Ecole notre dame de la providence de karubanda

Kubijyanye na Wikipedia
Ecole Notre Dame de la Providence de Karubanda

Ecole Notre Dame de la Providence de Karubanda ni ishuri ry'isumbuye ryibanda byumwihariko ku burezi bw'umwana w'umukobwa.

Amateka[hindura | hindura inkomoko]

Iri shuri ryatangiye mu mwaka w'1957, rishinzwe n'ababikira basabira roho zo muri pirigatori (Les soiers auxilliatrices plus les âmes du purugatoire). Mu gutangira kwaryo,ryari rije kwita ku burezi bw'umwana w'umukobwa, rikaba ryari riherereyebahazwi ubu nk'akarere ka Gisagara. Abana babakobwa baturukuga mu Rwanda n' i Burundi ariho baje kwiga bitewe nuko muri icyo gihe uburezi bw'umunwana w'umukobwa ntabwo bwari bufite agaciro. Ku bijyanye nibyahigirwaga rero,habaga amasomo yibijyanye n'indimi, imirimo y'intoki,ubuzima bwo mu mutwe(psychology),ndetse nimyafatire y'abantu (sociology)[1].

ishuri

Mu mwaka w'1999,nibwo iri shuri ryahinduye izina,aho ryitwaga Ecole Sociale, rigahinduka Ecole Notre Dames de la providence de Karubanda.

Aho riherereye[hindura | hindura inkomoko]

Ecole Notre Dame de la Providence de Karubanda iherereye mu ntara y'amajyepho, Akarere ka Huye,umurenge wa Ngoma, kuri metero 100 uvuye kuri garre nkuru ya Huye.[2]

Amasomo ahatangirwa[hindura | hindura inkomoko]

Ecole Notre Dame de la Providence de Karubanda ifite ibyiciro bibiri

Icyiciro rusange[hindura | hindura inkomoko]

Ikiciro rusange ari nayo myaka itatu itangira amashuri yisumbuye. Muri iki kiciro abana biga amasomo nkuko REB (ikigo gikuru kita ku mashuri abanza nayisumbuye)ibisaba, aho biga amasomo akorwa mu kizamini cya let's ariyo aya akurikira:

Imibare

Ubugenge

Ibinyabuzima

Ubutabire

Ubumenyi bw'isi

Amateka

Icyongereza

Ikinyarwanda

Hiyongeraho ndetse nandi masomo atabazwa mu kizamini cya leta, ariyo:

Igifaransa

IKORANABUHANGA

Ubumenyi bwamadini

Igiswayili.

Icyiciro gikuru[hindura | hindura inkomoko]

Mu cyiciro gikuru ari nayo myaka itatu isozaamashuri yisumbuye, bafite ibice binebitandukanye aribyo:

Ubugenge,ubutabire n'ibinyabuzima

Imibare,ibinyabuzima n'ubutabire

Imibare,ubugenge n'ubumenyi bw'isi

Ishuri

Imibare,icungamutungo n'ubumenyi bw'isi.[3]

Abahize bazwi[hindura | hindura inkomoko]

  1. Kayitesi Zainabo Sylvie
  2. Cecile Kayirebwa
  3. Christine Mukarubuga

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://web.archive.org/web/20210130091759/http://www.endpk.org/
  2. https://web.archive.org/web/20210205011257/http://www.endpk.org/content/programs
  3. https://www.newtimes.co.rw/section/read/10104
  1. https://www.newtimes.co.rw/section/read/10104
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2021-01-30. Retrieved 2021-01-24. {{cite web}}: Unknown parameter |deadurl= ignored (|url-status= suggested) (help)CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2021-02-05. Retrieved 2021-01-24. {{cite web}}: Unknown parameter |deadurl= ignored (|url-status= suggested) (help)CS1 maint: archived copy as title (link)