Jump to content

Umurenge wa Nemba

Kubijyanye na Wikipedia
Umurenge wa Nemba uherereye mu akarere ka Gakenke mu intara yamajyaruguru y'u Rwanda
Abaturage batuye uyu murenge wa Nemba mu murenge wa Gakenke batunzwe n'umwuga w'ubuhinzi.

Umurenge wa Nemba ugizwe n’utugali tune: Gisozi, Gahinga, Mucaca na Buranga

Ni wo urimo bimwe mu bitaro by’akarere ka Gakenke byitwa IBITARO BYA NEMBA (HÔPITAL NEMBA)biri muri kilometero igera kuri imwe uvuye mu gasanteri ka Gakenke, Ku muhanda Kigali-Musanze.

Umurenge wa Nemba ufite Ishuri rya Leta abanyeshuri biga babamo: Ni ishuri Ryisumbuye rya Nyarutovu (Nyarutovu Secondary School).Ufite kandi Ishuri ryigenga rya APRODESOC-Nemba. Ayo mashuri yombi yegeranye n’ibitaro. Irya Leta riri iburyo ugererenyije n’aho Paruwasi yubatse na ho iryigenga rikaba ibumoso. [Aha dufatiye ku muntu ureba muri Buranga ahagaze mu misozi iteganye na Kiliziya ku ruhande rwegereye umugezi witwa Musange].

Abahinzi

Ibindi bikorwa remezo byegeranye n’umurenge wa Nemba ni nk’isoko rya Gakenke; na ho mu bijyanye n’amateka umurenge wa Nemba ni wo ubamo iriba rya Gihanga n’irya Nyirarucyaba ku musozi wa Kabuye.