Pasiteri Ezra Mpyisi

Kubijyanye na Wikipedia

Pasiteri Ezra Mpyisi ni umugabo w'umunyarwanda wavutse mu mwaka 1922,avukira hafi y'i Nyanza ahari hari umurwa w'u Mwami. Uyumugabo yamenyekanye cyane kubera gutebya kwe, mu magambo nka " Wa Njiji we" . Akaba anazwi cyane mukwigisha ijambo ry'Imana aho abarizwa mu Itorero ry'Abadivantisiti bumusi wa karindwi.

AMATEKA[hindura | hindura inkomoko]

Pasiteri Ezra Mpyisi amashuri abanza yayize RWAMATA mu ishuri ry'abadivantisiti ariho hari iwabo, amashuri y'isumbuye ayiga i Gitwe mu misiyoni y'abadivantisiti. Mpyisi yarakomeje ariga kugeza ubwo yabaye mwarimu.

Ezra Mpyisi Kaminuza yayize muri Zimbabwe ajyanyweyo nabazungu kuko nibo bategekaga icyo gihe, Ezra yaje kujya mumahanga aho yasoje kwiga mu mwaka 1964. Ezra Yaje kugaruka mu Rwanda mu mwaka 1997.

Ezra Mpyisi niwe mudivantisiti wambere wabonye icyangobwa cy'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mubijyanye n'iyobokamana ("theologian") haba ari mu Rwanda, Burundi ndetse na kongo. Ezra Mpyisi yahawe ubu pasiteri mu mwaka 1951.[1]

AMAGAMBO AKOMEYE PASITERI EZRA MPYISI YAVUZE KU RWANDA[hindura | hindura inkomoko]

Ezra Mpyisi avugako ubwo bahaga abanyarwanda ubwigenge mu mwaka 1962 , we avugako babuhaye abatari babukeneye kubera ko nyuma yuko Umwami Rudahigwa atanze Mu mwaka (1959) Kigeli agahungira muri America abavugagako badashaka ubwigenge babwiye ababiligi ati turashakako mudutegeka nkuko byahoze ariko mudufashe kwica Abatutsi ubundi mudutegeke kugeza aho muzashakira. Uko niko Kayibanda nabe bavugaga ubundi Ezira we ahamyako ibintu byagiye gupfa ubwo ubwigenge babuhaga abongabo bataribabukeneye, ubwo ababusabye n'ababurwaniye baribarapfuye abandi barabaye impunzi.[2]

AMASHAKIRO[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-21. Retrieved 2022-09-21.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://www.kigalitoday.com/politiki/amateka-y-isi/article/ababiligi-bahaye-ubwigenge-abatari-babukeneye-pasiteri-ezra-mpyisi