Akarere ka Gicumbi


Gicumbi ni akarere kamwe muri dutanu (5) tubarizwa mu ntara y'Amajyaruguru .Gicumbi iherereye mu burasirazuba bw'iyi ntara .
Mu majyaruguru gahana imbibi n'akarere ka Burera ndetse n'igihugu cy'Ubugande ,Iburasirazuba hari uturere tubiri aritwo ; Nyagatare ndetse na Gatsibo. Mu majyepfo y' ako karere hari akarere ka Gasabo ndetse n'agace gato ka Rwamagana ku nkengero z'ikiyaga cya Muhazi .
Iburengerazuba gahana imbibi n’Akarere ka Rulindo.[1]
Ubuso
[hindura | hindura inkomoko]Akarere ka Gicumbi kahuje uturere twahozeho mbere ya “reforme administrative” ya 2006 twa Rebero, Rushaki, Bungwe, Kisaro n'umujyi wa Byumba . Akarere ka Gicumbi gafite ubuso bungana na km2 829 burimo Umujyi wa Gicumbi ugizwe na 90,5 km² (imirenge ya Byumba, Kageyo n’Utugari 2 aritwo mu Murenge wa Rukomo (twa Cyuru na Kinyami). Akarere ka Gicumbi kagabanyijemo Imirenge 21, Utugari 109 n’imidugudu 630.[2]
Imirenge igize akarere[3]
[hindura | hindura inkomoko]- Nyamiyaga
- Rutare
- Nyankenke
- Miyove
- Manyagiro
- Rukomo
- Ruvune
- Kageyo
- Byumba
- Mutete
- Muko
- Cyumba
- Rwamiko
- Giti
- Rushaki
- Mukarange
- Bwisige
- Shangasha
