Igiswahili

Kubijyanye na Wikipedia
Ikarita y’Igiswahili
Igiswahili
Ikimenyetso  cy'Igiswahili
Igiswahili

Igiswahili cyangwa Igiswahiri (na igiswayili cyangwa igiswayiri) ni ururimi rwa Kenya, Tanzaniya, Ubugande, Rwanda, Burundi na Zayire. Itegekongenga ISO 639-3 swa.

Ururimi rw’igiswahiri ni rumwe mu ruzahuza abaturage benshi batuye mu Bihugu 5 bigeze Umuryango w’Ibihugu by’Iburasirazuba EAC aribyo u Burundi n’u Rwanda. Nubwo ibyo Bihugu bifite amateka amwe ariko bikaba bitandukanywa n’uburyo byakoronejwe, ibyo bigatuma bivuga indimi zitandukanye cyane cyane icyongereza kivugwa mu Bihugu bitatu byakoronijwe n’abongereza aribyo Uganda, Kenya na Tanzaniya, naho u Burundi n’u Rwanda byakoronijwe n’u Bubiligi bikavuga Igifaransa, usanga ururimi rw’igiswahili ari rwo abaturage benshi abize n’abatize bahuriraho mu buzima bwa buri munsi akaba ari narwo rurimi ruvugwa cyane mu mibanire y’abatuye EAC cyane cyane urwo rurimi rukaba rukoreshwa mu bucuruzi, mu muziki, mu mikino, mu madini n’ahandi, naho igifaransa n’icyongereza bikavugwa mu buzimam mu buyobozi.

Mu rwego mpuzamahanga, Igiswahili gifata intera kirushaho gukoreshwa dore ko ubu kibarirwa mu ndimi zigenda zirushaho kuvugwa n’abantu benshi cyane cyane mu nganda, ubuhahirane n’ubucuruzi.

Izo mpamvu zose nizo zatumye ikinyamakuru Izuba Rirashye ryegereye Abanyarwanda batandukanye mu duce twose tw’Igihugu, mu rwego rwo kumenya uko bafata urwo rurimi n’uruhare babona rwagira mu kuzahuza abatuye EAC, dore ko unasanga Abanyarwanda batari bake bavuga Igiswahili.

bagani pole pole

Imyandikire y’igiswayire[hindura | hindura inkomoko]

Igiswayire kigizwe n'inyuguti 24 : a b c d e f g h i j k l m n o p r s t u v w y z

inyajwi 5 : a e i o u
ingombajwi 26 : b ch d dh f g gh h j k kh l m n ng’ ny p r s sh t th v w y z
ibihekane : mb mv mw nd ng nj nz
A B Ch D E F G H I J K L M N O P R S T U V W Y Z
a b ch d e f g h i j k l m n o p r s t u v w y z

Wikipediya mu giswahili[hindura | hindura inkomoko]

Imiyoboro[hindura | hindura inkomoko]