Akarere ka Gakenke
Akarere ka Gakenke gaherereye mu ntara y' amajyaruguru. Ubuyobozi bw' akarere ka Gakenke bukorera mu mujyi wa Gakenke muri km 1 uvuye muri centre y' ubucuruzi ya Gakenke. Kuva i Kigali kugera Gakenke ni km hafi 56, na ho kuva mu mujyi wa Musanze uvuye mu majyaruguru ni km 33.
About the District (Ibyerekeye akarere)
A. IMITERERE Y’AKARERE KA GAKENKE:
AHO GAHEREREYE
Akarere ka Gakenke ni kamwe mu Turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru y’u Rwanda. Gafite ubuso bungana na 704.06 Km2;Imirenge 19; utugari 97 n’imidugudu 617. Akarere ka Gakenke gatuwe n’Abaturage 338.586 ku bucucike bw’abaturage (Population density) 481 kuri Km2 imwe (481Pop/Km2 ) muri bo igitsina gore kirangana na 53% by’abaturage bose b’Akarere na ho igitsina gabo kirangana na 47% by’abaturage bose batuye Akarere ka Gakenke.