Karigirwa Jeanne D’arc

Kubijyanye na Wikipedia

Karigirwa Jeanne d'Arc ni umunyarwandakazi, umuhimbyi n'umuririmbyi[1] wagize uruhare runini mwiyayandikwa ry'indirimbo nyinshi z'ifashishijwe mu gutiza umurindi ingabo zari ziri ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.

UBUZIMA BWITE[hindura | hindura inkomoko]

Karigirwa Jeanne d’Arc [yavutse mu mwaka wa 1942] mu Rwanda mu aKarere ka Gakenke mu intara y'amajyaruguru. Akirangiza kwiga amashuri abanza yahise ajya gukomereza amashuri ye yisumbuye i Bujumbura mu Burundi.Mu 1966 yaje kugaruka mu Rwanda kubera ko ariho hari ababyeyi be. Bitewe n’ubuzima bari babayeho bwo gutotezwa, Kaligirwa yaje gufata umwanzuro wo guhungira mu Bubiligi mu 1972. Nyuma y’umwaka umwe gusa, mu 1973 yakoresheje uburyo bwose bushoboka akura umuryango we mu Rwanda umusanga mu Bubiligi.[2][3]

MURI MUZIKA[hindura | hindura inkomoko]

Karigirwa Jeanne d'Arc wari ufite impano yo kwandika indirimbo no kuririmba yafashe ikaramu ye maze yandika indirimbo ayita “Rwanda turanze twanze guhera ishyanga” mu mwaka wa 1989. Icyo gihe nibwo yatangiye guhuza abiganjemo abagore n’inkumi muri abo abamenyekanye cyane ni Nyiranyamibwa Suzanne, Anonciata Gatera, umuvandimwe we Françoise Ruboneka, Anonciata Kayisire n’abandi batandukanye maze bashinga itorero Isamaza. Iyo iba imvo n’imvano y’ishingwa ry’itorero Isamaza’ ryari rigamije gutiza umurindi ingabo z’Inkotanyi[4] no kuzishakira ubufasha bwo kuzishyigikira mu rugamba rwo kubohora igihugu.[5][6]

Karigirwa Jeanne d’Arc akimenya ko Inkotanyi[7] ziri hafi gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda, yahise yandika indi ndirimbo ayita ‘Indege irahinda’. Iyi ni imwe mu ndirimbo n’uyu umunsi igikunzwe. Uko urugamba rwokubohora igihugu[8][9] rwarushagaho gukomera ari na ko Inkotanyi[10] zigenda zifata ibice bimwe na bimwe by’igihugu, Kaligirwa yakoze izindi ndirimbo ebyiri ari zo Turaje na Girubuntu. Abari bagize Itorero Isamaza bakomeje gukora ibitaramo byinshi mu bihugu bitandukanye mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gufasha inkotanyi ku rugamba rwo kubohora igihugu.[11][12] Izindi ndirimbo baririmbye zigakundwa cyane harimo ‘Nimuberwe bakobwa, Nimucyure inganji, Dore ijoro ryiza, Ntituzabibagirwa[13] Uraho Rwanda n’izindi nyinshi zitandukanye zikaba zaranditswe na Nyiranyamibwa.[14][15]

UMURAGE YASIZE[hindura | hindura inkomoko]

Karigirwa Jeanne d’Arc yaje kwitaba Imana muri Kamena mu mwaka wa 1998, azize uburwayi busanzwe aguye i burayi mu bubirigi. Yasize abana batatu barimo umukobwa umwe n’abahungu babiri. Abo bana baje kujya mu itorero AMAREBE N’IMENA mu Bubiligi[16]. Iri torero na ryo rikaba ryaragize uruhare rukomeye mu gutiza umurindi ingabo z’Inkotanyi zari ku rugamba rwo kubohora igihugu babinyujije mu bihangano bakoraga.[17]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2020-02-11. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://umuseke.rw/2021/07/kaligirwa-wanditse-turaje-indege-irahinda-na-girubuntu-zaririmbwe-nitorero-isamaza-ni-muntu-ki/amp/
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-11. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://www.mod.gov.rw/
  5. https://umuseke.rw/2021/07/kaligirwa-wanditse-turaje-indege-irahinda-na-girubuntu-zaririmbwe-nitorero-isamaza-ni-muntu-ki/amp/
  6. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-11. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  7. https://www.tv5monde.com/programmes/fr/programme-tv-inkotanyi/68154/
  8. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-11. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  9. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/tariki-01-ukwakira-1990-twibukiranye-amateka-y-urugamba-rwo-kubohora-u-rwanda
  10. https://www.tv5monde.com/programmes/fr/programme-tv-inkotanyi/68154/
  11. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/tariki-01-ukwakira-1990-twibukiranye-amateka-y-urugamba-rwo-kubohora-u-rwanda
  12. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-11. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  13. https://www.youtube.com/watch?v=faOIchMA--k
  14. https://umuseke.rw/2021/07/kaligirwa-wanditse-turaje-indege-irahinda-na-girubuntu-zaririmbwe-nitorero-isamaza-ni-muntu-ki/amp/
  15. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-11. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  16. https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/ikiganiro-na-isimbi-wasimbije-imitima-y-abakunda-imbyino-za-kinyarwanda-mu-ndirimbo-tarihinda-ya-kayirebwa
  17. https://umuseke.rw/2021/07/kaligirwa-wanditse-turaje-indege-irahinda-na-girubuntu-zaririmbwe-nitorero-isamaza-ni-muntu-ki/amp/