Akarere ka Huye


| Country | Rwanda | |
|---|---|---|
| Located in the administrative territorial entity | Intara y'amajyepfo | |
| Coordinate location | 2°31′0″S 29°42′0″E | |
| Population | 381900 | |
| Area | 581.5 km² | |

Ibiro by 'akarere ka Huye
[Hindura | hindura inkomoko]
Akarere ka Huye ni kamwe mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo mu Rwanda. Akarere ka Huye gahana imbibi n' akarere ka Nyanza (Amajyaruguru) akarere ka Nyaruguru (Amajyepfo), akarere ka Nyamagabe (Iburengerazuba) n' akarere ka Gisagara (i Burasirazuba).[1]
Akarere ka Huye kazwi na none kuba gafite inzu ndangamuco y'u Rwanda. Ni mu karere ka Huye kandi dusanga amahoteri menshi mu gace kahoze kitwa Butare.
Umujyi w'akarere ka Huye ni umwe mu mijyi yunganira umujyi wa Kigali.
ubukungu[2]
[Hindura | hindura inkomoko]Ubukungu bw' akarere ka Huye bushingiye ku buhinzi n'ubworozi, ubukerarugendo, ubucuruzi n'inganda.
Mu buhinzi, mu karere ka Huye hera ibihingwa ngandurarugo (ibishyimbo, ibigori, urutoki, Umuceri n'ibindi); mu bihingwa ngengabukungu mu karere ka Huye hera igihingwa cya kawa ni na ho dusanga Ikawa ya Maraba yamamaye mu ruhando mpuzamahanga. Mu karere ka Huye uhasanga ibikorwa by' ubukerarugendo nk' ingoro ndangamurage ( Musee), Ibisi bya Huye, ishyamba ry’Arboretum, amahoteri n’ibindi.
Akarere ka Huye ni ho hari igicumbi cy'uburezi kuko mu karere ka Huye tuhasanga kaminuza n'amashuri makuru 5 [ Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, IPRC South, Catholic University of Rwanda -CUR, Protestant Institute of Art and Social Sciences - PIASS na Seminari Nkuru ya Nyakibanda]. Mu karere ka Huye hari amashuri yisumbuye 50 n' amashuri abanza 100.

Mu karere ka Huye tuhasanga ibitaro bya Kaminuza CHUB, ibitaro by' akarere ka Huye bya Kabutare, amavuriro yigenga 3, Farumasi 17 n'ibigo nderabuzima 16.
Izina ry' Ubutore : Indatirwabahizi
Imiterere y’akarere ka Huye[2]
[Hindura | hindura inkomoko]- Aka karere gafite ubuso bwa kilometero kare 581.5 kandi kagatuwe n’abaturage 288,203. Kagizwe n’imirenge 14, utugari 77 n’imidugudu 508. Ubucucike bw’abaturage bugera ku bantu 495.6 kuri kilometero kare imwe. Mu Mudugudu wa Gafumba habarurwa amazu 882, agaragaza imiturire n’iterambere ry’abaturage muri uwo mudugudu.
imirenge igize aka karere
[Hindura | hindura inkomoko]- Kagizwe n’imirenge 14, ariyo:
- Gishamvu
- Huye
- Karama
- Kigoma
- Kinazi
- Mbazi
- Mukura
- Ngoma
- Rusatira
- Rwaniro
- Simbi
- Tumba
- Maraba
- Ruhashya
utugali ni 77 aritwo
[Hindura | hindura inkomoko]Umurenge wa Gishamvu
[Hindura | hindura inkomoko]- Sholi
- Nyakibanda
- Ryakibogo
- Nyumba
Umurenge wa Huye
[Hindura | hindura inkomoko]- Muyogoro
- Sovu
- Nyakagezi
- Rukira
Umurenge wa Karama
[Hindura | hindura inkomoko]- Kibingo
- Bunazi
- Muhembe
- Gahororo
- Buhoro
Umurenge wa Kigoma
[Hindura | hindura inkomoko]- Musebeya
- Rugarama
- Shanga
- Kabatwa
- Nyabisindu
- Karambi
- Kabuga
- Gishihe
Umurenge wa Kinazi
[Hindura | hindura inkomoko]- Gitovu
- Gahana
- Byinza
- Sazange
- Kabona
Umurenge wa Maraba
[Hindura | hindura inkomoko]- Shanga
- Kabuye
- Kanyinya
- Gasumba
- Shyembe
- Buremera
Umurenge wa Mbazi
[Hindura | hindura inkomoko]- Rugango
- Kabuga
- Gatobotobo
- Rusagara
- Mutunda
- Tare
- Mwulire
Umurenge wa Mukura
[Hindura | hindura inkomoko]- Bukomeye
- Rango A
- Icyeru
- Buvumu
Umurenge wa Ngoma
[Hindura | hindura inkomoko]- Matyazo
- Butare
- Kaburemera
- Ngoma
Umurenge wa Ruhashya
[Hindura | hindura inkomoko]- Mara
- Ruhashya
- Busheshi
- Muhororo
- Rugogwe
- Gatovu
- Karama
Umurenge wa Rusatira
[Hindura | hindura inkomoko]- Mugogwe
- Gafumba
- Kimuna
- Kimirehe
- Kiruhura
- Buhimba
Umurenge wa Rwaniro
[Hindura | hindura inkomoko]- Nyaruhombo
- Shyunga
- Nyamabuye
- Kibiraro
- Mwendo
- Gatwaro
- Kamwambi
Umurenge wa Simbi
[Hindura | hindura inkomoko]- Gisakura
- Kabusanza
- Mugobore
- Cyendajuru
- Nyangazi
Umurenge wa Tumba
[Hindura | hindura inkomoko]- Cyarwa
- Rango B
- Gitwa
- Cyimana
- Mpare