Gicumbi Ibiti ibihumbi 12 byatewe mu gukumira isuri n’inkangu
Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu bafatanyije n’abaturage bateye ibiti ibihumbi 12 ku musozi wo mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi
.
Tumenye Gahunda yo gutera ibyo Biti
[hindura | hindura inkomoko]Igikorwa cyo gutera ibiti cyahuriranye n’Umuganda Rusange usoza Ugushyingo, wabaye ku tariki ya 26 Ugushyingo mu mwaka 2022. Wateguwe ku bufatanye n’Umushinga Green Gicumbi ugamije kubungabunga ibidukikije.Uyu muganda wanahuriranye n’igikorwa cyo gutangiza Icyumweru cy’Uburenganzira bwa Muntu kizarangira tariki 10 Ukuboza 2022.Meya w’Akarere ka Gicumbi yavuze ko bishimiye ibiti byatewe kuko bizabarinda guhura n’inkangu zangiza imirima n’inzu z’abaturage.[1]Nyuma y’uyu muganda rusange abayobozi batandukanye banasuye Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda bareba uko abaturage bawuturiye bahabwa serivisi.
Ibyo Abayobozi bakarere ka Gicumbi babivugaho
[hindura | hindura inkomoko]Ni ibikorwa dushima biza byiyongera ku bindi Leta yaduhaye.Twabikoze ku bufatanye n’Umushinga Green Gicumbi uterwa inkunga na FONERWA aho umaze gusazura amashyamba kuri hegitari zirenga 600 no guca amaterasi y’indinganire na yo agera kuri hegitari zirenga 600; ibi byanahaye akazi abaturage.[1]Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge no kujyana abana mu mashuri.Yanashishikarije ubuyobozi gukemura ibibazo bitandukanye by’abaturage birimo gukumira no kurwanya igwingira n’imirire mibi y’abana cyane ko byagaragaye ko igwingira ry’abana mu Karere ka Gicumbi riri hejuru.[1]