Akarere ka Rulindo ni kamwe mu Turere dutanu (5) tugize Intara y’Amajyaruguru y’u Rwanda, gahana imbibi n'Uturere twa Nyarugenge na Gasabo two mu Mujyi wa Kigali; Akarere ka Kamonyi mu Ntara y'Amajyepfo, Akarere ka Gakenke n'Akarere ka Burera two mu Ntara y'Amajyaruguru. Akarere ka Rulindo gafite ubuso bungana na Km2 567, kakaba gafite Imirenge 17, utugari 71 n’imidugudu 494; gatuwe n’Abaturage 360,144 muri bo harimo abagore 188,295 n'abagabo 171,849. ubucucike bw’abaturage (Population density) ni 635 kuri Km2 imwe.
Umuhinzi wa Rulindo
Akarere ka Rulindo kagizwe n'imirenge 17;
Akarere kaRulindo
1 Kisaro:Umurenge wa Kisaro ufite Sugaring dutandatu BUTUNZI,REBERO,MAREMBO,KAREGAMAZI,KIGARAMA ndetse na GITATSA
2 Buyoga:Umurenge wa Buyoga ufite Utugari turindwi (7) aritwo:KARAMA,BUSORO,MWUMBA,GITUMBA,BUTARE,NDARAGE naGAHORORO
3 Masoro:Umurenge wa Masoro ufite Utugari dutanu ( 5) aritwo KABUGA,SHENGAMPULI,KIVUGIZA,KIGARAMA na NYAMYUMBA
4 Kinihira:Umurenge wa Kinihira ufite Utugari tune (4) aritwo
5 Rusiga
6 Ntarabana
7 Burega:Umurenge wa Burega ufite Utugari 3 aritwo:BUTANGAMPUNDU,TABA na KARENGERI
8 Bushoki:Umurenge wa Bushoki ufite Utugari 5 aritwo:GASIZA,MUKOTO,GIKO,KAYENZI na NYIRANGARAMA
12 Base:Umurenge wa Base ufite Utugari 3 aritwo:CYOHOHA,GITARE na RWAMAHWA
13 Rulindo
14 Shyoron
Ibiro by'umurenge wa kisaro biherereye mu mudugudu wa kibigwe
IGISHUSHANYO MBONERA CYA RULINDO
Imirenge17
Utugari 71
Imidugudu494 km2
A
baturage360144
Ubucucike635km2
Igishushanyo mbonera cya rulindo
gi
15 Tumba
16 cyinzuzi:Umurenge wa Cyinzuzi ufite Utugari 3 aritwo:BUDAKIRANYA,RUDOGO,na,MIGENDEZO[1]
17 Cyungo:Umurenge wa Cyungo ufite Utugari 3 aritwo:BUREHE,MAREMBO,na,RWIRI
Umurenge wa kisaro ;
Abaturage b'umurenge wa kisaro batunzwe ahanini n ubuhinzi n ubworozi aho twageze ni mu kagari ka Kigarama
Mu mudugudu wa Nyantabo
twahasanze uwitwa MUGABE JEAN. D'amour
UYU yatubwiye ko abona kisaro muri make
"Mubyukuri kisaro iri gutera imbere ugereranije na mbere gusa bongere ibikorwa remezo kd bahe uburenganzira abaturage bakore ibibateza imbere.
IBIKORWA REMEZO BYO MURI RULINDO
Ibiraro byo mukirere
Amacumbi
Amabagiro
ibyumba byamashuri
woerkshop
rulindo statrulindo museum
ibiro byimirenge
inganda
amavuriro
AKAMARO KIBIKORWA REMEZO MU KARERE KA RULINDO
bidufasha mu kongera ubumenyi
bidufasha mu kugirango tubone aho turara
bidufasha mu buzima
bidufasha mu kubona ibyo turya UBUCUKUZI BWA MABUYE YAGACIRO MU KARERE KA RULINDO;
hari abatawe muri yombi mukarere ka rulindo bashinzwa gucukura amabuye yagacina na ruhushya bahawe
Aba batawe muri yombi ubwo hamenyekanaga ko mu Mudugudu wa Gasenga, Akagari ka Kivugiza mu Murenge wa Masoro, hari abantu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, Polisi ifatanyije n’izindi nzego barabikurikirana kugeza bafatiwe mu cyuho. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yemeje aya makuru, avuga ko bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko. Yagize ati "Batanu muri bariya bafashwe bari binjiye muri iyo myobo mu gihe cya saa kumi za mu gitondo baza kuvamo saa cyenda z’umugoroba. Bavuga ko batinzemo bitewe n’uko bagezemo bagasanga harimo gaz, babura umwuka uhagije wo guhumeka ku bw’amahirwe ntihagira uhaburira ubuzima." Yakomeje agira ati "Gucukura amabuye y’agaciro bikorwa n’uwabiherewe uruhushya n’inzego zibishinzwe kandi bikorerwa ahemewe hadashyira ubuzima bw’ababukora mu kaga cyangwa ngo hangize ibidukikije, abakomeje kubwishoramo bose bazafatwa bakurikiranwe n’amategeko.” Iyo myobo bari baracukuye ituruka mu nzu ikambukiranya umuhanda, igahinguka mu mugezi aho bageraga ku mabuye y’agaciro ya gasegereti. Mubyo bafatanywe harimo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti apima ibilo bibiri n’ibikoresho bifashishaga bacukura birimo imitarimba itatu, ibitiyo bitanu, ibikarayi bibiri n’ibindi. Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, Ingingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.amabuye yagaciroUrukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.
