Akarere ka Bugesera

Bugesera ni Akarere kamwe mu turere mirongo itatu (30) tugize igihugu cy'u Rwanda . Bugesera iherereye mu intara y’uburasirazuba ahagana mu majyepfo ashyira iburasirazuba bw'u Rwanda.Aka karere gahana imbibi n'igihugu cy'abaturanyi cya BURUNDI.Aka karere kandi gahana imbibi n'uturere nka Ngoma,Rwamagana,Kicukiro,Nyarugenge,Kamonyi,Ruhango,Ndetse na Nyanza.
Akarere ka Bugesera gatuwe n'abaturage bagera kuri 361 914.(ibarura rusange ry'abaturage ryo muri 2012)[1].Akakarere gafite ubuso 1337km
Bugesera igabanyijemo imirenge cumi n'itanu (15) utugari 72,n'imidugudu 581[2]. Akarere ka Bugesera ni akarere karimo gutera imbere kuburyo bugaragara. Umutekano ugaragara muri kano karere uri muri bimwe bikurura abashoramari kuhashyira ibikorwa by'indashyikirwa. Twavuga nk'umushoramari wo muri Leta ya Qatar, wemeye gushora imari mu mushinga wo kubaka ikibuga mpuzamahanga cy'indege.[3]

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu turere mirongo itatu (30) tugize igihugu cy'u Rwanda, gaherereye mu ntara y'i Burasirazuba, Umujyi w'Akarere ka Bugesera ni Nyamata.[4]

Kubera umutekano urangwa muri kano Karere, inzego zose zirangwamo iterambere rishimishije: Inyubako zigendanye n'igishushanyo mbonera, amashuri meza mu byiciro byose, amavuriro meza,amahoteli yujuje ibisabwa kuburyo abagenderera kano Karere ntacyo bahabura.[5]
Ikindi gishimishije muri kano karere ni iyubakwa ry'ikibuga cy'indege mpuzamahanga, kizunganira icyari gisanzwe giherereye mu mujyi wa Kigali.
Muri aka karere kandi hari kubakwamo amahoteli atandukanye kandi ari ahantu[6] hatandukanyekuburyo akurura abakerarugendo impande zose za bugesera.Amwe muri ayo mahoteli twavuga nka:-PALAST ROCK:Iyi hotel iherereye [7]mumurenge wa nyamata akagari ka nyamata.

-LA PALLISE NYAMATA:Iyi hoteli iherereye mu karere ka Bugesera mumurenge wa nyamata.Iyi hoteli kandi itanga serivisi zitandukanye.Ikaba ifite ishami ryayo mu murenge wa gashora LA PALLISE GASHORA.[8]
Aka karere kubatswemo Kandi inzibutso zishyinguwemo imibiri y'abazize jeniside yakorewe Abatutsi mu 1994.[9]
Imirenge
[hindura | hindura inkomoko]Akarere ka Bugesera kagabanijwemo imirenge 15 : Gashora, Juru, Kamabuye, Ntarama, Mareba, Mayange, Musenyi, Mwogo, Ngeruka, Nyamata, Nyarugenge, Rilima, Ruhuha, Rweru na Shyara.[10]

