Akarere ka Nyanza

From Wikipedia
Jump to navigation Jump to search
Ikarita y’Akarere ka Nyanza

Akarere ka Nyanza ni kamwe mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo. Icyicaro cy’ubuyobozi bw’Akarere kiri mu Murenge wa Busasamana , ari naho hari icyicaro cy’Intara y’Amajyepfo.

Akarere ka Nyanza gafite ubuso bwa km² 671,2 kakaba gatuwe n’abaturage 225.209, batuye mu Mirenge 10 igizwe n’Utugari 51 n’imidugudu 420.

Akarere ka Nyanza gahana imbibi n’Uturere twa Ruhango, Huye, Nyamagabe na Gisagara two mu Ntara y’Amajyepfo ; Akarere ka Bugesera ko mu Ntara y’Iburasirazuba kakanakora kuri Repuburika y’uburundi.

Akarere ka Nyanza kagizwe n’imisozi iciye bugufi iburasirazuba no hagati, n’imisozi ifite ubutumburuke buri hagati ya 1.300m na 1.800m mu burengerazuba. Gafite kandi ibibaya bigari bikikije inzuzi za Mwogo iburengerazuba, n’Akanyaru iburasirazuba.

Mu Karere ka Nyanza hera ibihingwa binyuranye, iby’ingenzi bikaba ari Ibigori, Umuceri, Ibishyimbo, Imyumbati na Kawa. Imiterere y’imisozi yako ituma kagira urunyurane rw’ubushyuhe n’ubukonje (climat) bituma ubworozi muri rusange, ubw’inka by’umwihariko bugenda neza. Mu Karere ka Nyanza kandi habonekamo amabuye y’agaciro nka koluta na Gasegereti mu Murenge wa Nyagisozi.

Igice kinini cy’Akarere ka Nyanza ni icyaro; ariko gafite Umujyi wa Nyanza, umwe mu Mijyi yambere yubatswe mu Gihugu ariko utarigeze utera imbere ku buryo bugaragara kuva mu myaka y’1960. Uwo Mujyi n’ubwo utateye imbere mu myubakire n’ubucuruzi, uganjemo amashuri menshi yisumbuye ya Leta ndetse n’ay’ababyeyi.

Imiyoboro[edit | edit source]