Ikinyarwanda
Ikinyarwanda ni ururimi rw’Abanyarwanda n'abavuga Ikinyarwanda badatuye u Rwanda. Ikinyarwanda kivugwa mu Rwanda no mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ibindi bihugu bikikije u Rwanda bifite indimi zijya gusa n'Ikinyarwanda: Ikinyarwanda gisa n’Ikirundi, ururimi rw’i Burundi, rukanasa n’Igiha cyo muri Tanzaniya. Itegekongenga ISO 639-3 kin.
Ikinyarwanda gifite umwanya ukomeye mu mibereho y’Abanyarwanda. Ni rwo rurimi ruha Abanyarwanda ubushobozi bwo kuranga isi, kugaragaza imbamutima, gushyikirana baganira, bungurana ibitekerezo no kugezanyaho ubutumwa.
Ururimi rw’Ikinyarwanda rufite uruhare rukomeye mu guhamya Umunyarwanda udafite isoni n’ubwoba by’umuco we kandi utisuzugura. Umuco w’u Rwanda ukeneye abawurinda n’abawubungabunga ngo hato imico y’amahanga itawumira. Iyo nshingano rero ni iy’Abanyarwanda ubwabo. Inzira ya mbere iriho ni ukwigisha Ikinyarwanda.
Ku wa 21 Werurwe buri mwaka, u Rwanda rwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ururimi Kavukire ari rwo: Ikinyarwanda.
Ikinyanduga si cyo Kinyarwanda cyonyine, uretse ko abapadiri bashatse kwandika Ikinyarwanda bahera ku Kinyanduga, kuko abacyanditse bari i Kabgayi.
Kwigisha Ikinyarwanda bihamye rero ni ugushimangira Ubunyarwanda. Ni ugushyikiriza umwana w’u Rwanda ibyo abakurambere bahanze bakabisigira Umunyarwanda wese ho umurage. Bityo kwiga Ikinyarwanda bikaba guhura n’ibyo kibumbatiye: uko giteye, ubugeni gihetse, umuco n’imyumvire y’Abanyarwanda. Ibi bisobanura ko kwigisha Ikinyarwanda ari ugufasha umwana w’u Rwanda kugicengera ari mu miterere yacyo no bwiza bwacyo: uko cyemerera ukivuga gutaka imvugo ye.
Kwigisha Ikinyarwanda rero bikwiye kuba umwanya wo guha Umunyarwanda ubushobozi bwo kwirinda kumirwa n’amahanga, ibyiza agisangamo akabyamamaza, ibyo anenga akabikosora, akagikungahaza ngo gihangane n’iterambere isi ihorana.
Ikinyarwanda kandi gifitemo amagambo menshi asa nayo mu rurimi rwitwa Ikizulu rw'abirabura bo muri Afurika y'Epfo,urugero;
umuntu, abantu, ingwe, amazi, umutwaro, ingata, inyama, inyoni, iminwa, marume, umukwe, abatwa.
Urutonde rw'inyuguti z’Ikinyarwanda[eindura | hindura inkomoko]
Ikinyarwanda kigizwe n'inyuguti 24: a b c d e f g h i j k l m n o p r s t u v w y z
Izi nyuguti 24 zirimo ibice 2:
- Inyajwi 5: a e i o u
- Ingombajwi (indagi) 19: b c d f g h j k l m n p r s t v w y z
A | B | C | D | E | F | G | H | I | J | K | L | M | N | O | P | R | S | T | U | V | W | Y | Z | ||||
a | b | c | d | e | f | g | h | i | j | k | l | m | n | o | p | r | s | t | u | v | w | y | z |
Indagi zivamo ibihekane bigizwe n'inyuguti ebyiri, eshatu, ndetse hari n'ibigizwe n'inyuguti 4 bikongerwaho nabyo buri gihe inyajwi kugirango bivugike neza.
- Urugero: Ibihekane bigizwe n'ingwombajwi ebyiri nd, wakongeraho inyajwi (a e i o u) bigahinduka nda, nde, ndi, ndo, ndu ukandika ijambo indege.
- Ibihekane bigizwe n'ingombajwi eshatu ndw kongera ho inyajwi (a e i o u) bigahinduka ndwa, ndwe, ndwi, ndwo, ndwu ukandika ijambo indwara.
- Ibihekane bigizwe n'ingombajwi enye nshy kongera ho inyajwi (a e i o u) bigahinduka nshya, nshye, nshyi, nshyo, nshyu ukandika ijambo inshyushyu.
