Rwanda Nziza

From Wikipedia
Jump to: navigation, search

Rwanda Nziza n’indirimbo y’igihugu cy’u Rwanda.

Rwanda nziza gihugu cyacu <br\> Wuje imisozi - ibiyaga n'ibirunga <br\> Ngobyi iduhetse gahorane ishya... <br\> Reka tukurate tukuvuge ibigwi <br\> Wowe utubumbiye hamwe twese <br\> Abanyarwanda uko watubyaye <br\> Berwa, sugira, singizwa iteka... <br\>

Horana Imana, murage mwiza <br\> Ibyo tugukesha ntibishyikirwa- <br\> Umuco dusangiye uraturanga <br\> Ururimi rwacu rukaduhuza <br\> Ubwenge, umutima,amaboko yacu <br\> Nibigukungahaze bikwiye <br\> Nuko utere imbere ubutitsa... <br\>

Abakurambere b'intwari <br\> Bitanze batizigama... <br\> Baraguhanga uvamo ubukombe <br\> Utsinda ubukoroni na mpatisbihugu <br\> Byayogoje Afurika yose <br\> None uraganje mu bwigenge <br\> Tubukomeyeho uko turi twese <br\>

Komeza imihigo Rwanda dukunda <br\> Duhagurukiye kukwitangira... <br\> Ngo amahoro asabe mu bagutuye <br\> Wishyire wizane muri byose <br\> Urangwe n'ishyaka - Utere imbere <br\> Uhamye umubano n'amahanga yose <br\> Maze ijabo ryawe riguhe ijambo. <br\>