IFUMBIRE MVARUGANDA

Kubijyanye na Wikipedia
ifumbire mva ruganda

Ifumbire mvaruganda ni imwe mu mafumbire akoreshwa mu Rwanda mu buhinzi, yongera umusaruro ariko igira ingaruka ku kugundura[gushimura] ubutaka, kwanduza amazi n’imihindagurikire y’ikirere[1]


Ifumbire mvaruganda yangiza ibidukikije .[hindura | hindura inkomoko]

Imvaruganda ikunzwe gukoreshwa mu buhinzi bw'ibihingwa bitandukanye mu gihugu hari ikoreshwa babagara imyaka cg bayitera . Haje gukorwa ubushakakashatsi bugaragaza ko ifumbire mvaruganda kubera ikoreshwa ryayo ryishi cyangwa nabi yangiza ibidukikije n'ibinyabuzima biba mubutaka . ifumbire mvaruganda yangiza ubutaka nttihaboneke umusaruro wari witezwe ndetse no kwanduza amazi bika byica bimwe mu binyabuzima n'ibimera biba mu mazi[2] .

Uburyo abahinzi bagira umusaruro mwiza badakoresheje ifumbire mvaruganda[hindura | hindura inkomoko]

Ifumbire

Hamaze gukora ubushakashatsi bywagaragaje ko ifumbire mvaruganda yangiza ibidukikije ikanduza amazi ibigo bitandukanye byita kubidukijreje byakanguriye abahinzi gukoresha ifumbire y'imborera ,ikomoka kubimera ,ku matungo ,kubisagazwa bya amatungo,no gukoresha ifumbire nziza itangwa n'iminyorogoto yatangiye gukoreshwa mu Rwanda itangiza ibidukikije kandi itanga umusaruro [3].

Ifumbire itangwa ni iminyorogoto[hindura | hindura inkomoko]

Hamazwe gukora ubugenzuzi n'ubushakashatsi hasanzwe ifumbire y'imborera ikorwa hifashishijwe iminyorogoto ari nziza ku bihingwa n'urosobe rw'ibimera n'ibidukikije muri rusange [4].

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

Urugero rw'ifumbire mvaruganda rukoreshwa
  1. "Archive copy". Archived from the original on 2021-04-24. Retrieved 2022-04-25.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://flash.rw/2022/01/20/gukoresha-ifumbire-mvaruganda-yonyine-byangiza-ubutaka-ubushakashatsi/
  3. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gukora-ifumbire-yifashishije-iminyorogoto-n-utundi-dukoko-bimuteje-imbere
  4. https://rwanda.shafaqna.com/FR/AL/247900