Amazi, Isuku n'isukura

Kubijyanye na Wikipedia

Intangiriro[hindura | hindura inkomoko]

Gukaraba neza intoki mbere yo kwijira mu Ishuri mu Rwanda hirindwa Covid-19

[1]Amazi meza, ubwiherero bufite ibyangombwa by’ibanze, n’umuco wo kugira isuku ni ibintu by’ingenzi mu mibereho n’imikurire y’abana. Ibura ry’ibyo bintu nkenerwa by’ibanze, rishyira mu kaga ubuzima bw’abana ibihumbi n’ibihumbi. Amazi, isuku n’isukura ni uburenganzira bwa muntu.Ibikorwa bigeza kuri buri wese amazi, isuku n’isukura, biri ku isonga mu Rwanda. Amazi meza, isuku n’isukura bifitanye isano ikomeye n’imirire myiza, ubuzima bwiza, uburinganire, iterambere ry’ubukungu, hamwe no kubungabunga ibidukikije.

Amazi[hindura | hindura inkomoko]

Mu Rwanda, 57 ku ijana by’abaturage ni bo bonyine babona amazi meza yo kunywa aherereye ahari urugendo rw’iminota 30 kuva mu ngo zabo. Iyo abana bakoresheje umwanya wabo mu kuvoma amazi, akenshi bituma batajya ku ishuri. Iki ni ikibazo cyugarije cyane cyane abakobwa, dore ko ari bo baba batezweho gukora imirimo myinshi yo mu rugo. N’ubwo amazi aboneka hafi y’ingo, akenshi ntabwo aba ari meza ku buryo abantu bayanywa. Iyo rero abana banyweye amazi yanduye, bibatera indwara zikomeye cyane - ndetse n’ urupfu – ruturutse ku ndwara ziterwa n’amazi mabi.

Isukura[hindura | hindura inkomoko]

abana bakaraba intoki[2]

Isukura ry’ibanze risobanuye ko buri rugo rwaba rufite ubwiherero bwarwo rudahuriyeho n’urundi rugo. Ubwo bwiherero bugomba kandi kuba bubasha kubika umwanda ku buryo ntaho uwo mwanda wahurira n’abantu. Abanyarwanda 64 ku ijana gusa ni bo babasha kugerwaho n’ibyo bikorwa by’isukura.

Hari kandi ikinyuranyo gikomeye kijyanye n’ubukungu bw’imiryango: ingo zifite ubushobozi buhagije zifite ubwiherero ku kigero cya 94 ku ijana ugereranije na 74 ku ijana by’ingo zikennye cyane.

Isuku[hindura | hindura inkomoko]

Umubyeyi uri gufura,-Vietnam[3]

Mu Rwanda, ingo 5 ku ijana gusa ni zo zifite ahantu habugenewe abagize umuryango bakarabira intoki n’isabune. Gukaraba intoki mu bihe by’ingenzi ni ingirakamaro cyane mu kugira ubuzima bwiza cyane cyane ku bana.

Ishakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.unicef.org/rwanda/rw/ubushakashatsi-na-raporo
  2. https://fr.wikipedia.org/wiki/Hygi%C3%A8ne_du_corps#/media/Fichier:Washing_hands.jpg
  3. https://commons.wikimedia.org/wiki/File:Laundry-Lady-in-Mai-Chau,-Vietnam.jpg