IBIKORWA REMEZO
[hindura | hindura inkomoko]
Ubu akarere ka bugesera kashyizwe muturere twunganira kigali,kubera ko gafite ibikorwa remezo harimo ikibuga cy' indenge cya Bugesera kiri kubakwa m'umrenge wa Rilima.[11]
Muri aka karere harimo inganda zitandukanye twavuga nka Imana Steel Rwanda uruganda rukora ibyuma byubwubatsi.Uru ruganda rw'aubatse mu murenge wa Gashora[12] mu akagari ka gasaga.Mumurenge wa ntarama naho hubatsemo uruganda rukora amasabune ndetse n'impapuro z'isuku.[13]
SERIVISI Z'AMAZI
[hindura | hindura inkomoko]Si ibyo gusa kuko mu umurenge wa Nyarugenge[14] mu Akarere ka bugesera huzuye ibikorwa remezo byatwaye asaga miliyoni[15] 750 z'amafaranga y'u Rwanda,birimo umuyoboro wa amazi ungana na kilometero 28,2 witezwe ho guha amazi abaturage basaga 11,400 b'uwo murenge[16] utuwemo n'ababarirwa[17] mu ibihumbi 25.Uretse ibyo muri uwo murenge huzuye ibigega 2 kimwe gifite metero[18] kibe100 ikindi gifite metero kibe 25.Hubatswe kandi amavomo 27 ndetse hasanwa andi 7 yari yarangiritse[19]
SERIVISI Z'UMURIRO
[hindura | hindura inkomoko]Amashanyarazi muri aka karere ari kukigero kiza kuko abasaga kimwe cya kabiri cyabaturage batuye muri aka karere bafite umuriro mungo zabo[20] ndetse naho bakorera,ikindi kandi abatarawubona bizeye kuwubona bitarenze uyu mwaka kuko ibikorw byo kubaka umuyoboro wayo bigeze kuri 25%.Abaturage batarabona umuriro w'amashanyarazi[21] bakoresha imirasire.
IMIHANDA
[hindura | hindura inkomoko]Muri aka karere harimo imihanda myiza cyane y'ifashishwa mu itumanaho.Ahantu henshi muri aka karere harimo imihanda ya kaburimbo.Imwe muri iyo mihanda harimo umuhanda[22] uva kuri kaburimbo y'imbere y'ikigo cy'urubyiruko cyabugesera,ukanyura munsi y'ikigondera buzima cya Nyamata,ukanyura kuri cafe`-Nyamata akagera kuri sitasiyo ya lisansi ya Rubis kumuhanda munini wa kaburimbo.Hari undi uva iruhande rwa ruhurura iri iruhande rw'inyubako ikoreramo banki ya Kigali ugakomeza iruhande rw'ahahoze ibagiro rya kera ukagera k'umuhanda wa kaburimbo ugera ikarambi.[23]
UBUREZI
[hindura | hindura inkomoko]
Abaturage batuye akarere ka bugesera bavugako batakigorwa[24] no kubona amashuri ya abana babo ugereranyije n'uko byari bimeze.Mbere ya genocide[25] muri aka karere habagamo ibigo by'amashuri yisumbuye 2 gusa ariko ubungubu habamo ibigo 71 byamashuri[26] y'isumbuye.Muri ibyo bigo harimo[27] ibicumbikira abanyeshuri ndetse n'ibyo bigamo bataha.ingero z'ibicumbikira abanyeshuri ni izi zikurikira.-Neison mandela TSS,Ruhuha VTC,Nyamata TSS,Gitagata[28] Rehabilation Center VTC,Blue lake international school[29] nibindi byinshi.Ibigo didacumbikira abanyeshuri bo muri akakarere nabyo ni byinshi,urugero ni nka:GSMusenyi/TSS,Batima TSS[30],GSDihiro,Urumuri community center VTC,GSMareba/TSS,GSRugando nibindi byinshi.Si amashuri yisumbuye gusa kuko hari n'amashuri y'inshuke ndetse n'aabanza.muri ayo harimo:GSRuhuha,EPRugero,GSMareba,GSMaraba,GSNyirarukobwa[31],GSMurama,EPMunzenze,EPKagano ...Muri rusange akarere ka bugesera kari kurugero[32] rushimishije ku ibijyanye n'uburezi kuko abana biga bisanzuye.Bugesera ifite ibigo by'amashuri bisaga 159.
SERIVISI Z'UBUZIMA
[hindura | hindura inkomoko]Mu akarere ka bugesera[33] harimo ibigondera buzima byinshi bitandukanye harimo:Gashora,Rilima,Mayange,Juru,Mwongo,nzangwa,Mareba,Ruhuha,Gihinga,Nyarugenge,Kamabuye[34],Ntarama,Gakurazo,Ngeruka,na Nyamata.Ibitaro bya nyamata[35] biha abaturage 434,668 serivisi z'ubuzima zitandukanye.Ibibitaro bifite ubushobozi bwo kwakira ababyeyi[36] miliyoni ebyiri batwite kand bakabyara neza.

Si ibyo gusa kuko muri aka karere harimo n'urwibutso rwa Nyamata[37] ruruhukiyemo imibiri isaga 45,000y'abatutsi biciwe[38] muri Nyamata no munkengero zayo muri genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wi 1994[39].
Si ibyo gusa kuko muri kano karere hari amakipe menshi urugero ni nka Bugesera FC akaba ari nayo kipe yambere kurwego rwakarere.Iyi kipe ifite abakinnyi bahagije kandi b'umumaro ibi akaba ari nabyo byayifashije kwegukana igikombe k'intara y'iburasirazuba ku wa 30 Nyakanga 2023.

