Akarere ka Kamonyi


Kamonyi ni kamwe mu turere mirongo itatu (30) tugize U Rwanda, kamwe mu turere 8 tugize intara y'Amajyepfo. Aka Karere karere gafite ubuso magana tandatu mirongwitanu na gatanu n'ibice bitanu (655.5 Km2) kagizwe n'imirenge cumi n'ibiri (12); utugari mirongo itanu n'icyenda (59) ndetse n'imidugudu magana atatu na cumi n'irindwi (317). Ibiro by'Akarere byubatse mu Mudugudu wa Ryabitana, Akagari ka Gahinga, Murenge wa Gacurabwenge.[1]
Mu majyaruguru ashyira Iburasirazuba bw'aka karere, gahana imbibi n'Umujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge. Mu majyepfo yako, gahana imbibi n'Akarere ka Ruhango, mu Burengerazuba bwako hari akarere ka Muhanga ndetse m Burasirazuba bwako gahana imbibi n'akarere ka Bugesera.[1]
Aka karere kazwiho imisozi itoshye n’ubutaka bwera, bikagirira akamaro urwego rw'ubuhinzi.
Imirenge igize Akarere ka Kamonyi
[Hindura | hindura inkomoko]Akarere ka Kamonyi kagabanyijemo imirenge cumi n'ibiri (12):
- Gacurabwenge
- Karama
- Kayenzi
- Kayumbu
- Mugina
- Musambira
- Ngamba
- Nyamiyaga
- Nyarubaka
- Rugarika
- Rukoma
- Runda
Ubukungu n’Ubuhinzi
[Hindura | hindura inkomoko]Ubukungu bwa Kamonyi bushingiye cyane ku buhinzi n'ubworozi, aho abaturage bahinze ibihingwa birimo: Ikawa, Imineke, Ibishyimbo, Ibigori, Imyumbati , imbuto n'imboga zihingwa mu bishanga bigize aka karere. Ikawa ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu bikomeye bihingwa muri aka karere.
Ubworozi bukorerwa mu karere ka Kamonyi, bwiganjemo ubw’inka zitanga amata n’inyama.
Kubera ko gaherereye hafi ya Kigali, ubucuruzi n’iterambere ry’ubukungu biri gutera imbere cyane.
Agaciro k’Amateka n’Umuco
[Hindura | hindura inkomoko]
Akarere ka Kamonyo gafite ahantu nyaburanga nahabumbatiye amateka y'ubukoroni ndetse nayo mu gihe cy'Ubwami bw'u Rwanda. Gafite kandi ahantu habumbatiye amateka akomeye ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, harimo Inzibutso za jenoside ndetse naho kwigishiriza amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubukerarugendo n’Ahantu Nyaburanga
[Hindura | hindura inkomoko]- Uruzi rwa Rukarara: Ni ahantu nyaburanga h’umwihariko hateye neza kandi hashobora kwifashishwa mu bukerarugendo muri aka karere.
- Imidugudu ya Gakondo: hari ahantu hakigaragara uburyo bugaragaza imibereho y'abanyarwanda mu gihe cya kera.
- Insengero za kera n’inyubako za gikoloni: Hari zimwe mu nyubako za kera zifite amateka yihariye.

Ijuru rya Kamonyi risurwa cyane na bamukerarugendo Ijuru rya Kamonyi: Inteko y'Umuco n'Ururimi yashyize aha hantu mu hantu ndangamateka kuko hatuye abami benshi b'u Rwanda kugira ngo ayo mateka atazibagirana. Ijuru rya Kamonyi hari mu murwa w'Umwami Yuhi III Mazimpaka wari uhafite inzu ndende yitaga umuturirwa. Ubu ni mu Mudugudu wa Juru.[2] Nyuma y'itanga ry'Umwami Yuhi III Mazimpaka, ku Kamonyi hatuye abandi bami barimo Yuhi IV Gahindiro, Urugo rwe rwari i Rubona muri aka Karere, aho yarafite ubushyo bw'inka bwo mu mutwe witwaga Umuriro II.[2] Abandi bami batuye muri aka karere ni Mutara II Rwogera, Kigeri IV Rwabugiri wanahijihirije umganura mu 1883, ndetse na Yuhi V Musinga nawe wahizihirije umuganura inshuro imwe ndetse akahakirira Kapiteni Ramsay. Umwami Yuhi V Musinga yaje mu Ijuru rya Kamoni avuye Runda, nayo ya Kamonyi.
Urutare rwo ku Ijuru rya Kamonyi rugaragaraho ikirenge cya Yuhi III Mazimpaka
6. Uburezi n’Ibikorwaremezo
[Hindura | hindura inkomoko]Kamonyi ifite uburezi bukomeje gutera imbere, harimo amashuri abanza, ayisumbuye, n’ibigo by’imyuga. Aka karere gafite imihanda ifasha mu itumanaho, irimo igahuza n'umujyi wa Kigali ndetse n’utundi turere tugakikije. Akarere ka Kamonyi gakomeje gutera imbere mu myubakire.[3]
Amashakiro
[Hindura | hindura inkomoko]- 1 2 "Archive copy". Archived from the original on 2025-09-25. Retrieved 2026-01-19.
{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link) - 1 2 Menya inkomoko y’izina ‘Ijuru rya Kamonyi’ - Kigali Today
- ↑ Kamonyi: Ugura cyangwa ugurisha ikibanza muri site z’imiturire azajya abanza kwishyura ibihumbi 250Frw - Kigali Today

