RUTANGARWAMABOKO NZAYISENGA Modeste

Kubijyanye na Wikipedia
RUTANGARWAMABOKO ari kumwe n'umugore we
RUTANGARWAMABOKO ari kumwe n'umugore we

Ni umuvuzi gakondo, Umupfumu akaba n'Imandwa nkuru ubusanzwe ni umushakashatsi, umwigisha w'ubuzima bushingiye ku muco akaba n'inzobere mu by'umuco, amateka, imbonezabitekerezo (filosofiya) n'ubuzima bwa muntu bushingiye ku myizerere, imyumvire, imitekerereze, imyitwarire ndetse n'imigirire.

Rutangarwamaboko avuka mu Bibungo bya Mukinga,  i Nyamurasa, mu karere ka Kamonyi mu ntara y'Amajyepfo. [1] Akaba avuka kuri se Munyabarame [2]

Ubu atuye mu murenge wa Gisozi ho mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. [3]

Akaba afite impamyabumenyi ebyiri za kaminuza ku rwego rw'ikirenga mu buvuzi bw'indwara zo mu mutwe, n'ibigendanye n'umuco, ubukerarugendo n'amateka. [4]

Inkomoko yo kuba Umupfumu[hindura | hindura inkomoko]

Akiri umwana nibwo yatangiye kwiyumvamo impano yo kuvura ndetse akabiganiriza se nawe akamukundira nta muce intege akamusaba kubishyiraho umuhate akamwumvisha ko ari ibintu akwiriye gukora, mu gukura kwe yakuriye kwa Sekuruza, akurira no mu biganza bye cyane ko sekuruza yajyaga amutuma imiti bigatuma nawe agenda akerebuka mu Kinyarwanda no mu kuvura.

Sekuruza we witwaga Rutangarwamaboko yari umugangahuzi, umuganga akaba n'umupfumu akaba n'umukuru w'Imandwa mu Nduga hose, niho nawe yabikuye nk'umurage mu buryo umubyeyi agenda abiraga abazakurikiraho, akaba ari naho izina Rutangarwamaboko rituruka. Sekuruza yamusigiye n'imiringa yambara ku maboko yise "Imiringa y'imirinda" imurinda ibintu byakototera umuntu by'amandu n'amarozi ndetse ikaba n'umurimbo.

Imidari n'amashimwe[hindura | hindura inkomoko]

  • Ijabo ry'inkotanyi: ni umudari yambitswe na meya w'akarere ka Kamonyi mu birori by'umuganura ku wa 6 Kanama 2021, ashimirwa gukomera no gusigasira umuco Nyarwanda. [5]

Reba Aha[hindura | hindura inkomoko]

  1. [1] Urukundo rwa Rutangarwamaboko n’umugore we rwateye urujiijo abavugaga ko ashatse umupfumu - #rwanda #RwOT - Webrwanda.com
  2. [2] Impamvu yatumye umupfumu Rutangarwamaboko atagaragara mu isaba rye - Kigalitoday.com
  3. [3] Rutangarwamaboko yasobanuye uko ubupfumu yaburazwe na sekuruza n’impamvu yo guterekera (video) - Igihe.com
  4. [4] Rutangarwamaboko: Umupfumu urimo kugarura ‘Imana y’i Rwanda’ - BBC
  5. [5] Umupfumu Rutangarwamaboko na se bambitswe imidari y’ishimwe - Bwiza.com