"Abanyarwanda" ni zina rikubiyemo abaturage b'u Rwanda n'abaturarwanda kandi rifitanye isano ya bugufi n'umuco n'amateka by'abanyarwanda n' u Rwanda ubwarwo. Abanyarwanda bavuga ururimi rw'ikinyarwanda nk'ururimi kavukire. Mu muco nyarwanda, inka ifatwa nk'ikimenyetso cy'ubukungu ndetse igahabwa agaciro gakomeye aho ihabwa n'amazina ndetse ikagenerwa imvugo yihariye ariyo ubwayo n'ibijyanye nayo nk'ibyansi n' amata...ikindi umuco ni umusingi ugomba kubakirwaho igihugu bityo rero Abanyarwanda bakwiriye kuwumenya no kuwuteza imbera. umuco w'abanyarwanda ugaragarira ni mu myambarire yabo.[1]
GUCUNDA AMATA M'UGISABOAbaturage b'u Rwanda: "Abanyarwanda" ni abanyarwanda n' abaturarwanda( abantu bose baba mu Rwanda ari abafite ndetse ntabadafite ubwenegihugu bw'u Rwanda) bitewe n'impamvu zitandukanye zabazanye cyangwa zihababesheje. Ubu abanyarwanda ni miliyoni zisaga 14.
Abakomoka mu Rwanda: ni abantu bose bafite inkomoko mu Rwanda bashobora kuba bahatuye cyangwa batahatuye ku bw'impamvu zitandukanye aho baba bari hose ku isi.
Umuco n'amateka: Ubusobanuro bw'ijambo "Abanyarwanda" ntibwerekeye ku bantu gusa, ahubwo burimo umuco n' amateka.[2]