ALLI TALESI
Aristide IGENUKWAYO Joviare (yavutse kuwa 20 Kamena 2001) ni umuririmbyi akaba n'umwanditsi w'indirimbo ukomoka ku mugabane wa Afurika mu gihugu cy'u Rwanda (urw'imisozi igihumbi), akaba azwi nka "Alli Talesi" mu bijyanye n'ubuhanzi.
Yavukiye kandi akurira i Bugesera mu gihugu cy'u Rwanda. Mu ntangiriro za 2021, Talesi yatangiye gushaka icyamufasha kuba umwe mu bahanzi beza muri Afrika no ku isi muri rusange nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye muri College Saint Ignace-Mugina, ari naho yakuye impamyabumenyi (ifite amanota meza) y'amashuri yisumbuye (A2) mu bijyanye na Ubugenge, Ibinyabutabire, na Ibinyabuzima (PCB) hamwe no kwihangira imirimo. Icyo gihe, yari atuye mu gace kamwe na bamwe mu byamamare bikomeye mu Rwanda nka Butera Knowless [uwo basangiye kandi amateka amwe yo kwiga muri kaminuza imwe muri kaminuza y'u Rwanda], Bwiza, Platini p wahoze mu itsinda ry’umuziki rya Dream boys, na Tom Close.[1] Indirimbo ye ya mbere "Uwo ushaka" niyo yamuteye kwizera ko ashobora kuzagera ku rwego mpuzamahanga ubwo yabona ko iyi ndirimbo yagiye ikoreshwa kuri za televiziyo na radiyo zitandukanye hirya no hino muri Afurika, mu turere tumwe na tumwe two mu Burayi n'ahandi.
Ubuzima bwo hambere
[hindura | hindura inkomoko]Aristide IGENUKWAYO Joviare yavutse kuwa 20 Kamena 2001 avukira mu ntara y'Iburasirazuba mu karere ka Bugesera mu Rwanda muri umwe mu mirenge irimo umushinga wo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera,[2] akurira mu murenge uhegereye wa Gashora urimo inkambi yakira impunzi ziva mu turere dutandukanye tw’isi nka Libiya, Eritereya, Somaliya, Etiyopiya, Uburundi, Sudani n'ahandi [Inkambi y'impunzi ya Gashora].[3] Kuva akiri umwana, yakundaga kuba mu bice bitandukanye by'igihugu twavuga nka Bugesera, Kamonyi, Muhanga, Musanze, Gakenke ndetse no mu duce tumwe na tumwe two mu mumugi wa Kigali nka Kimisagara, Gatsata n'ahandi hirya no hino mu gihugu bitewe n'uko umuryango avukamo wakunze kwimuka kenshi cyangwa bigaterwa n'izindi mpamvu zitandukanye. Avuga ko kuva akiri umwana buri mukino wose wabaga ukinirwa mu gace yabaga atuyemo yakundaga kuwisangamo kuko akunda siporo cyane, twavuga urugero nk'umukino w'umupira wa amaguru, uw'intoki (Volleyball, Basketball), n'indi itandukanye.[4]
Akomoka kuri MUKAMURIGO Petronille na MURAMUTSA Jean Baptiste mu muryango w'abana batatu bavukana kuri se na nyina kandi ni uwa gatatu cyangwa umuhererezi. Umuryango we wakunze kwimuka kenshi mugihe yigaga amashuri abanza n'ayisumbuye kubera akazi ka se ndetse no gutandukana kwa hato na hato hagati y'ababyeyi be. Mushiki we IHIRWE Mary Josine (wavutse bwa mbere), yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ubwo ababyeyi babo bari mu nkambi y'impunzi n'aho mukuru we IRABARUSHA IZERE Idesbald Jovite wavutse nyuma yuko ababyeyi babo bavuye mu nkambi avukira m'u Rwanda.[5]
Umwuga
[hindura | hindura inkomoko]2023 - Kugeza ubu: "Uwo Ushaka" no kumenyekana mu gihugu
[hindura | hindura inkomoko]Yatangiye gukora umuziki mu buryo butandukanye kumugaragaro muri Gicurasi 2023 aho yarari gukomeza amashuri ye mu kiciro cya mbere cya Kaminuza (muri kaminuza y'u Rwanda) ashaka impamyabushobozi izwi nka BSc (Hons) in Civil Engineering Environmental mu rurimi rw'icyongereza, akaba ari bwo yatangiye gusohora indirimbo zirimo: "Uwo ushaka,", "Urugo ruhire", "Dis-le Moi", "Over the Moon" n'izindi, zanyuze kuri televiziyo na radiyo zitandukanye mu gihugu hose. Aracyakora umuziki we w'ubwoko butandukanye nka R&B, Zouk, Afrobeats, gakondo [Rwanda], Afropop n'ubundi bwinshi.
