Akarere ka Gatsibo
Appearance

Akarere ka Gatsibo ni kamwe mu turere turindwi (7) tugize Intara y'Iburasirazuba. Gaherereye iburasirazuba bw'intara. Akarere ka Gatsibo gafite ubuso bungana na kilometero 1585,3. Gafite imirenge 14, utugari 69, n'imidugudu 603. Abaturage batuye akarere bagera ku 283,456. Akarere gahana imbibi n'uturere dukurikira:
Mu majyaruguru akarere ka Gatsibo gahana imbibi n'akarere ka Rwamagana, iburasirazuba hari Repubulika ya Tanzaniya, mu majyepfo hari akarere ka Rwamagana, iburengerazuba hari akarere ka Gicumbi.
Imirenge iri mukarere ka Gatsibo
[hindura | hindura inkomoko]Aka karere ka gatsibo kakaba kagizwe n'imirenge 14 ariyo
1.Gasange
2.Gatsibo
3.Kabarore
4.Gitoki
5.Kageyo
6.Kiziguro
7.Kiramuruzi
8.Muhura
9.Murambi
10.Ngarama
11.Nyagihanga
12.Remera
13.Rugarama
14.Rwimbogo[1]

