Jump to content

Umwaka

Kubijyanye na Wikipedia
(Bisubijwe kuva kuri Imyaka)
umwaka

d

calindari

Umwaka

Igice cy'igihe kigizwe n'amezi cumi n'abiri (12) uhereye kuri Mutarama kugeza mu Ukuboza.

Umwaka ushobora kugira iminsi 365 cyangwa 366 bitewe n'uwo ari wo.

Uwo munsi umwe uranga cyangwa ubura uturuka ku kwezi kwa Gashyantare kugira iminsi makumyabiri n'umunani cyangwa makumyabiri n'icyenda bitewe n'umwaka.

Buri myaka ine ukwezi kwa kabiri guhindura umubare w'iminsi ikaba 29. Ni ukuvuga ko imyaka itatu ikurikiranye igira ukwezi kwa Gashyantare kw'iminsi 28 maze umwaka ukurikiyeho ugahita uhindura ikaba 29. Imyaka yose igabanyika na kane igira iminsi 366 naho itagabanyika na kane ikagira 365. Ingero:

  • Umwaka wa 1987 wari ufite iminsi 365 (1978 kugabanya 4 ni 496 hagasigara 3)
  • Umwaka wa 2000 wari ufite iminsi 366 (2000 kugabanya 4 ni 500 hagasigara zeru(0))
  • Umwaka wa 2020 uzagira iminsi 366
  • Umwaka wa 2021 uzagira iminsi 365


Umwaka mu Rwanda ugabanyijemo ibihe bine by'ingenzi ari byo Urugaryi, Itumba, Icyi, Umuhindo bitandukanywa n'imigwire y'imvura