The Ben
Mugisha Benjamin (The Ben) ni umuhanzi w'UmunyaRwanda wakomereje umwuga wo kuririmba muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Ubuzima bwite
[Hindura | hindura inkomoko]The Ben yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2010, icyo gihe yari ku isonga mu bahanzi bari bakunzwe muri icyo gihe ndetse kugeza ubu ari imbere mu bafite igikundiro.[1]Uyu muririmbyi yakoze indirimbo nyinshi, mu zakunzwe by’ikirenga mu myaka amaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo ‘Give to me’, ‘Am in love’, ‘Only You’, ‘Urabaruta’, ‘Ntacyadutanya’ n’izindi nyinshi.[2]Taliki 15 Ukuboza nibwo yasabye anakwa umukunzi we nyuma yaho The Ben yakoze ubukwe n'umukunzi we witwa Uwicyeza Pamella witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, ibirori byabereye mu Ihema riri ku Intare Conference Arena, i Rusororo mu Karere ka Gasabo byabaye taliki ya 23 Ukuboza.[3]
Amashakiro
[Hindura | hindura inkomoko]- ↑ Bidasubirwaho The Ben agiye kuza kuririmbira i Kigali - IGIHE.com
- ↑ The Ben yatangiye kuzinga utwangushye yitegura urugendo ruza i Kigali - IGIHE.com
- ↑ https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/article/si-njye-uzabona-dusazanye-uwicyeza-pamella-ku-isabukuru-y-umugabo-we