Rwanda Rwacu
Appearance
Rwanda Rwacu n’indirimbo y’igihugu cy’u Rwanda (1962 – 1 Mutarama 2002).
- 1
- Rwanda rwacu, Rwanda gihugu cyambyaye,
- Ndakuratana ishyaka n’ubutwari.
- Iyo nibutse ibigwi wagize kugeza ubu,
- nshimira abarwanashyaka
- bazanye Repubulika idahinyuka.
- Bavandimwe b’uru Rwanda rwacu twese
- Nimuhaguruke,
- Turubumbatire mu mahoro, mu kuri,
- mu bwigenge no mu bwumvikane.
- 2
- Impundu nizivuge mu Rwanda hose,
- Republika yakuye ubuhake,
- Ubukolonize bwagiye nk’ifuni iheze.
- Shinga imizi Demokarasi
- Waduhaye kwitorera abategetsi.
- Banyarwanda: abakuru
- Namwe abato mwizihiye u Rwanda,
- Turubumbatire mu mahoro, mu kuri,
- Mu bwigenge no mu bwumvikane.
- 3
- Bavukarwanda mwese muvuze impundu,
- Demokarasi yarwo iraganje.
- Twayiharaniye rwose twese uko tungana.
- Gatutsi, Gatwa na Gahutu Namwe Banyarwanda bandi mwabyiyemeje,
- Indepandansi twatsindiye
- Twese hamwe tuyishyikire,
- Turubumbatire mu mahoro, mu kuri,
- Mu bwigenge no mu bwumvikane.
- 4
- Nimuze dusingize Ibendera ryacu.
- Arakabaho na Prezida wacu.
- Barakabaho abaturage b’iki gihugu.
- Intego yacu Banyarwanda
- Twishyire kandi twizane mu Rwanda rwacu.
- Twese hamwe, twunge ubumwe
- Nta mususu dutere imbere ko,
- Turubumbatire mu mahoro, mu kuri,
- Mu bwigenge no mu bwumvikane.