diamondUBUKUNGU MU MABUYE YA GACIRO MU KARERE KA RULINDO
muri rulindo buri mwaka hava toni 1000 rero ayo mabuye agira aho aturuka urugero: Ikirombe cy’amabuye y’agaciro cya Nyakabingo giherereye mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Shyorongi, ni cyo cya mbere muri Afurika gicukurwamo amabuye menshi azwi nka ‘Wolfram’.diamondBuri mwaka iki kirombe gicukurwamo Wolfram irenga toni 1000. Biteganyijwe ko mu myaka ine iri imbere uwo musaruro uzaba warikubye kabiri. Wolfram ni amabuye y’agaciro atunganywamo ibyuma bikomeye cyane bikoreshwa mu bwubatsi, mu ndege, mu bifaru, mu byogajuru, mu gukora imbunda, amasasu n’ibindi bikoresho bikenera ibyuma bikomeye. Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) rwatangaje ko byibuze ku cyumweru u Rwanda rwohereza mu mahanga Wolfram ipima toni 24. Ayo mabuye y’agaciro acukurwa na Sosiyete y’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro ya Trinity Metals Group, ikuramo agatubutse, ku buryo kontineri imwe ishobora kugeza ku bihumbi 350$. Ni wolfram yoherezwa mu mahanga itunganyijwe ku kigero cya 68% kuko mu Rwanda nta ruganda ruhari rushobora kuyikuramo cya cyuma cya nyuma. Iyo igejejwe mu mahanga yongererwa agaciro ku rugero rwa 99,999% ikavamo icyuma. Wolfram ya Nyakabingo yoherezwa muri Autriche, igakundirwa umwimerere ifite, aho nko mu 2024 hoherejwe toni 1107. Ubushakashatsi ku mabuye y’agaciro yo muri ibi bice bwatangiye mu 1930, ubucukuzi bweruye butangira mu 1949, nyuma mu 2022 ibigo byacukuraga amabuye y’agaciro i Nyakabingo, i Musha n’i Rutongo bihindurwamo Trinity Metals Group. Iki kirombe gifite ubuvumo butanu, ubwa kure bukaba bugeze kuri metero 800 butambika mu musozi, na metero 120 zimanuka mu kuzimu. Umuyobozi Mukuru wa Trinity Nyakabingo, Uwiringiyimana Justin, yagaragaje ko iki gice kirimo amabuye menshi ku buryo biteganywa ko yazamara imyaka myinshi bayacukura. Ati “Hejuru hariya mbakuye ni ku butumburuke bwa metero 2000 uvuye hasi mu kibaya. Aha mbagejeje ni ku butumburuke bwa metero 1700, izo metero 300 zose twazicukuyemo. Amabuye arahari nta n’aho ateze kujya. Duteganya ko turamutse ducukuye kuri uru rugero turiho tuzacukura imyaka 48.” Trinity Nyakabingo ni kimwe mu bigo bikorana ikoranabuhanga rigezweho, aho usanga ubuvumo (indani) ari bugari, hari imashini zitwarwa n’abakozi zijya gukura ayo mabuye iyo kure, zikayazana imusozi, ibyuma bitanga umwuka, ibikurura amazi y’imbere mu musozi kugira ngo atabuza abantu kucukura, n’ibindi bikoresho bigezweho bigabanya impanuka. Nk’ubu amezi arindwi ari gushira, i Nyakabingo bataragira impanuka (lost time injury) ituma umuntu ashobora gusiba akazi umunsi. Trinity Nyakabingo ifite abakozi bagera ku 2000 ihemba byibuze imishahara y’arenga ibihumbi 700$ buri kwezi. Niragire Claudine, umubyeyi w’umwana umwe na we akorera muri iki kigo, aho aba ashinzwe gukura umusaruro mu mucanga, avuga ko akazi kamufatiye runini mu mibereho ye ya buri munsi. Ati “Nishyurira umwana ishuri, nkizigama, ngatunga urugo, nkiyitaho n’ibindi. Iyi mirimo nayigiye hano mpambwa amahugurwa, ndabimenya.” Uretse abakozi kandi iki kigo kigura ibikoresho bitandukanye