Umuryango Ugamije Iterambere ry’Afurika y’amajyepfo
Umuryango Ugamije Iterambere ry’Afurika y’amajyepfo cyangwa Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo (SADC mu magambo ahinnye y’icyongereza; izina mu Cyongereza: Southern African Development Community)
Muri Mata 1980, ni bwo havutse Inama yitwaga Southern Africa Development Coordination Conference / SADCC, igamije gukura ku ngoyi ya gikolonize na politike ya apartheid ku bihugu bikikije Afurika y’Epfo. Iyo nama ni yo yaje kuvamo SADC nk’uko izwi ubu, ku wa 17 Kanama 1992, i Windhoek muri Namibia.
Intego n amahame bya SADC
[hindura | hindura inkomoko]Intego z’ingenzi z’uyu Muryango, ni ubusugire; ubufatanye, amahoro n’umutekano; uburenganzira bwa muntu, demokarasi no kubaka igihugu kigendera ku mategeko; ubureshye no gusangira ibyiza n’inyungu bituruka ku kwishyira hamwe; gukemura amakimbirane binyuze mu bwumvikane, n’ibindi.
Icyerekezo cya SADC
[hindura | hindura inkomoko]Ibihugu bigize SADC birateganya gukuraho imisoro n’amahoro (Free Trade Area) mu wa 2008, bityo rikaba isoko rimwe ryagutse.