Ikinyarwanda

Kubijyanye na Wikipedia
Ibendera ry'igihugu cy'u Rwanda
Ikinyarwanda

Ikinyarwanda ni ururimi rw’Abanyarwanda n'abavuga Ikinyarwanda badatuye u Rwanda. Ikinyarwanda kivugwa mu Rwanda no mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ibindi bihugu bikikije u Rwanda bifite indimi zijya gusa n'Ikinyarwanda: Ikinyarwanda gisa n’Ikirundi, ururimi rw’i Burundi, rukanasa n’Igiha cyo muri Tanzaniya. Itegekongenga ISO 639-3 kin.

Ikinyarwanda gifite umwanya ukomeye mu mibereho y’Abanyarwanda. Ni rwo rurimi ruha Abanyarwanda ubushobozi bwo kuranga isi, kugaragaza imbamutima, gushyikirana baganira, bungurana ibitekerezo no kugezanyaho ubutumwa.

Ururimi rw’Ikinyarwanda rufite uruhare rukomeye mu guhamya Umunyarwanda udafite isoni n’ubwoba by’umuco we kandi utisuzugura. Umuco w’u Rwanda ukeneye abawurinda n’abawubungabunga ngo hato imico y’amahanga itawumira. Iyo nshingano rero ni iy’Abanyarwanda ubwabo. Inzira ya mbere iriho ni ukwigisha Ikinyarwanda.

Ku wa 21 Werurwe buri mwaka, u Rwanda rwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ururimi Kavukire ari rwo: Ikinyarwanda.

Ikinyanduga si cyo Kinyarwanda cyonyine, uretse ko abapadiri bashatse kwandika Ikinyarwanda bahera ku Kinyanduga, kuko abacyanditse bari i Kabgayi.

U Rwanda

Kwigisha Ikinyarwanda bihamye rero ni ugushimangira Ubunyarwanda. Ni ugushyikiriza umwana w’u Rwanda ibyo abakurambere bahanze bakabisigira Umunyarwanda wese ho umurage. Bityo kwiga Ikinyarwanda bikaba guhura n’ibyo kibumbatiye: uko giteye, ubugeni gihetse, umuco n’imyumvire y’Abanyarwanda. Ibi bisobanura ko kwigisha Ikinyarwanda ari ugufasha umwana w’u Rwanda kugicengera ari mu miterere yacyo no bwiza bwacyo: uko cyemerera ukivuga gutaka imvugo ye.

Kwigisha Ikinyarwanda rero bikwiye kuba umwanya wo guha Umunyarwanda ubushobozi bwo kwirinda kumirwa n’amahanga, ibyiza agisangamo akabyamamaza, ibyo anenga akabikosora, akagikungahaza ngo gihangane n’iterambere isi ihorana.

Ikinyarwanda kandi gifitemo amagambo menshi asa nayo mu rurimi rwitwa Ikizulu rw'abirabura bo muri Afurika y'Epfo,urugero;

umuntu, abantu, ingwe, amazi, umutwaro, ingata, inyama, inyoni, iminwa, marume, umukwe, abatwa.

Kuragira

Urutonde rw'inyuguti z’Ikinyarwanda[hindura | hindura inkomoko]

Ikinyarwanda kigizwe n'inyuguti 24: a b c d e f g h i j k l m n o p r s t u v w y z

Izi nyuguti 24 zirimo ibice 2:

Inyajwi 5: a e i o u
Ingombajwi (indagi) 19: b c d f g h j k l m n p r s t v w y z
A B C D E F G H I J K L M N O P R S T U V W Y Z
a b c d e f g h i j k l m n o p r s t u v w y z


Indagi zivamo ibihekane bigizwe n'inyuguti ebyiri, eshatu, ndetse hari n'ibigizwe n'inyuguti 4 bikongerwaho nabyo buri gihe inyajwi kugirango bivugike neza.

