Samuel Ntihanabayo

Kubijyanye na Wikipedia

Uwo ariwe[hindura | hindura inkomoko]

Samuel Ntihanabayo ni umugabo w' umunyarwanda akaba ariwe muyobozi mukuru w' uruganda rwitwa Ingufu Gin Ltd.[1] uru ruganda rukaba ruherereye kumuhanda uva mumugi wa Kigali ujya mu Akarere ka Muhanga mu murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi mu Intara y'amajyepfo. [2] uru ruganda rukaba rwaratashywe muri Nzeri 2021 aho rwuzuye rutwaye amafaranga ahwanye na miliyari eshanu(5) gusa nubwo uru ruganda rwatashywe muri 2021 rwari rwaratangiye gukora muri 2016 rutangira kwamamara kubwo gukora umwihariko w' ibinyobwa bitabonekaga kubwinshi ku isoko mu Rwanda kubwuko bwagombaga gutumizwa mu mahanga.

Samuel Ntihanabayo yatangajeko inva n' invano yo kugira igitekerezo cyo gushinga uru ruganda ari ukubera ingendo zitandukanye yagiye akorera mubihugu by' amahanga ndets en' ibiganiro yagiye agirana nabandi bafite inganda zenga inzoga, yagiye akora izi ngendo abifashishijwemo n' urugaga ry' abikorera (PSF) mubikorwa iki kigo kijya gitegura mukoherereza abikorera bo mu Rwanda mu ngendoshuri mumahanga. mbere yuko Samuel Ntihanabayo atangiza uruganda rwenga inzoba yari umucuruzi usya ibigoriri bivamo ifu izwi nka kawunga.[3]

Ubushakashatsi[hindura | hindura inkomoko]

Mubishakashatsi bwakojwe na Samuel Ntihanabayo warusanzwe ari umucuruzi wacuruzaga ibintu yabaga yakuye mubindi bihugu, mubushakashatsi yakoze yasanze hakoshwa amadevizi menshi yohererezwa hanze. Yasanze ibicuruzwa byatumizwaga hanze byabaga bicye kandi bimaze kumenyerwa n' abakiriya bikabasaba gutegerereza ibindi kandi byaravaga kure, nyuma yo kubona izo mbogamizi zose Samuel Ntihanabayo yabonye izi mbogamizi mo amahirwe atangira gukora ingendo areba uko abandi bakora inzoga zo mubwoko bwa liqueurs kigirango nawe abashe kuba yashinga urwe ruganda.

Uko uruganda rwagutse[hindura | hindura inkomoko]

Samuel Ntihanabayo muruganda rwe Ingufu Gin Ltd yatangije abakozi 12 bakora ubwoko bubiri(2) bw' ibinyobwa gusa uko uruganda wagiye rukomeza kurushaho kwaguka bageze kurwego rwo gukora ibinyobwa birenze amoko icumi(10) kuburyo bageze kubakozi bagera mu 139 bahoraho ndetse n' abandi bazwi nkaba nyakabyizi bagera muri 60, Samuel Ntihanabayo yavuzeko gutanga akazi kubakozi bibafasha mu kwiteza imbere bo n' imiryango yabo ndetse no kuba bakwishyurira bana babo amashuri, ibi biri muri bimwe mubishimisha Samuel Ntihanabayo nkuko abivuga. [4]

Nkumufatanya bikorwa w' Akarere ka Kamonyi Samuel Ntihanabayo ashimira cyane imikoranire ye n' iy' akarere ndetse na guverinoma y' Rwanda yabafashije mu ishoramari ndetse no mukumuturima muri Rwanda day aho yaboneye amahirwe yo kuba yahura n' abandi bashoramari batandukanye, muri iyi gahunda ya Rwanda Day Samuel Ntihanabayo yaboneyeho amahirwe akomeye ko kumenyana n' umushoramari wo mugihugu cy' Ubufaransa ufite uruganda rukora umuvinyo mu karere kitwa champagne bakaba baragiranye amasezerano y' imikoranire kuburyo yatangira gukorera umuvinyo mu Rwanda bongere n' abakozi mu Rwanda kandi bibe aribwo bwambere umuvinyo w' imizabibu uzaba wengerwa mu Rwanda. [5]

Ibihugu akorana nabyo[hindura | hindura inkomoko]

uruganda rwa Samuel Ntihanabayo nubwo rwatangiye ari uruganda rutoya gusa rwomeje kwaguka cyane. uruganda Ingufu Gin Ltd rubifashijwemo na leta yatangiye ibahugura ndetse inabashishikaririza gukora ibicuruzwa mvarwanda ndetse n' urugaga rw' abikorera, Samuel Ntihanabayo ashima cyane leta y' u Rwanda ndetse n' urugaga rwabikorera (PSF) kubwo inama bagiye bamugira, kurubu uruganda Ingufu Gin Ltd rufite ibikorwa byarwo mu Rwanda ndetse ibicuruzwa bibasha kuboneka mu Rwanda hose, Ingufu Gin Ltd kandi yabashije kwaguka kurwego mpuzamahanga kuburyo ibi bicuruzwa bibasha kugera mubihugu byo hanze nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Ubugande, Tanzaniya, Uburundi ndetse no muri Kenya. [6]

