Umurenge wa Nyarugenge

Kubijyanye na Wikipedia

Umurenge wa Nyarugenge mu karere ka Bugesera witiriranwa n'undi wa Nyarugenge uri mu mujyi wa Kigali, uri kuri Km60 uvuye Kigali Rondpoint. Umurenge wa Nyarugenge ya Bugesera uhana imbibi n'uwa Ruhuha, Mareba na Shyara, uwa Busoro wo mu karere ka Nyanza, intara y'Amajyepfo, unyuze ku cyambu cya Rwabusoro, n'igihugu cy'uBurundi hakurya y'ikiyaga cya Cyohoha sud. Ni umurenge munini cyane kandi ufite ibyiza byinshi by'ubukerarugendo, harimo nk'umuhanda uhuza intara y'uBurasirazuba n'iy'Amajyepfo, agasozi ka Ngoma kahoze ari ingoro y'Abami b'uBugesera bitwaga Nsoro, ubuhinzi bw'umuceri buhambaye n'amacumbi meza yakira abakora ubukerarurugendo mpuzabantu (Social Tourism in Rwanda)