Jump to content

Kenny Sol

Kubijyanye na Wikipedia
Iyi foto iragaragaza kenny sol[1]

Kenny Sol ni umwe mu abasore nyarwanda bakunzwe cyane muri muzika nyarwanda. Niba warakunze indirimbo z'itsinda rya Yemba voice[2]yabanagamo na(aluto,mozi) itsindaryabo ryasenyutse nubwo Kenny Sol we ahakanako rita senyutse nubwo buri wese yikorera umuziki kugiti cye nyuma yo kurangiza kwiga amasomo ku Nyundo[3], aha twihuse uzi ijwi ry'umusore Rusanganwa Norbert uzwi cyane nka Kenny Sol. Uyumusore wavutse mumwaka wa 1997 uyu musore yakoze amateka muri muzika nyarwanda.

Nkuko twabivuze hejuru uyu musore Kenny Sol wavutse mu mwaka1997, uvuka mumuryango wabana batatu,ni ubuheta. Yize amashuri abanza ahitwa kagasunzu, ayisumbuye yayize muri Ecose Musambira.

Uyumusore Kenny Sol avugako ubusanzwe nago kwinjira mumuziki ari ibintu yari yaratekerejeho kuko yabanje guconga balo aho yari umukinnyi w'umupira wa maguru aho mu mwaka wa 2015 yakiniye mu ikipe y'abana ya Esprance ndetse no muri Kiyovu FC yakiniye mu umwaka 2016.icyo gihe yakinaga kuri 11 mucyibuga yahuriyemo na Lague wa APR FC,na Savior nabandi beshi[4].

IBIHEMBO KENNY SOL YATWAYE

[hindura | hindura inkomoko]

Mu ijoro rishyira ku wagatanu tariki 25 Gashyantare 2022 habaye umuhango wo utanga ibihembo w'itabiriye n'ibyamamare mu muziki,cinema nibindi.uyumuhango wabereye ahitwa "Canal Olympia". Muri uwo muhango wo gutanga ibihembo umuhanzi Kenny Sol yegukanye igihembo cy'umuhanzi ufite video ifite amashusho meza [Best Video Of The Year] abikesha indirimbo ye bita "Say my Name"[5]

AMAGAMBO AKAKAYE KENNY SOL YABWIYE ABATEGURA IBITARAMO

[hindura | hindura inkomoko]

Kenny Sol ukunzwe cyane muri muzika nyarwanda ntiya riribye mugitaramo Rebirth cyari cyatumiwemo Kizigenza " The Ben" kubera icyo yise agasuzuguro kajejeta yagaragarijwe na bateguye icyo igitarmo. Kenny sol yakomeje kwibutsa abategura ibitaramo ko agasuzuguro bagaragariza abahanzi nyarwanda batazigera narimwe babaruta.[6]

  1. https://mdundo.com/a/234171
  2. https://mdundo.com/a/234171
  3. https://www.isimbi.rw/imyidagaduro/article/kenny-sol-yahishuye-byinshi-ku-itsinda-rya-yemba-voice-bivugwa-ko-ryasenyutse
  4. https://www.kigalitoday.com/politiki/amateka-y-isi/article/ababiligi-bahaye-ubwigenge-abatari-babukeneye-pasiteri-ezra-mpyisi
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-21. Retrieved 2022-09-21.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  6. https://www.teradignews.rw/mu-mujinya-mwinshi-kenny-sol-yabwiye-amagambo-akakaye-abategura-ibitaramo-ku-gasuzuguro-kajejeta-bakomeje-kwereka-abahanzi/