Inyungu Uruganda rwa Samuel Ntihanabayo rufite Leta y' u Rwanda[hindura | hindura inkomoko]

Taliki ya 09 Nzeri 2021 habayeho umuhango wo gufungura ku mugaragaro uruganda rwa Ingufu Gin Ltd ruherereye mu karere ka Kamonyi, nyuma y' uruzinduko rwa Minisitiri w' ubutegetsi bw' igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney aho yamaze icyumweru asura ibikora by' amajyambere ari nako ahura n' abaturage n' abayobozi bo munzego zitandukanye bo mu Intara y'amajyepfo, muri uru ruzinduko Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yashimiye Samuel Ntiihanabayo iterambere yazaniye intara akoreramo ndetse n' igihugu muri rusange. Samuel Ntihanabayo yavuzeko uruganda rwe ruzamufasha kwiteza imbere we n' umuryango we ndetse n' abakozi bakora muri urwo ruganda bdetse n' imisoro ya leta izajya iva muri uru ruganda.

Minisitiri w' ubutegesti bw' igihugu muri uyu muhango yari aherekejwe n' abayobozi batandukanye bo mu ntara y'amajyepfo harimo guverineri wayo Alice Kayitesi n' abayozi b' ubuturere, abahagarariye abikorera muri rusange ndetse n' abahagarariye ingabo na polisi. Samuel Ntihanabayo akomeza gushimwa cyane kubwo uruganda rwe ruzafasha Leta guca inzoga z' inkorano, Minisitiri Gatabazi ashima cyane ko uru ruganda rwatanze akazi kubaturage benshi ndetse ko rwaje ruzamura iterambere ry' Akarere ka Kamonyi, Intara ndetse n' igihugu kubera imisoro rwinjiza nk' inyungu kuri Leta. [7]

Urutonde ry' ibinyobwa bikorwa na Ingufu Gin Ltd.[hindura | hindura inkomoko]

uruganda rwa Samuel Ntihanabayo rufite urutonde rw' ibinyobwa bitandukanye, bitewe n' ubwoko bw' ibinyobwa Ingufu Gin Ltd ikor akora ishyiramo ikigero cya arikoro ingana no hagati ya 40% na 42%.[8] bimwe muribyo harimo:[9]

Izina Ibipimo
New House Wiskey 750 ml
Home Town Brandy 750 ml
GS Rum 750 ml
Club Wiskey 750 ml
Nguvu Gin 750 ml
Rabbiant Gin 750 ml
Red Waragi 750 ml
Royal Castle Gin 750 ml
King Vodka 750 ml
Club Wiskey Small 250 ml
GS Rum 250 ml
Home Town Small 250 ml
King Vodka Small 250 ml
Red Waragi Small 250 ml
Medal Gin 250 ml
Royal Castle Gin 250 ml
Rabbiant Gin 250 ml

Kwamamaza[hindura | hindura inkomoko]

Muburyo bwo kwamamaza ibicuruzwa no kugurirango uru ruganda rukomeze kumenyeka no gukundwa cyane, ku italiki 02 Kamena 2021 uruganda Ingufu Gin Ltd rwagize umwe mubahanzi bazwi cyane mu Rwanda Eric Senderi Brand Ambassandor muburyo bwo kugirango akoreshe izina rye nkumuntu ufite abafana benshi mu gubafasha kumenyekanisha biruseho uruganda.[10]

Ibihembo[hindura | hindura inkomoko]

italiki 31 ukuboza 2020, uruganda rwa Ingufu Gin Ltd rwatanze ikiganiro ku BTN cyitwa "ninde urusha undi" aho umuyobozi w' uruganda Samuel Ntihanabayo yahembye Mbonabucya Jean Pierre wahize abandi mu mwaka wa 2020 mukunywa, gukunda ndetse no gukundisha bandi ibinyobwa bya Ingu Gin Ltd. Mbonabucya Jean Pierre yahembwe amafaranga ibihumbi ijana, umupira wo kwambara, ingofero ndetse na bimwe mubinyobwa bwa Ingufu Gin ltd.[11]

References[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://web.archive.org/web/20220228112539/http://www.worldcompanieslist.com/rwanda/samuel-ntihanabayo-102761836
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-20. Retrieved 2022-02-28.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-28. Retrieved 2022-02-28.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://www.topafricanews.com/2020/12/20/rwanda-ingufu-gin-ltd-sets-to-create-more-jobs-as-the-factory-expands-production-activities-to-new-building-soon/
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-28. Retrieved 2022-02-28.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  6. "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-28. Retrieved 2022-02-28.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  7. https://igisabo.rw/2021/09/10/uruganda-ingufu-gin-ltd-ruje-gukemura-ibibazo-byaterwaga-nibiyoga-byibikorano-min-gatabazi/
  8. "Archive copy". Archived from the original on 2022-01-30. Retrieved 2022-02-28.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  9. "Archive copy". Archived from the original on 2022-01-07. Retrieved 2022-02-28.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  10. https://inyarwanda.com/inkuru/106214/senderi-yagizwe-brand-ambassador-wuruganda-rwinzoga-106214.html
  11. https://www.webrwanda.com/2020/12/mu-mafoto-ingufu-gin-ltd-yahembye.html