Muhutukazi Marie Mediatrice

Kubijyanye na Wikipedia

Muhutukazi Marie Mediatrice ni umubyeyi w'umunyarwandakazi umenyerewe muri filimi nyarwanda nka Kankwanzi mu runana, ukina filimi zitadukanye kandi akaba ari n'umwe mu bakinnyi b’ikinamico mu Rwanda.

UBUZIMA BWITE[hindura | hindura inkomoko]

Muhutukazi Marie Mediatrice [wavutse 1964] ni umugore tumenyereye kumazina ya Kankwanzi , yavukiye mu uMujyi wa Kigali, mu akarere ka Nyarugenge. Ni imfura mu bana batatu bavukana nawe. Mu buzima busanzwe ni umubyeyi w’abana babiri[umuhungu n’umukobwa] gusa ntiyagize amahirwe yo gusazana n’umugabo kuko batandukanye ubu buri wese akaba y'ibana ariko by’umwihariko Marie Médiatrice akaba abana n’aba abana be bombi. Mu amashuri yisumbuye yize Sicial.[1]

IKINAMICO NA FILIMI[hindura | hindura inkomoko]

Muhutukazi Marie Mediatrice avuga ko yatangiye kwiyumvamo impano akiri muto gusa akaza kugira amahirwe yo gutangira gukina ikinamico ku mugaragaro mu 1988 ubwo yari afite imyaka 24 y’amavuko.Yagize ati”Natangiye ubuhanzi bw’ikinamico mu 1988. Ni impano nari mfite kuko natangiye kuyiyumvamo nkiri umwana, nyuma ya Jenoside  yakorewe Abatutsi anjya mu itorero rya Mashirika,  mu 1998  nabwo Urunana ruza gushaka abakinnyi ngiyeyo ndatsinda ninjiramo gutyo.”[2][3]

IZINA KANKWANZI[hindura | hindura inkomoko]

Muhutukazi Marie Mediatrice nka Kankwanzi akigera mu ikinamico Urunana kwitwa iri zina yabanje kubyanga kubera ukuntu yari kujya akina ari umugore ugaragaza ubujiji bwinshi.Yagize ati”Mu Urunana bari bari gushaka abakinnyi 8, babanje gutoranye 16 ndatsinda, barongera batoranya abandi 8 nabo mbazamo. Bampaye umwanya wa Kankwanzi  ndawanga cyane, nkavuga nti’Ntabwo nakina ndi ikigoryi meze kuriya’ ariko umwanditsi ambwira ko ari nziza ngeze aho ndabyemera.” Yavuze ko hari amahugurwa yari amazemo iminsi bamubwira ko umuhanzi mwiza nta mwanya atakina birangira yemeye gukina ari mu ishusho ya Kankwanzi w’umunyacyaro.Kankwanzi avuga ko bitewe n'uburyo akina ari umugore w'umuturage kandi w' hari abantu benshi baba bumva ko ari nako ateye mu ubuzima busanzwe, gusa ngo iyo bamubonye birabatungura.Yagize ati “Hari umuntu wavuye mu Bufaransa w’umuzungukazi na we ukora biriya by’amakinamico, ambwira ko yumvaga ndi umunyacyaro cyane mfite ubujiji nka buriya mba ngaragaza. Na bamwe mu abanyamakuru ba BBC bigeze kuza mu Rwanda bambonye baratangara.”[4][5][6]

IBYO AGEZEHO[hindura | hindura inkomoko]

Muhutukazi Marie Mediatrice nka Kwankwanzi Kankwanzi yemeza ko Urunana rumaze kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuryango we, ndetse akaba yariyubakiye inzu akubaka n’izindi zo gukodesha zimwinjiriza amafaranga buri ukwezi. Akina ikinamico abikomatanya na filime ariko yemeza ko Urunana ari rwo rwamufashije cyane kuko filime yagiye akina ari nkeya kandi zikaba zitanabamo amafaranga menshi.Yagize ati”Urunana rumaze kungeza kuri byinshi nabashije kwiyubakira inzu y'iicumbi, narihiye abana amashuri nubaka n’andi mazu yo gukodesha byose kubera kurukomatanya no gukina filime ariko navuga ko uruhare runini ari Urunana kuko muri filime nta mafaranga arimo menshi.”Yakinnye muri filime yitwa ‘Haranira kubaho’,[7]Zirara zishya[8]   n’izindi nyinshi ndetse by’umwihariko yananyuze muri Seburikoko [9] ariko ntabwo akigaragaramo kuko mu mwanya yakinagamo yapfuye.[10][11]

IBYO AKUNDA[hindura | hindura inkomoko]

Muhutukazi Marie Mediatrice Avuga ko akunda cyane abahanzi bo ha mbere biganjemo Fredéric Francois, George Moustaki, Nana Mouskouri n’abandi. Ati ‘bariya bahanzi baririmba indirimbo zituje z’igifaransa zo ha mbere ndazikunda cyane.’Mu bahanzi bo mu Rwanda b’ubu avuga ko azi Amag The Black,[12] King James[13], Jay Polly[14] na Knowless[15].Mu abana be, Kankwanzi yemeza ko umuto umwana w’umukobwa witwa Umwali Aurore  ari we ugaragaza impano yo gukina ikinamico ndetse bakaba bakinana ari umwana we mu Urunana yitwa Kereri [Claire][16].Ashishikariza abakuru biyumvamo impano kudatinya kuzigaragaza ndetse akanasaba abandi bamaze kugira aho bagera muri uyu mwuga gushyigikira impano z’abakiri bato nk'abana.[17][18]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.eachamps.rw/article/5604/Shira-amatsiko-kuri-Kankwanzi-ukinana-numukobwa-we-mu-Runana
  2. https://umuryango.rw/ad-restricted/article/ibyo-wamenya-kuri-kankwanzi-wamamaye-mu-ikinamico-urunana-ari-umugore-wa
  3. https://ughe.org/kankwanzi-how-one-womans-tenacity-has-empowered-others
  4. https://inyarwanda.com/inkuru/115359/kankwanzi-wa-bushombe-yahishuye-uko-yubatse-amazu-akuye-ubushobozi-mu-gukina-ikinamico-asa-115359.html
  5. https://inyarwanda.com/inkuru/65608/ukuri-ku-makuru-ari-gucicikana-ko-umukinnyi-mu-ikinamico-uru-65608.html
  6. https://ughe.org/kankwanzi-how-one-womans-tenacity-has-empowered-others
  7. https://www.youtube.com/watch?v=kEFp4oWmHgc
  8. https://www.youtube.com/watch?v=as_xOjEopbY
  9. https://www.youtube.com/watch?v=kpwclR8RhbY
  10. https://umuryango.rw/ad-restricted/article/ibyo-wamenya-kuri-kankwanzi-wamamaye-mu-ikinamico-urunana-ari-umugore-wa
  11. https://www.youtube.com/watch?v=i8_FHGO9iCE
  12. https://www.youtube.com/watch?v=M27nPfwgRmM
  13. https://www.youtube.com/watch?v=e9RfBi-F1GQ
  14. https://www.youtube.com/watch?v=M27nPfwgRmM
  15. https://www.youtube.com/watch?v=TRbiAat4sEc
  16. http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/menya-claire-umukobwa-wa-kankwanzi-mu-maraso-akaba-uwa-bushombe-mu-runana
  17. https://www.eachamps.rw/article/5604/Shira-amatsiko-kuri-Kankwanzi-ukinana-numukobwa-we-mu-Runana
  18. http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/menya-claire-umukobwa-wa-kankwanzi-mu-maraso-akaba-uwa-bushombe-mu-runana