Jump to content

Bwiza Emerance

Kubijyanye na Wikipedia

Bwiza Emerance ni umukobwa w'umunyarwandakazi akaba ari umwanditsi, umuririmbyi n'umuhimbyi w'indirimbo uri kuzamuka mu muziki nyarwanda akaba ari nawe watsinze irushanwa rya "The Next Diva _Indi Mbuto" ryabaye ku nshuro yaryo ya mbere. Aho arimo no kwitegura kugaragaza alubumu yakoze ya mbere.

UBUZIMA BWITE

[hindura | hindura inkomoko]

Bwiza Emerance (yavutse 09 Kanama 1999) ni umukobwa w'imfura iwabo mu muryango w'abana bane , mu bakobwa babiri n'abahungu babiri. akaba abana na Nyina na Se mu Mujyi wa Nyamata mu Akarere ka Bugesera mu intara y'uburasirazuba. Yavukiye i Gitarama, ni mu akarere ka Muhanga mu intara y'amajyepfo, umuryango we waje kwimukira i Kigali nyuma bajya gutura i Nyamata.[1]

AMASHURI YIZE

[hindura | hindura inkomoko]

Bwiza Emerance amashuri abanza yayize kuri Kigali Harvest mu murenge wa Kimihurura. Icyiciro rusange yize mu rwunge rw'amashuri rwa Mutagatifu Yozefu, amaze guhitamo ishami ryo kwiga yize igihe gito mu rwunge rw'amashuri rwa Mutagatifu Berinadeta mu karere ka Gisagara, asoreza ayisumbuye mu rwunge rw'amashuri rwa Mutagatifu Aloyizi mu karere ka Rwamagana mu intara y'iburasirazuba bw'u Rwanda. Bwiza Emerance yiga mu mwaka wa mbere muri Kaminuza ya Mount Kenya mu ishami ry'ibijyanye n'ubukerarugendo (Hospitality and Tourism Management ), aho yatangiye kuhiga mu mwaka 2020.[2] [3]

IBIJYANYE N' UMUZIKI

[hindura | hindura inkomoko]

Uyu mukobwa ukiri muto Bwiza emerance yakuze akunda umuziki ahanini biturutse ku kuba yarajyanaga n'ababyeyi be mu rusengero akishimira uko baririmba. Uko yigiraga hejuru mu myaka ni nako yajyaga kuririmba muri korali zitandukanye zirimo izabana arabikomeza kugeza n'ubu. Uyu mukobwa yaririmbye muri korali kuva ku myaka 8 y'amavuko, ku buryo atazibuka neza amazina[3]. Ndetse muri iki gihe ni umwe mu baririmbyi b'urusengero asengeramo rwakoreraga i kigali nyuma rwimukira i Nyamata. Akaba ashishikajwe cyane no gushyira itafari ku muziki w'abakobwa mu Rwanda, akagaragaza ko ibyo abahungu bakora n'abakobwa babikora mu muziki.[3] Umuhanzikazi Bwiza kandi agiye gukorana indirimbo n'undi muhanzi uzwi mu rwanda witwa Uwineza Josiane uzwi nka Miss Jojo aho amaze imyaka irenga icumi ahagaritse umuziki ndtse n'ibikorwa byawo, ikazaba iri kuri alubumu nshyashya ateganya gusohora muri Nzeri 2023. bwiza akaba ari gutegura igitaramo cyo kwiyereka abo ku ivuko mu karere ka Bugesera aho avuka, bikaba biri mui aubumu ari gutunganya azasohora mu kwezi kwa nzeri . [4][5][6][7][8]

Bwiza Emerance amaze kubona igihembo aho yatsinze irushanwa "The Next Diva-Indi Mbuto" ryabaye ku nshuro yaryo ya mbere,aho ryateguwe na KIKAC Music Label. Ibyo byamuhaye amahirwe yo guhita atangira gufashwa n'iyi nzu isanzwe itunganya umuziki ikorana n'abahanzi mukubazamura babamenyekanisha, bakaba barasinyanye amasezerano y'imyaka 5 bakorana, akaba amaze gukoreramo albumu ye ya mbere kugeza ubu atarabonera izina; iyo alubumu izaba ivuga k'urukundo n'ubuzima busanzwe, aho buri ndirimbo izajya isohokana n'amashusho yayo.[9]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2021-10-16. Retrieved 2022-05-06.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. http://www.isimbi.rw/imyidagaduro/article/bwiza-emerance-yahigitse-abagera-kuri-210-yegukana-irushanwa-ryateguwe-na-kikac-music-label
  3. 3.0 3.1 3.2 https://inyarwanda.com/inkuru/108628/bwiza-emerance-yarangije-album-ya-mbere-yakozweho-nabarimo-madebeats-na-danny-vumbi-108628.html
  4. http://igihe.com/imyidagaduro/article/meya-wa-bugesera-yahaye-ikaze-umuhanzikazi-bwiza-ugiye-kuhakorera-igitaramo
  5. https://mobile.igihe.com/imyidagaduro/article/bwiza-agiye-gukorana-indirimbo-na-miss-jojo-umaze-imyaka-irenga-icumi
  6. "Archive copy". Archived from the original on 2023-08-04. Retrieved 2023-08-04.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  7. https://www.igihe.com/imyidagaduro/article/umuhanzikazi-bwiza-yerekeje-muri-kenya-kumenyekanisha-umuziki-we
  8. https://radiotv10.rw/umuhanzikazi-wuburanga-yateranye-amagambo-nuwamukangishije-kugaragaza-amashusho-ari-gukora-ibyabakuru/
  9. https://inyarwanda.com/inkuru/108628/bwiza-emerance-yarangije-album-ya-mbere-yakozweho-nabarimo-madebeats-na-danny-vumbi-108628.html