Kayitesi Zainabo Sylvie

From Wikipedia
Jump to navigation Jump to search

Sylvie Kayitesi Zainabo (yavutse kuwa 27 Gicurasi 1962) ni umunyamategeko w'umunyarwandakazi.

Kayitesi Zainabo Sylvie

Ubuzima bwe n'amashuri yize[edit | edit source]

Sylvie Kayitesi Zainabo yavutse kuwa 27 Gicurasi 1962 avukira i Rwamagana mu Rwanda, arubatse akaba ari umubyeyi wa abana bane[1][2]. Kayitesi Zainabo Sylvie yize amashuri yisumbuye muri Ecole notre dame de la providence de karubanda[3]. Kayitesi afite impamyabumenyi y'ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu mategeko yakuye muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda mu mwaka wa 1989, afite kandi impamyabumenyi ihanitse mu ubutabera mpuzamahanga mpanabyaha n’amategeko y’uburenganzira bwa muntu yakuye muri Kaminuza y'u Rwanda mu 2018[2].

Imirimo yakoze[edit | edit source]

Sylvie Kayitesi Zainabo kuva mu 1995 kugera mu 1999 yakoranye n’ishyirahamwe ry’abagore mu kurengera uburenganzira bw’umugore n'umwana HAGURUKA , aho yabaye Perezida na Visi-Perezida wa Pro-Femmes[4]. kuva 1996 kugera mu 1999 kdi yabaye umukozi ushinzwe kurinda muri Komisiyo ishinzwe impunzi[2]. Kayitesi yabaye kandi minisitiri wa minisiteri yari ishinzwe ubutaka, gutuza abantu n'ibidukikije kuva muri werurwe 1999 kugera mu Ugushyingo 2002. kuva kandi mu 2003 kugera mu 20011, Kayitesi yabaye Perezida wa Komisiyo y'igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu Rwanda[4]. Kayitesi Zainabo Sylvie yabaye Visi-Perezida akaba n'umucamanza w'Urukiko rw'Ikirenga rw'u Rwanda kuva mu 2011 kugera mu 2019[2][4].

Ibindi wareba[edit | edit source]

  1. Urukiko rw'ikirenga rw'uRwanda
  2. Cyanzayire Aloysie
  3. Rugege Sam

Reba[edit | edit source]