Ikigo Nyarwanda cy'Ubuzima Bushingiye Ku Muco

Kubijyanye na Wikipedia
Ikigo nyarwanda

Ikigo Nyarwanda cy'Ubuzima Bushingiye Ku Muco mu cyongereza(Rwanda Cultural Health Center), Ni ikigo cyo mu Rwanda gikora ibikorwa by'ubuvuzi gakondo bushingiye ku muco cyashinzwe na RUTANGARWAMABOKO mu mwaka wa 2011 giherereye mu karere ka Gasabo.[1]

Amavu n'amavuko[hindura | hindura inkomoko]

Rutangarwamaboko avuga ko iki kigo cyashinzwe nk'umusaruro wavuye mu bushakashatsi yakoze ubwo yigaga muri kaminuza Nkuru y'u Rwanda, ubushakashatsi yakoze kuri "Kirazira z'umuco Nyarwanda."

Serivisi zitangirwa muri iki kigo[hindura | hindura inkomoko]

  • Serivisi z'ubuvuzi,
  • Ubushakashatsi ku muco,
  • n'Ubukerarugendo bushingiye ku muco, bukorwa binyuze mu itorero Ababeramuco bagaragaza imwe mu migenzo yakorwaga mu Rwanda rwo hambere irimo: Ubuhigi, kuragura, guterekera, kubandwa n'ibindi.

Mu kwerekana ibijyanye n'imibereho y'Abanyarwanda mu Rwanda rwa kera hibandwa cyane ku mihango n'imigenzo mikuru yakorwaga muri icyo gihe uhereye ku kuraguza, kubandwa no guterekera ndetse n'umuhigo; Bimurikwa n'itorero ryashinzwe n'iki kigo ryitwa Ababeramuco kandi abarigize nibo bigisha umuziki gakondo n'ibicurangisho byose bya Kinyarwanda bigizwemo uruhare na Mushabizi.

Intego z'ikigo[hindura | hindura inkomoko]

Iki kigo Nyarwanda cy'ubuvuzi bushingiye ku muco cyashinzwe hagamijwe gutoza abanyarwanda kubaho mu buryo bushingiye ku muco Nyarwanda.[2]

Reba Aha[hindura | hindura inkomoko]

  1. [1] Minisitiri Uwacu yakirijwe rukacarara n’amadegede kwa Rutangarwamaboko (Amafoto) - Igihe.com
  2. [2] MINISITIRI WA SIPORO N’UMUCO YASUYE IKIGO NYARWANDA CY’UBUVUZI BUSHINGIYE KU MUCO RCHC - Minisports.prod.risa.rw