Akarere ka Burera
| Igihugu | Rwanda | |
|---|---|---|
| Iherereye muri | Intara y’Amajyaruguru y’u Rwanda | |
| Aho iherereye | 1°29′26″S 29°48′37″E | |
| Abaturage | 387729 | |
| Ubuso | 644.5 km² | |

Akarere ka Burera ni kamwe mu turere dutanu tugize Intara y'Amajyaruguru mu Rwanda. Gahana imbibi na Uganda. Gafite ubuso bwa 644,5 km² n'abaturage 387 729. Kagizwe n'imirenge 17.

Mu Rwanda, imitegekere y’igihugu igizwe n’inzego zikurikira: Intara → Uturere → Imirenge → Utugari → Imidugudu.
Ubuso n'imbibi
[Hindura | hindura inkomoko]
Akarere ka Burera gahana imbibi na Uganda ku birometero 63. Imirenge 6 muri 17 ikora kuri Uganda. Akarere gahana kandi imbibi n'uturere twa Gakenke, Musanze, Rulindo na Gicumbi.[1]
Akarere kagizwe n'imirenge 17, utugari 69 n'imidugudu 571. Gafite ubuso bwa 644,5 km². Muri 2022, gafite abaturage 387 729. Abagabo ni 184 782, abagore ni 202 947.[1]
Muri Kamena 2024, hatashywe inyubako nshya y'ibiro by'akarere. Iri mu Murenge wa Rusarabuye, mu Kagari ka Kabona, mu Mudugudu wa Rutuku.[2]
Imirenge
[Hindura | hindura inkomoko]Akarere ka Burera kagizwe n'imirenge 17:[3]
- Bungwe
- Butaro
- Cyanika
- Cyeru
- Gahunga
- Gatebe
- Gitovu
- Kagogo
- Kinoni
- Kinyababa
- Kivuye
- Nemba
- Rugarama
- Rugengabari
- Ruhunde
- Rusarabuye
- Rwerere
Inyandiko
[Hindura | hindura inkomoko]- 1 2 "Menya Akarere". burera.gov.rw. Retrieved 2026-10-22.
- ↑ "Hatashywe inyubako y'Ibiro by'Akarere ka Burera yatwaye hafi miliyari 3 Frw". IGIHE. 2024-06-18.
- ↑ "Burera (District, Rwanda) – Sectors". City Population (in Icyongereza). Retrieved 2026-10-22.
Ihuza ryo hanze
[Hindura | hindura inkomoko]- Amafoto y'Akarere ka Burera kuri Wikimedia Commons