Jump to content

Kigali

Kubijyanye na Wikipedia
Kigali
Uyu ni umujyi wa Kigali mu masaha ya nimugoroba izuba riri kurenga.
Umujyi wa Kigali
Kigali

Kigali ni umurwa mukuru w’u Rwanda. Uyu mujyi uherereye rwagati mu gihugu, ukaba ufite abaturage bagera kuri 1.095.000 (mu mwaka wa 2019). Kigali igizwe n’uturere dutatu ari two Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.

Niwo mujyi nkingi y’ubukungu n’umuco by’igihugu. Imihanda yose minini y’u Rwanda itangirira i Kigali, akaba ari ho nkingi y’ubwikorezi mu gihugu.

Ibiro bya za Ministeri zitandukanye n’ibya Perezida wa Repubulika biri muri uyu mujyi. Kigali kandi igizwe ahanini n’uduce tw’icyaro kuko 70% byawo ari uturere tw’icyaro.

Amateka ya Kigali

[Hindura | hindura inkomoko]
Kigali Convention Center(KCC)

Kigali yashinzwe mu 1907 mu gihe cy'ubukoloni bw' Abadage (Ubudage) ushinzwe na Richard Kandt, ariko ntiwigeze uhinduka kapitali y'u Rwanda kugeza igihe ubukoloni bwarangiriye (indépendance) muri 1962 [[1]]. Umurwa mukuru , akaba ari naho umwami yabaga muri icyo gihe wari Nyanza, ariko umugi mukuru w'abakoloni wari Butare, icyo gihe yitwaga Astrida. Butare yabonwaga nk'aho ari wo mujyi wahinduka kapitali y' u Rwanda rwigenga ariko Kigali iza guhitwamo kubera ukuntu iherereye hagati mu gihugu. Guhera taliki ya 7 Mata, 1994, Kigali yabaye isibaniro rya Genocide cyangwa Ethnic Cleasing, aho abatutsi barenga miliyoni bishwe bazira ubwoko bwabo . N'ubwo umugi washenywe mu gihe cya kera, ubu urimo kwiyubaka ku ntambwe ishimishije.

Kigali ni umurwa mukuru w'u Rwanda kandi ni wo mujyi munini mu Rwanda washinzwe mu mwaka wa 1907 mu gihe cy'ubukoroni bw'abadage;hanyuma uza kuba umurwa mukuru igihe u Rwanda rwabonaga ubwigenge mu 1962. Kigali iri mu Burasirazuba bwo hagati bw'igihugu.Uyu mujyi ni wo mutima w'ubukungu, ubuyobozi n'umuco Nyarwanda. Kigali ikomeje gutera imbere mu bijyanye n'imyubakire igezweho ikoranabuhanga ndetse n'imiturire iteguwe neza bikayigira umwe mu mijyi igezweho kurusha indi muri Afurika yo hagati.