AMASOKO MURI BUGESERA
[hindura | hindura inkomoko]
Aka karere gafite amasoko menshi atandukanye kandi ari ahantu henshi hatandukanye kuburyo byorohera abaturage bose kugera kuri ayo masoko byihuse.Amwe mu amasoko yo muri bugesera ni aya akurikira:Isoko rya Nyamata,isoko rya Ntarama,Isoko rya musenyi,Isoko rya rilima nayandi menshi atandukanye.
UBUHINZI N"UBWOROZI MURI BUGESERA
[hindura | hindura inkomoko]UBUHINZI
[hindura | hindura inkomoko]
Mu karere ka bugesera abaturage benshi batunzwe n'umwuga wubuhinzi.Ahanini usanga abaturage bahinga ibihingwa ngandurarugo[40] gusa ariko ibi ntibikuraho ko hari n'abahinga ibihingwa ngengabukungu.Bimwe mu ibihingwa ngandurarugo bikunze guhingwa muri aka karere ni:-ibirayi,ibigori,soya,ibijumba,imyumbati,[41]amateke,intoryi,ingano ndetse n'ibindi.
ibihingwa ngengabukungu bikunze guhingwa muri akakarere ni:umuceri,ikawa,nibindi.
IMBOGAMIZI
[hindura | hindura inkomoko]Abahinzi bo muri aka karere bakunze guhura n'imbogamizi zitandukanye zirimo:
-Kubura inyongera musaruro
-Imihindagurikire y'ikirere
-Ubutaka busharira.
-Kubura imbuto,cg bakayibona bakerewe.
-Ibiza bikomoka ku mihindagurikire y'ikirere.
UBWOROZI
[hindura | hindura inkomoko]Muri aka karere abaturage borora amatungo atandukanye yaba amagufi[42] n'amaremare.Amwe mu amatungo maremare yororerwa muri akakarere ni:inka.Naho amagufi yororwa ni:inkoko,intama,ihene,imbata nayandi atandukanye.[43]
IMBOGAMIZI
[hindura | hindura inkomoko]Aborozi bo muri aka karere bukunze guhura n'imboga mizi zitandukanye zirimo[44]:
-Kubura ubwatsi
-Kubura amazi

-Ibirondwe
-Kubura imyunyu.[45]
-Indwara zitandukanye
AKAMARO K'AMATUNGO
[hindura | hindura inkomoko]-amatungo atanga ifumbire bakoresha m'ubuhinzi.
-amwe muriyo aragurishwa hakaboneka amafaranga
-amwe muriyo araribwa.
UKO ABATURAGE BARWANYA IMBOGAMIZI
[hindura | hindura inkomoko]-Batera imiti amatungo yabo
-bahunika ubwatsi
- ↑ "Republika y'u Rwanda Intara y'lburasirazuba Akarere ka Bugesera". bugesera.gov.rw. Archived from the original on 2020-08-04. Retrieved 2020-07-18.
- ↑ https://www.bugesera.gov.rw/default-05333b7a14
- ↑ https://www.bugesera.gov.rw/default-05333b7a14
- ↑ https://rw.wikipedia.org/w/index.php?title=Akarere_ka_Bugesera&veaction=edit

- ↑ "Menya Bugesera". bugesera.gov.rw. Retrieved 2024-05-22.
- ↑ https://rw.wikipedia.org/w/index.php?title=Akarere_ka_Bugesera&veaction=edit
- ↑ https://www.bugesera.gov.rw/default-05333b7a14
- ↑ https://www.bugesera.gov.rw/default-05333b7a14
- ↑ https://imvahonshya.co.rw/bugesera-huzuye-ibikorwa-remezo-byisuku-nisukura-bya-miliyoni-750-frw/

- ↑ https://www.bugesera.gov.rw/soma-ibindi/ingo-292-zabonye-umuriro-wamashrazi-muri-musenyi
- ↑ https://www.bugesera.gov.rw/soma-ibindi/ingo-292-zabonye-umuriro-wamashrazi-muri-musenyi
- ↑ https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyamata-mu-mezi-umunani-imihanda-itandukanye-izaba-irimo-kaburimbo
- ↑ https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyamata-mu-mezi-umunani-imihanda-itandukanye-izaba-irimo-kaburimbo
- ↑ https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/bugesera-bishimira-ko-bageze-ku-mashuri-yisumbuye-71-bavuye-kuri-abiri

- ↑ https://www.nesa.gov.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=107855&token=d5b9029cec31aec755594cf2471c1c32a2424bd8

- ↑ https://nyamatahospital.prod.risa.rw/about-us/nyamata-dh#:~:text=The%20hospital%20provides%20health%20care,Our%20Values%20Values

- ↑ https://www.kigalitoday.com/kwibuka/article/bugesera-urubyiruko-rwasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-nyamata

- ↑ https://www.bugesera.gov.rw/soma-ibindi/minisitiri-wubuhinzi-niterambere-ryicyaro-muri-repubulika-ya-centre-afrika-yasuye-bugesera