Inzu Ndangamurage ya Richard Kandt
Inzu ndangamurage ya Kandt niyo nzu ya mbere yubatswe i Kigali, mu Rwanda . Ikaba ikurikiranywa n'Ikigo cy'ingoro z'umurage w'u Rwanda .[1]
Amateka
[hindura | hindura inkomoko]Yitiriwe Richard Kandt, mu cyahoze ari inzu y’umuturage w’Ubudage Richard Kandt ku musozi wa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, ubu wahinduwe inzu ndangamurage y’amateka kuva muri Kamere muri 2006. Iyi nzu ndangamurage yibanda ku kwerekana impinduka zibaho ku binyabuzima , ibisobanuro bya Flora na Fauna muri Pariki Kamere z’u Rwanda (Nyungwe, Akagera n’ibirunga), imiterere ya geologiya y’u Rwanda, ibyo Ubudage n’u Rwanda basangiye mu mateka n’imurika ry’ibikururuka bizima (inzoka) hagamijwe gusobanura isano iri hagati ya y'ibinyabuzima n'amateka nk'impamvu yo kubaho kwiyi nzu ndangamurage. Aha hitegeye imisozi itatu myiza cyane iri mu mugi wa Kigali(Mt Kigali, Mt Jali na Mt Shyorongi) hamwe nuburyo bwiza bwo kwitegereza umugi wa kigali.[2]
Aho Iherereye
[hindura | hindura inkomoko]Inzu Ndangamurage ya Kandt, iri ahahoze inzu ndangamurage y’amateka Kamere iherereye kuri KN 90 St, hafi kilometero imwe uvuye mu mujyi wa kigali.
Ibigize iyi nzu
[hindura | hindura inkomoko]Iyi ngoro ndangamurage yahoze izwi ku izina ry’amateka Kamere (NHM). Izina ryayo nka NHM ryahinduwe inzu ndangamurage ya Kandt kuva Ukuboza, 17th 2017.
Kuri ubu, inzu ndangamurage ya Kandt igizwe n'ibice bitatu by'ingenzi[3]:
1.Igice cya mbere cyerekana ubuzima bw'U Rwanda mubice byose (imibereho, ubukungu, na politiki) mbere yubukoloni.
2.Mu gice cya kabiri, aricyo kinini cyane, inzu ndangamurage ikubiyemo uburambe bw’abaturage b’abanyarwanda mu gihe cyabakoloni, cyane cyane ku butegetsi bw’Abadage kuva mu 1884 (igihe cy’inama yabereye i Berlin), mu buyobozi bw’abakoloni, Intambara ya Mbere y'Isi Yose, havugwa mo benshi kugeza mu 1916, harimo ubuzima bwa Richard Kandt n'ibikorwa bye mu Rwanda.
3. Ubundi buryo bushimishije ni igice cya gatatu aho amateka ya Kigali; Kigali mbere yigihe cyabakoloni, mugihe cyabakoloni, no kuvuka kwayo nkumurwa mukuru, irerekanwa neza.
Icya nyuma ariko ntabwo ari gito, nicyo kimenyetso cyonyine gisigaye cyahoze ari inzu ndangamurage yamateka Kamere, hakubiyemo imurikagurisha ryigihe gito ryinzoka nzima, ningona ikiri nto (yapimwe m 1 muri 2017).[4][5]
Mugihe usuye iki gice cyo hanze, umuntu ashobora kwishimira kureba ibintu bitangaje biri mu bidukikije, cyane cyane, kureba neza imisozi ya Kigali, Shyorongi, na Jari.
Reba kandi
[hindura | hindura inkomoko]Inzu ndangamurage[6]
Gusura U Rwanda[7]
Reba
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://www.kigalitoday.com/ubukungu/iterambere/Iterambere-rya-Kigali-Kuva-ku-nzu-ya-Kandt-kugera-kuri-Kigali-City-Tower
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2021-06-08. Retrieved 2021-06-08.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2021-06-08. Retrieved 2021-06-08.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Ibitangaje-ku-ngona-n-inzoka-zororerwa-i-Kigali-kwa-Richard-aho-bazigaburira-banazikoraho-VIDEO
- ↑ https://www.youtube.com/watch?v=cSJfTd5E7-0
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2021-06-08. Retrieved 2021-06-08.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://www.visitrwanda.com/tourism/