bifasha mu bucukuzi imbere mu gihugu na byo bishobora kugera kuri miliyoni 1$, ayo mafaranga bakayakoresha biteza imbere. Umuyobozi w’Ishami rya RMB rishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubugenzuzi bwayo, Nsengumuremyi Donat, yavuze ko mu Rwanda hari umurongo ubonekamo Wolfram (Tungsten Belt), uhera i Mageragere mu Mujyi wa Kigali, ukambuka i Rulindo, ugakomeza i Gifurwe no mu Bugarama muri Burera. Ati “Uwo ni wo murongo munini cyane ubonekamo amabuye ya wolfram menshi. Ahandi tuyigira ni mu Karere ka Rutsiro na Gatsibo.” Nsengimana yavuze ko u Rwanda rwihagije ku mabuye ku bwinshi no ku bwiza, akavuga ko hafi igihugu cyose, ni ukuvuga mu turere 28 hagaragaye ibimenyetso by’amabuye y’agaciro atandukanye, ndetse muri utwo turere turimo ibikorwa by’ubucukuzi. Yavuze ko nubwo u Rwanda rukataje mu gucukura, ntaho ruragera kuko mu gihe ibindi bihugu bigeze ku bilometero nka bibiri munda y’Isi, u Rwanda rutaragera no ku kilometero kimwe. Ati “U Rwanda rufite amabuye y’agaciro, kuko ruherereye mu gice abarizwamo (Kibara Belt), ndetse rukaba hagati yacyo. Ni igice kiva muri Tanzania kikanyura mu Rwanda kigakomeza mu Burasirazuba bwa RDC kigakomeza muri Uganda. Niba turi hagati bivuze turi mu izingiro ryayo. Haracyari imyaka myinshi yo gucukura.” Trinity Nyakabingo iteganya ko mu myaka ya vuba, izaba yashyizeho uruganda rutunganya toni 50 ku isaha z’umucanga uva imbere mu buvumo, kugira ngo na Wolfram itakara yose ibyazwe umusaruro. Iki kigo cyanitaye ku byo kubungabunga ibidukikije kuko amazi y’imvura aturuka mu buvumo akusanywa agashyirwa mu rugomero rwabugenewe, agatunganywa akongera gukoreshwa mu kazi. Kugeza ubu Trinity Metals Group muri rusange imaze gushora miliyoni 40$ mu birombe byayo birimo icya Nyakabingo, Musha icukurwamo gasegereti, coltan na lithium (ikiri gukorwaho ubushakashatsi), na Rutongo, icukurwamo amabuye ya gasegereti. Iki kigo gifite abakozi bakabakaba 700, kigakorera ubucukuzi ku buso bwa hegitari 17.294. Mu 2024 Trinity Metals Group yohereje mu mahanga amabuye angana na toni 2.226 ya Wolfram, gasegereti na coltan, mu 2029 ikaba iteganya ko izaba yohereza mu mahanga angana na toni 5.201. Ubu u Rwanda rwatanze impushya zigera ku 150 zirimo abacukura amabuye, abayatunganya n’abandi. Mu Ugushyingo 2023 RMB yatangaje ko amabuye y’agaciro yoherejwe mu mahanga mu 2023 yinjirije u Rwanda asaga miliyari 1.1$, avuye kuri miliyoni 772 z’Amadorali ya Amerika, bigaragaza izamuka rya 43.0%. Ni umusaruro wagizwemo uruhare na Wolfram kuko mu mezi atatu ya nyuma ya 2023, nko mu Ukwakira 2023 hoherejwe Wolfram ingana n’ibilo 182.099, yinjiza 2.293.588$. Mu kwezi kwakurikiyeho umusaruro wiyongereyeho gato kuko hoherejwe ku isoko mpuzamahanga ibilo 183.395 byinjirije igihugu 2.296.577$, mu gihe mu Ukuboza 2023 aya mabuye yakomeje kwiyongera agera ku bilo 274,493 byinjije Amadorali ya Amerika 3.298.468. RMB igaragaza ko ibikorwa byo kongerera agaciro amabuye y’agaciro no kohereza ku isoko mpuzamahanga ubwoko butandukanye ari imwe mu ntwaro zizatuma amafaranga rwinjiza agera kuri miliyari 1,3$ mu mwaka w’ingengo y’imari [2]wa 2024/2025.
