Jump to content

Abadage

Kubijyanye na Wikipedia
Abadage
Nation, human population Hindura Wikidata
Subclass ofWestern Europeans, inhabitant Hindura Wikidata
Native languageIkidage Hindura Wikidata
Ancestral homeUbudage Hindura Wikidata
Religion or worldviewProtestantism, Catholicism Hindura Wikidata
Named afterUbudage, sibling Hindura Wikidata
CountryUbudage, Ositiriya, Liyeshitensiteyine, Ubusuwisi Hindura Wikidata
Popu­la­tion150000000 Hindura Wikidata
Has part(s)Bavarians, Swabians, German-Russians, Franconians, Saxons, German Americans, Alsatians Hindura Wikidata

Ubudage ni igihugu giherereye ku mugabane w'Uburayi, kikaba ari nakimwe mu bihugu 29 bigize umuryango wa Schengen,ugamije koroshya urujya n'uruza rw'abaturage hagati y'ibihugu biwugize, binyuze mu gukuraho igenzurwa rinzwe ku mipaka yabyo.[1]

abadage

Abadage ni abaturage baba mu gihugu cy'Ubudage, umuturage umwe wu budage yitwa umudage n'aho abadage benshi bakitwa Abadage.

IMIKORANIRE

[Hindura | hindura inkomoko]

Abadage babashoramari bakorera mu Rwanda, babinyujije mw'ibaruwa yandikiwe ibiro by'Ubudage bishinzwe ububanyi n'amahanga (Auswärtiges Amt), bigendanye n'ikibazo cya viza cyatewe n'iyirukanwa ry'Abadipolomate[2]b'Abadage birukankwe mu Rwanda, kandi aribo bari bafite munshingano ibijyanye no gusaba no gutanga visa za Schengen, bagaragaza ko abazishaka bajya kuri ambasade y'Ubudage iri i Nairobi.

Abasinye kuri iyo baruwa bagaragaje ko batewe impungenge n'umubano mu bya politiki, utameze neza hagati y'u Rwanda n'Ubudage, banasaba ko ibiro by'ububanye n'amahanga byakongera gukorera mu Rwanda.[2]

U Rwanda rufatwa nk'umufatanyabikorwa utanga icyizere mu rwego rw'ikoranabuhanga, kuko arigihugu gifite intego yo kuba ihuriro ry'ikoranabuhanga mu karere (Regional IT hub), kandi rugasabwa gukorana na sosiyete zituruka mu mahanga kugira ngo rushobore kugera ku ntego rwihaye. [3]

UMUBANO WA POLITIKE

[Hindura | hindura inkomoko]

Umubano wa dipolomasi hagati y'u Rwanda n'Ubudage watangiye mu mwaka w'i 1962, aho kuva icyo gihe ibihugu byombi byemeranyije kugirana umubano ushingiye kubwizerane ubufatanye n'ubucuti. Buri myaka ibiri, ibihugu byombi bigirana ibiganiro by'ihariye biga kubutwererane mw'iterambere.

Leta zombi zemeranya ko ubutwererane bw'iterambere hagati y'u Rwanda n'Ubudage bukomeza kwibanda ku iterambere ry'ubukungu burambye, amahugurwa n'ikorwa ry'imirimo, kurengera ibidukikije, guteza imbere ingufu zisukuye hamwe na gahunda ya "Just Transition" igamije impinduka ziboneye mu bukungu.[4]

IBIMENYETSO BY'IGIHUGU CY'UBUDAGE

[Hindura | hindura inkomoko]

Ibendera ry'ubudage

[Hindura | hindura inkomoko]

Ibendera ry'Ubudage rigizwe n'imirongo itatu(3) itambitse ifite amabara akurikirana, ari yo umukara, umutuku n'umuhondo wa zahabu. Aya mabara afatwa nk'ikimenyetso cy'ubumwe, ubwigenge n'indagagaciro za demokarasi igihugu cyubakiyeho.[5]

Ikirango cy'ubudage

[Hindura | hindura inkomoko]

Ikirango cy'ubudage kigaragaza kagoma y'umukara iri ku ngabo y'umuhondo wa zahabu. Iyo kagoma izwi ku izina rya "Bundesadler" (Kagoma ya Leta) kandi ni ikimenyetso cy'ubutegetsi, ubusugire n'ubumwe bw'igihugu.[6]

