Kuraguza no Kuraguriza umugeni

Kubijyanye na Wikipedia

Kuraguza ni umwe mu mihango mikuru mu Rwanda umu ndetse no muri Benimana bose mu Rwanda umu no mu Rwanda rw'iyo.

Kirazira kikaziririzwa, mu Kinyarwanda ntawe ujya kugira icyo akora gikomeye mu buzima atabanje kubaza (Kuraguza/ Gupfumuza) ngo amenye niba Imana yera cyangwa yirabura.

Iyo Imana yera biba bigaragaza ko ibyo yaragurizaga bizamubera byiza cyangwa se bizamuhira naho iyo Imana yirabura, icyo gihe uraguza azibukira ibyo yaragurizaga kuko bitazamuhira cyangwa se agahabwa intsinzi yo kumutsindira ako kabi k'ubwire n'ubwitabire mu nzira ze.

Umuhango wo kuraguza wabagaho na mbere yo gushaka umugeni mu Kinyarwanda ntawe ujya gushaka mu muryango atabanje kuraguriza ngo awereze ndetse n'umugeni ubwe azashaka niba atari uw'umugongo mubi cyangwa intubya mu maguru kuko uwo yazatera ubukenya n'ubugingo buke mu muryango ashatsemo ndetse agatubya abantu n'ibintu.

Mu kuraguriza urushako kandi baragurizaga n'umuranga kimwe n'umushyingira ndetse n'ahazubakwa igisharagati bagaherako bahamura imitsindo itsirika itsinda abanzi, abagome n'abagambanyi ndetse n'abarozi ngo batazarogera abageni mu gisharagati bakavaho babazinga urubyaro cyagwa n'ubugiri n'ubugwiza bakabateza inyatsi cyangwa no kubazinga ubushake ejo bakazarara ntacyo babashije kwimarira cyo kubaka urugo.

Umuhango wo kuraguza wahoze mu Rwanda kandi ari uwa agaciro kanini cyane ko n'abakuru bavugaga bati "Intabaza irira ku muziro, ukura utabaza ugasaza utamenye, kandi Umwami uraguza yatsinze ubuguza." [1]

Reba Aha[hindura | hindura inkomoko]

  1. [1] Baragurizaga umugeni bareba ko adafite intubya mu maguru-Rutangarwamaboko - Thesourcepost.com