amakuru ajyanye n'imyidagaduro mu karere ka rulindo
Imikino y’uyu munsi ubanza yabereye muri Gymnase ya NPC Rwanda iherereye i Remera, iruhande rwa Stade Amahoro. Musanze imaze imyaka ibiri igaragaza ko ikomeye, yongeye kubishimangira itsinda Bugesera amanota 36-0 na Nyarugenge 6-0 mu gihe Rulindo yatsinze Muhanga 8-2 na Rutsiro 6-2. Muhanga yatsinze Nyarugenge amanota 6-2, Rutsiro itsinda Gakenke 5-4, Huye itsinda Rwamagana 8-6 mbere y’uko na yo itsindwa na Gakenke 8-2. Perezida wa NPC Rwanda, Murema Jean Baptiste, yavuze ko mu mpera z’iki cyumweru ari bwo hatangiye umwaka w’imikino wa 2024/25 mu marushanwa arimo aya Boccia na Sitball. Yakomeje agira ati “Twitezemo byinshi byiza: Icya mbere ni uko hari imikino izongera amakipe kubera ko ni cyo cy’ngenzi dushaka. Muri Boccia amakipe yariyongereye ugereranyije n’umwaka ushize. Kugeza ubu tugeze ku makipe icyenda, bivuze ko hajemo abana bashya bagiye gukina uyu mukino. Ari na yo ntego yacu.” Ku bijyanye n’ibibuga, Murema yavuze ko bishimiye kongera gukinira muri Gymnase ya NPC yavuguruwe, yongeraho “bizongera umusaruro w’abakinnyi kuko bakina bicaye, bisaba gukinira ahantu heza.” Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Boccia mu Rwanda, Sekarema Jean Paul, yavuze ko intego binjiranye muri uyu mwaka w’imikino mushya ari ugukuraho imbogamizi ku bafite ubumuga bwo mu mutwe ariko bigendanye n’ingingo. Agaruka ku igabanuka ry’amakipe yigeze kuba 13 mbere y’icyorezo cya COVID-19, Sekarema yavuze ko “bijyana n’ubukangurambaga n’ubushake bw’uturere dushyiraho amakipe”. Yongeyeho ko bashaka guteza imbere uyu mukino ku buryo hari abahagararira u Rwanda mu Mikino Paralempike ya 2028 izabera i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umwaka w’imikino watangiye muri Boccia, uzaba ugizwe n’ibyiciro bine aho icya nyuma kizakinwa mu Ukuboza. Muri Shampiyona ya 2023, Igikombe cya Shampiyona cyegukanywe n’Ikipe ya Musanze yari igitwaye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya. Boccia ikinwa gute? Boccia ni umukino ukinwa n’abakinnyi bafite ubumuga bukomatanyije. Bakina bicaye aho buri umwe aba ahatana no kwegereza agapira ku mupira uba uri mu kibuga bita ‘Jack’. Impande zombi zishobora gukina umuntu ku giti cye cyangwa nk’ikipe aho buri kipe itanga abakinnyi batatu. Mu gukina umuntu ku giti cye, abakinnyi bane bashobora gukina mu gihe mu buryo bw’ikipe abakinnyi baba ari batandatu ubateranyije. Mu gushaka kwegereza udupira ku mupira uba uri mu kibuga, buri ruhande rukina imipira itandatu yaba umutuku cyangwa ubururu. Nyuma y’uko buri ruhande rukinnye imipira yarwo, umukinnyi cyangwa ikipe ifite imipira iri hafi ya Jack, ihabwa inota rimwe kongeraho inota rimwe kuri buri mupira uri hafi ya Jack kurusha uw’uwo bahanganye. Nyuma, amanota yose aregeranywa hakarebwa ufite amanota menshi akaba ari we utsinda umukino nyirizina. Umukino wa Boccia watangiye ukinwa n’abantu bafite ubumuga bwo mutwe ariko nyuma hongerwamo n’abandi bafite ubumuga bw’ingingo. Mu 2016 ni bwo Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abantu bafite Ubumuga (NPC Rwanda) yatangije Shampiyona y’uyu [3]mukino mu Rwanda.