Ikarita y'ubudage

[Hindura | hindura inkomoko]

Ubudage buherereye mu Burayi bwo hagati. Buharanira imbibi n'ibihugu icyenda birimo Danimariki, Polonye, Repubulika ya Ceki, Otirishe, Ubusuwisi, Ubufaransa, Lugizamburu, Ububiligi n'Ubuholandi. Umurwa mukuru wabwo ni Berlin, ari na wo mujyi munini mu gihugu.[7]

Indirimbo y'Igihugu

[Hindura | hindura inkomoko]

Indirimbo y'igihugu cy'Ubudage yitwa "Das Deutschlandlied". Igice cya gatatu cy'iyi ndirimbo ni cyo gikoreshwa ku mugaragaro nk'indirimbo y'igihugu. Gishingiye ku nteruro igira iti "Einigkeit und Recht und Freiheit" , isobanura ubumwe, ubutabera n'ubwisanzure, bikaba ari indagagaciro z'ingenzi igihugu cy'budage cyubakiyeho.[8]

Umurwa Mukuru

[Hindura | hindura inkomoko]

Berlin ni umurwa mukuru w'Ubudage kuva mu 1990[9], nyuma y'iyongera ry'Ubudage bw'Iburasirazuba n'Uburengerazuba. Ni wo mujyi munini muri icyo gihugu kandi ni cyicaro cya Perezida w' Ubudage, Guverinoma n'Inteko Ishinga Amategeko (Bundestag).[10]

UMUCO W' UBUDAGE

[Hindura | hindura inkomoko]

Umuco w'Ubudage urangwa n'amateka maremare arimo ubuhanzi, ubuvanganzo, umuziki, ururimi, indagagaciro n'imigenzo bitandukanye, Bitewe n'imiterere y'intara n'amateka yabwo, uturere dutandukanye tw'Ubudage dufite umwihariko mu muco wabwo. Ubudage kandi bwita ku kubungabunga umurage ndangamuco ugaragara n'udusanzwe, hagamijwe kuwusigasira no kuwugeza ku bisekuru bizaza.[11]

Ubudage buzwi cyane ku isi kubera umurage wabwo ndangamuco, aho bufite ibikorwa byinshi byanditswe ku Rutonde rw'Umurage w'isi rwa UNESCO ndetse n'imigenzo n'ubumenyi gakondo bifatwa nk'umurage Ndangamuco Utabatika. Umuco wabwo ugaragarira kandi mu muziki, ubuvanganzo, inzu ndangamurage, ibiro gakondo n'imyubakire y'amateka bikomeza gukurura abantu baturutse hirya no hino ku isi.[12]









Iyi ni tag izajya ishirwa ku nyandiko zikwiye kwagurwa.

Flag of Germany

  1. https://home-affairs.ec.europa.eu/policies/schengen/visa-policy/applying-schengen-visa_en
  2. 1 2 https://kigalitoday.com/amakuru/mu-rwanda/article/sosiyete-z-abadage-zikorera-mu-rwanda-zibangamiwe-n-uko-abanyarwanda-bazikorera-batabona-viza-z-icyo-gihugu
  3. https://kigalitoday.com/amakuru/mu-rwanda/article/sosiyete-z-abadage-zikorera-mu-rwanda-zibangamiwe-n-uko-abanyarwanda-bazikorera-batabona-viza-z-icyo-gihugu
  4. https://www.rwandaingermany.gov.rw/cooperation
  5. https://www.bundestag.de/en/parliament/symbols/anthem
  6. https://www.bundestag.de/en/parliament/symbols/eagle
  7. https://www.britannica.com/place/Germany
  8. https://www.bundestag.de/en/parliament/symbols/anthem
  9. https://www.berlin.de/rbmskzl/politik/senatskanzlei/bundesangelegenheiten/hauptstadtvertraege/
  10. https://www.bundestag.de/en/teasertext-startteaserbildtext-692028?utm_source
  11. https://www.unesco.de/en/topics/culture/
  12. https://www.unesco.de/en/topics/culture/