MUSHABIZI Jean Marie Vianey

Kubijyanye na Wikipedia

Ni umugabo uzwiho by'umwihariko kumenya gucurangisha inanga, umuduri, icyembe, ingoma n'ibindi bicurangisho by'umuco gakondo Nyarwanda. afite umugore witwa Peruth MUKANKUSI basezeranye imbere y'amategeko ku wa 28 Ugushyingo 2013, akaba atuye mu kagali ka Gatagara mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza.

Akaba asanzwe akora mu kigo Nyarwanda cy'Ubuzima bushingiye Ku Muco, aho ashinzwe kwigisha umuziki gakondo mu ishuri bahatangije. [1]

Uyu muhanzi azwi mu bihangano birimo nka Mpunga urabenga, Bisangwa bya Rugombituri, Urutango rwa Nyiranzage, Zaninka n'izindi. [2]

Reba Aha[hindura | hindura inkomoko]

  1. [1] Nyanza: Umukambwe w’icyamamare mu muziki gakondo yasezeranye n’umugore we nyuma y’imyaka 25 babana - Kigalitoday.com
  2. [2] Umuhanzi Mushabizi yavuze ku mpano y’ibihumbi 10 Frw yahawe na Gaddafi wayoboye Libya - Inyarwanda.com