Idini Ryitwa Yezu Nyakuri

From Wikipedia
Jump to navigation Jump to search

"Idini ryitwa Yezu Nyakuri" ni idini ryigenga ryashingiwe i Beyijingi (Beijing) mu Bushinwa mu mwaka w'1917. Riri mu rwego rw'amadini y'abaporoso b'abakirisitu yaje mu ntangiriro z'1900. Iri dini rifite uyu munsi abayoboke miliyoni imwe n'igice (miliyoni 1,5) mu isi yose. Imyizerere y'iri dini ishingiye kuri penekositi, ukwizera gutangwa n'umwuka wera. Iri dini ntabwo ryizihiza Noheli.