Rwamagana ni akarere kamwe mu turere tugize Intara y'iburasirazuba ndetse ni kamwe mu turere 7 tugize Intara y'iburasirazuba akaba ari nako karimo icyicaro cy'Intara.[1]
Akarere ka Rwamagana kagizwe n’icyari Akarere ka Muhazi, icyari Akarere ka Bicumbi, imirenge 2 yari iya Gasabo (Fumbwe na Mununu) n’imirenge 3 yari iya Kabarondo (Kaduha, Rweru na Nkungu) hiyongereyeho icyari Umujyi wa Rwamagana. Muri Rwamagana Kandi harimo ibikorwa remezo bibarizwamo nka IPRC gishari, gishari health center, pharmacies, police training school (pts gishali)(ishuri rya Police y'U Rwanda) Muhazi. Ndetse muri Rwamagana harimo n' ibigo by'amashuri ( ibiburamwaka, primary na secondary schools),imihanda igezweho, amahoteri,,muhazi water treatment, bella flowers,gereza ya nsinda ,banki, Rwamagana, hakaba harinokuvugururwa isoko rya Rwamagana riherereye mumurenge wa kigabiro mukarere karwamagana kandi ni naho haherereye ikicaro cya beneri mu ntara y'iburasirazuba[2]
Akarere ka Rwamagana kashyizweho n’itegeko muri Mutarama 2006, ni kamwe mu Turere 7 tugize Intara y’Iburasirazuba, akaba ari nako karimo icyicaro cy’Intara.
Akarere ka Rwamagana, kagizwe n’icyari Akarere ka Muhazi, icyari Akarere ka Bicumbi, Imirenge 2 yari iya Gasabo ( Fumbwe na Mununu) n’Imirenge 3 yari iya Kabarondo (Kaduha, Rweru na Nkungu) hiyongereyeho icyari Umujyi wa Rwamagana.
Akarere ka Rwamagana gahana imbibi n’utundi turere ku buryo bukurikira: Mu majyaruguru yako hari uturere twa Gatsibo na Gicumbi, Mu burasirazuba bwako hari Akarere ka Kayonza, Mu majyepfo yako hari uturere twa Ngoma na Bugesera, naho mu burengerazuba bwako hari Uturere twa Kicukiro na Gasabo.
Akarere ka Rwamagana kagizwe n’Imirenge 14, Utugali 82 n’Imidugudu 474. Gafite ubuso bungana na 682 km2 n’abaturage 484,953, bari ku bucucike bwa 740/Km2.[7]
akarere ka rwamagana kakaba gafite uruhare mu mikino y'uRwanda kuko gacumbikiye amakipe menshi akina mu byiciro bitandukanye hano mu rwanda ahatwavuga nka classic fc ikina mukiciro cyagatatututibagiwe na muhazi united fc ikina mukiciro cya mbere.[8]Amashakiro