Cécile Kayirebwa

Kubijyanye na Wikipedia

Cécile Kayirebwa (yavutse kuwa 22 Ukwakira 1946) ni Umwanditsi, umusizi, n'umuririmbyikazi w'umunyarwanda.[1]

Cecile Kayirebwa

Ubuzima bwite[hindura | hindura inkomoko]

Cecile Kayirebwa ni umuvukarwanda wa mbere werekanyeko umuziki utazanywe mu Rwanda n’abazungu. Yamenyekanishije ubwiza bw’umuziki gakondo w’u Rwanda mu mahanga kandi kugeza n’ubu ntawe uramuhiga, Ariganwa ariko ntarashyikirwa.

Cécile Kayirebwa yavutse muri 1946 I Kigali. Kuri iki gihe,abantu bari babayeho mu mahoro nubwo u Rwanda rwari ku ngoyi y’umukoloni. Se yayoboraga chorale ya paroisse akanigisha abana be indirimbo mu kinyarwanda n’ikilatini. Ageze muri secondaire yabaye umwe mu bashinze Rwandan Song and Dance Circle ; Ni bwo yatangiye kuririmba indirimbo gakondo atangira no guhimba ize bwite yishimisha, azitura inshuti ze cyangwa azinyujije kuri Radio Rwanda.[2]


Akazi ke nka assistante sociale katumye ahura n’abantu bo mu bice bitandukanye by’igihugu n’ubwiza bw’umuco gakondo n’ubuvanganzo bitandukanye. Yatangiye gukorana n’abaririmbyi n’abacuranzi cyane cyane ab’inanga. Nk’umuntu ujijutse, yatangiye kubona ko umuziki gakondo nyarwanda ushobora kuzatakaza agaciro, afata icyemezo cyo kuwuteza imbere no kuwumenyekanisha hose utarazimira.

  • 1974 : Ibintu byatangiye kumera nabi mu gihugu Cécile n’umugabo we bahungira mu Bubiligi aho akiri kugeza n’ubu ; kubona impapuro z’icumbi (les papiers de séjour) ntibyamworoheye. Yanahuye n’ivangura (racisme) ;
  • Hagati ya 1975 na 1980, yashinze itorero Inyange ryari rigizwe n’abagabo n’abagore. Nibwo twavuga ko yatangiye gutekereza ku kuririmba nk’umwuga ;
  • Muri 1981 nibwo yasohoye cassette ya mbere yari yarakorewe mu Bubiligi. Iyi yaje gukurikirwa n’izindi muri 1983 na 1986;
  • Hagati aho ariko muri 1983 yari yaratangiye kwiga ibyerekeye n’umuziko gakondo wa kinyarwanda muri Musée Royal d’ Afrique Centrale (Tervuren) ; naho muri 1984 yatangiye gukorana na groupe Bula Sangoma kugeza na n’ubu ;
  • 1986 ; yakinnye muri film ‘’Umulisa’’
  • Muri 1987 yazenguritse u Rwanda na Uganda ari kumwe na Orchestre Ingeli yitabira n’ibirori byo kwibuka Umwami Mutara III Rudahigwa byari byateguwe n’abanyarwanda babaga mu Busuwisi ;
  • 1988: yumvise ko nyina arwaye cyane ahita agaruka mu Rwanda ariko atinzwa mu nzira bituma asanga umukecuru yarangije kuvamo umwuka ;
  • Mu 1990 yasohoye cassette ye ya kane ’’Ubumanzi ‘’ yakunzwe bitangaje, anakora tournée y’amezi ane anakora ibitaramo byo gufasha imfubyi n’abarwaye SIDA ;
  • Muri 1994 nibwo yasohoye album ya nyayo yitwa ‘’Rwanda’’ mu nzu yitwa Globestyle yari ikubiyemo zimwe mu ndirimbo za cassette zabanje ;

N’ubwo yakoze iki gikorwa kitoroshye ariko yababajwe cyane n'ubwicanyi bwabaye mu Rwanda aho Interahamwe zicaga abatutsi n'abahutu bashira mu gaciro mugihe FPR-Inkotanyi zari zatangije intambara yo kubohoza i gihugu. Kayirebwa nawe yatakaje abantu benshi yari azi. Ikindi ni uko muri iyi album yaririmbaga ubwiza bw’u Rwanda nk’igihugu abana bacyo bagomba kwitangira no kubanamo mu mahoro. Muri iyi album harimo indirimbo nka Rwanamiza,Tarihinda,Kana,Inkindi,Mundeke Mbaririmbire,Urusamaza,Rubyiruko,Umulisa,Cyusa,Ndare na Umunezero.[3]

  • 1998: yitabiriye “Fespad” ya mbere i Kigali
  • 1999: yitabiriye “Robben Island Event” I Cap muri Afurika y’epfo.
  • 2001: yitabiriye « Holocaust Memorial Event » i London anasohora “Rwanda Rugali”
  • 2002: yasohoye album ye ya 2 “Amahoro” ahita anakora tournée muri Amerika ya ruguru (USA, Canada);
  • 2005: yasohoye CD,”Ibihozo’’
  • 2006: Yaririmbye soundtrack ya film “Shooting Dogs” mu muziki wahimbwe na Dario Marianelli.

Notes[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://rushyashya.net/cecile-kayirebwa-aritegura-gushyira-hanze-igitabo-cye-cya-mbere-yise-wowe-utuma-mpimba-kizaba-gikubiyemo-ibisigo-bye/
  2. https://rushyashya.net/cecile-kayirebwa-aritegura-gushyira-hanze-igitabo-cye-cya-mbere-yise-wowe-utuma-mpimba-kizaba-gikubiyemo-ibisigo-bye/
  3. https://www.google.com/search?q=cecile+kayirebwa+amateka+&rlz=1C1SQJL_enRW929RW929&sxsrf=ALiCzsZJpTafqyqiIz4TYRd_jVeeFU8-rQ%3A1652288306012&ei=Mut7YowdtoC6vg_us7P4CQ&ved=0ahUKEwiM_q7M9df3AhU2gM4BHe7ZDJ8Q4dUDCA0&uact=5&oq=cecile+kayirebwa+amateka+&gs_lcp=Cgdnd3Mtd2l6EAMyBQghEKABMggIIRAWEB0QHjoHCAAQRxCwAzoHCAAQsAMQQzoFCAAQgAQ6BggAEBYQHjoECAAQEzoICAAQFhAeEBNKBAhBGABKBAhGGABQ-AJYyBJg_RRoAXABeACAAd4DiAHvFpIBBTMtNy4xmAEAoAEByAEGwAEB&sclient=gws-wiz

Imiyoboro[hindura | hindura inkomoko]