Kubandwa no Guterekera

Ni imwe mu mihango mikuru ya Kinyarwanda yahozeho na mbere mu Rwanda umu.bigizwe n'ibintu bibiri nyamukuru aribyo gusaba cyangwa gushimira.
Bikorwa mu mihango, igizwe n'imigenzo itandukanye nko kwiyeza mbere yo guterekera, gutamba igitambo (igitambo kikaba kiba ari icyo gusaba cyangwa gushima), gusangira icyo gitambo nyuma yo gucyura ubuhoro (gucyura ubuhoro ni igihe igitambo kimaze gushya), no kugisangizaho abakurambere bashyira mu muriro uduce tw'ibiribwa n'ibinyobwa birimo gusangirwa.[1]
Nta munsi wihariye wagenwe wo kubandwa cyangwa guterekera, umuntu abikora kubera impamvu n'igihe abyifuje. [1]
ikindi kandi umuco nyarwanda wari ufitanye isano yahafi n'imyemerere gakondo y'abanyarwanda ba kera, aho bemeraga ko nubwo Imana ariyo isumba byose, abakurambere imandwa(imandwa) n'abazimu bafite ubushobozi bwo guhuza abaziri n'Iyaremye.
Muri iyi myemerere, imihango yo GUTEREKERA no KUBANDWA yari inkingi zamwamba mumibereho yabo.
Guterekera byari umuco woguhuza abaziri n'abapfuye, wari umuhango wo kwibuka no guha icyubahiro abakurambere bapfuye(abazimu).
abanyarwanda bemeragako abazimu bashobora kurinda umuryango cyangwa bakawuteza ibyago cyangwa amakuba iyo birengagijwe.

muri uyumuhango hakoreshwaga ibikoresho byihariye birimo: Inzoga (urwagwa) yakoreshwaga mugusuka kubutaka (kumena incunda), amata yakoreshwaga cyane cyane kubazimu b'abana cyangwa abantu b'abanyacyubahiro.
Inzuy'abazimu (ikiraro) akazu gato k'ibyatsi kabaga karimu mu mbuga cyangwa mu rugo rwagati, aho bakiriraga ibyo bahaye abazimu[2].
Uburyo uyu muhango wakorwaga wo kubandwa
[Hindura | hindura inkomoko]umuhango watangiraga mugitondo umukuru w'umuryango (cyangwa umupfumu wabugenewe) yafataga urwagwa cyangwa amata, akavuga amazina y'abakurambere be, abasaba ko barinda urugo, abana n'amatungo. yavuagaga amagambo akurikira "Twaguterekeye uyumunsi, turinde amakuba, uturengere." Hanyuma agasuka inzoga k'ubutaka cyangwa akayishyira mukazu k'abazumu[3].
Kubandwa (Kwinjira mu muryango wa Ryangombe)
[Hindura | hindura inkomoko]kubandwa byari igikorwa gikomeye cyane cyo gusenga Imana binyuze kuri Ryangombe umutware w'imandwa. Uwabandwaga yabaga abaye Imandwa, akakirwa mu muryango wabatoranyijwe.
Ababaga bemerewe no kwitabira kubandwa
[Hindura | hindura inkomoko]Uno muhango wo kubandwa ntago wari uwabose muburyo bwo kuwuyobora, ariko buri muryango wagombaga kugira abawurimo.
Imandwa 'abanyiginya barabantu banyuze mumuhango bamaze kwizera, abatware b'umuhango bari abantu Umuvunyi,Ineza na Binego
babaga ari imandwa zingenzi), abakobwa n'abagore bari bemerewe kubandwa, uretse imihango imwe n'imwe yabaga ifite amabwiriza yihariye.[4]
Ibikoresho byakoreshwaga n'amashusho
[Hindura | hindura inkomoko]ibikoresho byakoreshwa muri uyumuhango wokubandwa ndetse no guterekera nibi bikurikira:
Inyabuta yari intebe y'ibiti bitatu yabaga ihagarariye ubumwe
Inkoni y'umuringa yashushanyaga ubushobozi n'ubutware.
Imyambaro(inshabure) yarikozwe mu mpu z'inyamanswa cyangwa ibyatsi.

Ibishushanyo ababandwaga biyandikagaho n'ifu yingwa y'umwura mu maso no ku mubiri bashushanya ubumwe n'isi y'umwuka.
Uburyo umuhango wagendaga kuva utangiye kugeza urangiye
[Hindura | hindura inkomoko]Uyumuhango wabaga muremure harigihe wamaraga iminsi myinshi ariko dore zimwe muntambwe z'ingenzi:
Kwicara kuntebe uwenda kubandwa yajyaga imbere y'imandwa nkuru.
Kugera kurukiryi ahaniho imihango nyir'izina yabaga irikubera.
Guhabwa izina rishya uwabandwaga yahgabwaga izina ry'imandwa ryamufashaga kwinjira mubumwe n'abakurambere.
Gusoza umuhango wasozwaga n'ibirorori bikomeye aho umuryango wose wishimaga ko babonye umuryango mushya murwego rw'imandwa.
Akamaro kiyimihango ubusanzwe ntiwari umuco wo kuraguza gusa ahubwo wari uburyo bwo gukomeza ubumwe bw'umuryango, kwigisha ubutwari binyuze mumateka yaryangombe na Binego, no kugera indangagaciro z'umuco nyarwanda.
Amashakiro
[Hindura | hindura inkomoko]- 1 2 [1] Rutangarwamaboko: Umupfumu urimo kugarura ‘Imana y’i Rwanda’ - BBC
- ↑ https://kigalitoday.com/amakuru/mu-rwanda/article/hateguwe-igitaramo-cyo-kubandwa-no-guterekera
- ↑ https://www.igihe.com/umuco/article/guterekera-kubandwa-kugabirana-ibihango-byatumye-u-rwanda-rumara-imyaka
- ↑ http://www.rwandanationalibrary.gov.rw/cgi-bin/koha/opac-detail.pl?biblionumber=253