Intara y’Amajyaruguru y’u Rwanda

Intara y’Amajyaruguru iherereye mu majyaruguru y'u Rwanda ikaba ihana imbibi na: Mu majyaruguru: Repubulika y’Ubugande na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo
- .
Intara y’Amajyaruguru ifite ubuso bwa kirometero kare 3293.3 n’abaturage barenga 2.038.551(2022). Igice kinini cy’intara y’Amajyaruguru kigizwe n’imisozi miremire, igaherwa mu mujyaruguru yayo n’uruhererekane rw’ibirunga. Iteganya gihe rimeze neza, rigizwe n’imvura isanzwe mu gihe cy’umwaka, n’amahumbezi mu gihe kinini cy’umwaka uretse mu mezi abiri gusa ya gicurasi na Kamena, mu ki haba hari izuba naryo ridakanganye cyane.
Intara y'Amajyaruguru yashyizweho hakurikijwe itegeko No. 29/2005 of 31/12/2005 rishyiraho inzego z'igihugu cy'u Rwanda. Iyi ntara yakozwe hakomatanyijwe icyari intara ya Ruhengeri, Byumba n'igice cy'amajyaruguru cy'icyahoze ari Kigali Ngali. Kuri ubu intara y'Amajyaruguru igizwe n'Uturere 5 aritwo: Burera, Gakenke, Gicumbi, Musanze, Rulindo n'[1] Imirenge 89, Utugari 415 n'Imidugudu 2740.
Komisiyo y'igihugu ikorana n'Ishami ry'umuryango w'Abibumbye wita ku burezi, ubumenyi n'umuco (UNESCO) ku bufatanye n'ibigo bya Leta y'u Rwanda nka RDB, ikigo cy'igihugu gishinzwe ubutaka, ikigo cy'igihugu gishinzwe umutungo kamere na Mine na gazi ( RMB), Ubuyobozi bw'Intara y'Amajyaruguru n'ibindi byatangiye urugendo rwo gusaba ko iyi ntara yakwemerwa nka Pariki y'umurage kamere w'Isi kubera ibyanya 16 bifite umwihariko ku rwego rw'isi, ku rwego rw'igihugu ndetse no ku rwego rw'akarere biherereyemo. Ibyo byanya birimo ibiyaga by'impanga bya Burera na Ruhondo, Pariki y'igihugu y'Ibirunga, urusore rw'ibirunga nka Muhabura na Gahinga, ubuvumo bwa Musanze, ibyanya bigaragaza umuco n'amateka yo mu gihe cy'Ubwami nk'ahazwi nko mu Gihondohondo n'ahandi. Gutegura dosiye y'ubwo busabe byatangiye gutegurwa ku wa 11 Kamena (06) 2026.[2][3][4][5][6]
- ↑ Ahabanza
- ↑ Impamvu u Rwanda rushaka ko Intara y’Amajyaruguru ijya muri ‘UNESCO Global Geopark’ | IGIHE
- ↑ Rwanda launches bid for first UNESCO Global Geopark in Northern Province - ingeri.rw
- ↑ What will it take for Rwanda to have a UNESCO geopark? - The New Times
- ↑ Rwanda seeks UNESCO recognition for Northern Province as Global Geopark – earthrwanda.com
- ↑ Northern Rwanda launches bid to become Rwanda’s first UNESCO Global Geopark - Green Africa