Akarere ka Nyagatare
Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu Turere 7 tugize intara y’uburasirazuba. igabanyijwemo imirenge 14, utugari 106 n’imidugudu 603. Akarere kari ku buso bwa 1.741 kilometero kare, Akarere ka Nyagatare gahana imbibi n’igihugu cya Tanzania.
Imiterere y’ubutaka
[hindura | hindura inkomoko]Akarere ka Nyagatare kagizwe muri rusange n’imisozi migufi, usanga ahanini ifite ubutaka budatoshye kubera igihe kirekire cy’izuba rihera muri Kamena kugera kugera mu KUboza.
Akarere ka Nyagatare gaherere mu bibaya bifite ubutumburuke bugera kuri metero 1513,5. Iyo miterere y’ubutaka ikaba ijyanye cyane n'ihingwa kijyambere, bikorohera n'abahingisha imashini cyangwa ibimasa.
Imiterere y’ikirere
[hindura | hindura inkomoko]Akarere ka Nyagatare kagira imvura nkeya, kakagira n’ubushyuhe. Kagizwe n’ibihe bibiri: igihe cya mbere nigihe kirerekire cy’izuba gifata amezi 3 kugera kuri 5, icyo gihe gifite ibipimo by’ubushyuhe buri hagrirahindagurikaati ya 25,3°C na 27,7°C.
Iboneka ry’imvura buri mwaka, ibipimo by’imvura biri hasi cyane nukuvuga ko bingana na (827mm/ku mwaka), ibi ibipimo ntabwo bihagije cyanek’ubuhinzi n’ubworozi.
Imitere y’inzuzi n'imigezi
[hindura | hindura inkomoko]Akarere ka Nyagatare gafite imiyobora mike y’amazi. Usibye umugezi wa Muvumba unyura mu Karere ka Nyagatare, imigezi y’Akagera n’umuyanja byo bigize imbibi n’ibihugu nka Tanzaniya n’Ubugande. Ibyo bikaba bituma ntawundi mugezi abaturage bashobora kwifashisha mu buhinzi n’ubworozi. Hari n’utundi tugezi duto nka: Nyiragahaya, Kayihenda, Karuruma,Nyagasharara na Kaborogota. Kubera ibura ry’imigezi n’inzuzi,n’imiyoboro y’amazi bitera ikibazo cy’ibura ry’amazi kubaturage n’amatungo.
Akarere ka Nyagatare kagizwe n’igice kinini cya pariki y’Akagera, isangamo umubare w’inyamaswa nk’imbogo, impala n’izindi. Tuhasanga kandi n’ubwoko bw’inyoni zitandukanye.
Akarere gafite kandi n’utundi tunyamaswa, nk’inkende, ingurube z’ishyamba, n’izindi. Mu mugezi wa Muvumba, ho habamo imvubu.