Ubuhanzi
[hindura | hindura inkomoko]Alli Talesi azwiho kuba umwe mu bahanzi batanga ikizere mu iterambere ry'umuziki w'u Rwanda na Afurika muri rusange bitewe no kuba akora umuziki w'uruvange rwihariye rwa R&B, Afropop, Injyana gakondo, Zouk, n'indirimbo zo mu bwoko bwa Afrobeats. Talesi avuga ko yakuze akunda bamwe mu byamamare byo ku isi nka Chris Brown, Meddy, Enrique Iglesias, King james, Rihanna, Justin Bieber, n'abandi benshi avuga ko hari ibyiza byinshi byo kubigiraho mu rugendo rwe rwa muzika. Ubuhanga bwe kandi bugaragarira mu guhuza ibiriho n'ubuhanzi akora, agakora ijwi rihora ari rishya rikora ku mitima ya benshi.
Kugeza ubu, Alli Talesi arimo gukora cyane mu mishinga ishimishije, harimo indirimbo aheruka gukora "Uwo Ushaka," "Urugo Ruhire," "Dis-le Moi," na "Over the Moon." Buri gihangano cye cyerekana ubuhanga bwe n'ishyaka byinshi afite mu mwuga we, bitanga ikizere ko bishobora gukura bikaba byarenga imbibi za Afurika. Kuva akiri muto, akunda gukora cyane, aratuje kandi rimwe na rimwe arasetsa cyane. Akunda gukora ibintu bye kuri gahunda, binagaragazwa n'uko iyo afite umwanya, akenshi yiga indimi nshya kugira ngo azigireho ubumenyi bw'ibanze. Bikekwa ko ibyo ari byo bituma akenshi indirimbo ze ziba ziganjemo indimi z'amahanga, aho kugeza kuri ubu mu ndirimbo ze ushobora gusangamo indimi zitandukanye urugero twavuga: Ikinyarwanda, Igifaransa, Igiswahili, Icyongereza, Igiporutigale, Icyesipanyole n'izindi ndimi. Komeza guhanga amaso Alli Talesi mu rugendo rwe rwa muzika rutanga ikizere - inkuru ye iracyari itangiriro.
Ibihangano
[hindura | hindura inkomoko]"Uwo Ushaka," "Urugo Ruhire," "Dis-le Moi," na "Over the Moon."
Ihuza ryo hanze
[hindura | hindura inkomoko]- Talesi hose
Intanganturo
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/reba-inzu-nziza-tom-close-yimukiyemo
- ↑ https://en.wikipedia.org/wiki/Bugesera_International_Airport
- ↑ https://www.theeastafrican.co.ke/news/ea/African-refugees-settled-in-Rwanda-but-cooped-inside-Gashora-/4552908-5299850-dt66kl/index.html
- ↑ https://www.linkedin.com/pulse/alli-talesi-alli-talesi-ax2lf?utm_source=share&utm_medium=guest_desktop&utm_campaign=copy
- ↑ Ishusho y’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda kuva 1994 – 2024