Urugero: Ibihekane bigizwe n'ingwombajwi ebyiri nd, wakongeraho inyajwi (a e i o u) bigahinduka nda, nde, ndi, ndo, ndu ukandika ijambo indege.
Ibihekane bigizwe n'ingombajwi eshatu ndw kongera ho inyajwi (a e i o u) bigahinduka ndwa, ndwe, ndwi, ndwo, ndwu ukandika ijambo indwara.
Ibihekane bigizwe n'ingombajwi enye nshy kongera ho inyajwi (a e i o u) bigahinduka nshya, nshye, nshyi, nshyo, nshyu ukandika ijambo inshyushyu.

Ingombajwi[hindura | hindura inkomoko]

inyaminwa inyamwinyo inyesongashinya "Postalveolar" inyarusenge incarusenga "Labiovelar" "Glottal"
Inturike p b t d c ɟ k ɡ
inkubyi f v s z ʃ ʒ ç h
inturike nkubyi ts
inyamazuru m n ɲ ŋ
"Approximant" j w
"Tap or Flap" ɾ

Inyajwi[hindura | hindura inkomoko]

imbere "Back"
"Close" i u
"Close-mid" e o
inyatu a

[hindura | hindura inkomoko]

umugereka ubuke urugero
I (u)mu- (a)ba- umuntu/ abantu
II (u)mu- (i)mi- umurima/ imirima
III (i)(ri)- (a)ma- iriba/ amariba
IV (i)ki- or (i)gi- (i)bi- ikiganza/ ibiganza
V (i)n- (i)n- indimu (imwe)/ indimu (ebyiri)
VI (u)ru- (i)n- urugero/ ingero
VII (a)ka- (u)tu- akarabo/ uturabo
VIII (u)bu- (u)bu- ubute/ ubute (?)
IX (u)ku- (a)ma- ukuguru/ amaguru
X (a)ha- (a)ha- ahantu (hamwe)/ abantu (henshi)

[hindura | hindura inkomoko]

"Class" ubumwe ubwinshi
indomo Ikinyazina ngenera indomo Ikinyazina ngenera
1 umu wa aba ba
2 umu wa imi ya
3 i, in ya i, in za
4 iki cya ibi bya
5 i(ri) rya ama ya
6 uru rwa in za
7 aka ka utu twa
8 ubu bwa ama ya
9 uku kwa ama ya
10 aha ha

[hindura | hindura inkomoko]

1 (ubumwe) umu mu wa uyu uwo uriya wa n, u, a n, ku, mu
1 (ubwinshi) aba ba ba aba abo bariya ba tu, mu, ba tu, ba, ba
2 (ubumwe) umu mu wa uyu uwo uriya wa u wu
2 (ubwinshi) imi mi ya iyi iyo iriya ya i yi
3 (ubumwe) i, in n ya iyi iyo iriya ya i yi
3 (ubwinshi) i, in n za izi izo ziriya za zi zi
4 (ubumwe) iki ki cya iki icyo kiriya cya ki ki
4 (ubwinshi) ibi bi bya ibi ibyo biriya bya bi bi
5 (ubumwe) i ri rya iri iryo ririya rya ri ri
5 (ubwinshi) ama ma ya aya ayo ariya ya a ya
6 (ubumwe) uru ru rwa uru urwo ruriya rwa ru ru
6 (ubwinshi) in n za izi izo ziriya za zi zi
7 (ubumwe) aka ka ka aka ako kariya ka ka ka
7 (ubwinshi) utu tu twa utu utwo turiya twa tu tu
8 (ubumwe) ubu bu bwa ubu ubwo buriya bwa bu bu
8 (ubwinshi) ama ma ya aya ayo ariya ya a ya
9 (ubumwe) uku ku kwa uku ukwo kuriya kwa ku ku
9 (ubwinshi) ama ma ya aya ayo ariya ya a ya
10(ubumwe/ubwinshi) aha ha ha aha aho hariya ha ha ha

Imyandikire[hindura | hindura inkomoko]

Imyandikire y’ikinyarwanda

Imiyoboro[hindura | hindura inkomoko]