Ingombajwi[eindura | hindura inkomoko]
inyaminwa | inyamwinyo | inyesongashinya | "Postalveolar" | inyarusenge | incarusenga | "Labiovelar" | "Glottal" | |
---|---|---|---|---|---|---|---|---|
Inturike | p b | t d | c ɟ | k ɡ | ||||
inkubyi | f v | s z | ʃ ʒ | ç | h | |||
inturike nkubyi | ts | tʃ | ||||||
inyamazuru | m | n | ɲ | ŋ | ||||
"Approximant" | j | w | ||||||
"Tap or Flap" | ɾ |
Inyajwi[eindura | hindura inkomoko]
imbere | "Back" | |
---|---|---|
"Close" | i | u |
"Close-mid" | e | o |
inyatu | a |
[eindura | hindura inkomoko]
umugereka | ubuke | urugero | |
---|---|---|---|
I | (u)mu- | (a)ba- | umuntu/ abantu |
II | (u)mu- | (i)mi- | umurima/ imirima |
III | (i)(ri)- | (a)ma- | iriba/ amariba |
IV | (i)ki- or (i)gi- | (i)bi- | ikiganza/ ibiganza |
V | (i)n- | (i)n- | indimu (imwe)/ indimu (ebyiri) |
VI | (u)ru- | (i)n- | urugero/ ingero |
VII | (a)ka- | (u)tu- | akarabo/ uturabo |
VIII | (u)bu- | (u)bu- | ubute/ ubute (?) |
IX | (u)ku- | (a)ma- | ukuguru/ amaguru |
X | (a)ha- | (a)ha- | ahantu (hamwe)/ abantu (henshi) |
[eindura | hindura inkomoko]
"Class" | ubumwe | ubwinshi | ||
---|---|---|---|---|
indomo | Ikinyazina ngenera | indomo | Ikinyazina ngenera | |
1 | umu | wa | aba | ba |
2 | umu | wa | imi | ya |
3 | i, in | ya | i, in | za |
4 | iki | cya | ibi | bya |
5 | i(ri) | rya | ama | ya |
6 | uru | rwa | in | za |
7 | aka | ka | utu | twa |
8 | ubu | bwa | ama | ya |
9 | uku | kwa | ama | ya |
10 | aha | ha |
[eindura | hindura inkomoko]
1 (ubumwe) | umu | mu | wa | uyu | uwo | uriya | wa | n, u, a | n, ku, mu |
1 (ubwinshi) | aba | ba | ba | aba | abo | bariya | ba | tu, mu, ba | tu, ba, ba |
2 (ubumwe) | umu | mu | wa | uyu | uwo | uriya | wa | u | wu |
2 (ubwinshi) | imi | mi | ya | iyi | iyo | iriya | ya | i | yi |
3 (ubumwe) | i, in | n | ya | iyi | iyo | iriya | ya | i | yi |
3 (ubwinshi) | i, in | n | za | izi | izo | ziriya | za | zi | zi |
4 (ubumwe) | iki | ki | cya | iki | icyo | kiriya | cya | ki | ki |
4 (ubwinshi) | ibi | bi | bya | ibi | ibyo | biriya | bya | bi | bi |
5 (ubumwe) | i | ri | rya | iri | iryo | ririya | rya | ri | ri |
5 (ubwinshi) | ama | ma | ya | aya | ayo | ariya | ya | a | ya |
6 (ubumwe) | uru | ru | rwa | uru | urwo | ruriya | rwa | ru | ru |
6 (ubwinshi) | in | n | za | izi | izo | ziriya | za | zi | zi |
7 (ubumwe) | aka | ka | ka | aka | ako | kariya | ka | ka | ka |
7 (ubwinshi) | utu | tu | twa | utu | utwo | turiya | twa | tu | tu |
8 (ubumwe) | ubu | bu | bwa | ubu | ubwo | buriya | bwa | bu | bu |
8 (ubwinshi) | ama | ma | ya | aya | ayo | ariya | ya | a | ya |
9 (ubumwe) | uku | ku | kwa | uku | ukwo | kuriya | kwa | ku | ku |
9 (ubwinshi) | ama | ma | ya | aya | ayo | ariya | ya | a | ya |
10(ubumwe/ubwinshi) | aha | ha | ha | aha | aho | hariya | ha | ha | ha |
Imyandikire[eindura | hindura inkomoko]
Imiyoboro[eindura | hindura inkomoko]
- http://marshill.org/refugees/files/2010/07/Kinyarwanda-English-Dictionary.pdf
- Coupez André et alii, 2006 Inkoranya y íkinyarwaanda mu kinyarwaanda nó mu gifaraansá = Dictionnaire Rwanda-Rwanda et Rwanda-Français, Institut de la Recherche Scientifique et Technologique (Butare, Rwanda) et Musée Royal de l'Afrique Centrale (Belgique).
- Shimamungu Eugène, 1998, Le kinyarwanda, initiation à une langue bantu, Paris, L'Harmattan. Inyandikorugero:ISB