Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Kubijyanye na Wikipedia
urwibutso Rwa Kigali
Urwibutso rwa jenocide rwa Kigali
urwibutso rwa Kigali
Urwibutso

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ni ikigo kibitse imibiri y'abatutsi barenga 250,000 bishwe muri jenocide yakorewe abatusi muwa 1994. Ibi nibyo bishingirwaho bihamya ko Jenoside mu Rwanda yari umugambi wateguwe ndetse ugashyirwa mu bikorwa. Iki kigo cyashyizweho kugirango genocide itazongera kubaho ukundi ndetse n' abashyitsi n’abanyeshuri bifuza kumva no kumenya ibyabaye mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Uru ni urwibutso ruhoraho ku baguye muri jenoside kandi hakaba ari ahantu ababuze ababo bashobora gushyingura imiryango yabo n'inshuti zabo. Iki Ikigo gicungwa kandi kiyobowe na Aegis Trust[1] mu izina rya komisiyo y'igihugu ishinzwe kurwanya jenoside (CNLG)[2].

Aho iherereye[hindura | hindura inkomoko]

Urwibutso ndetse ari nayo nzu ibitse amateka iri ku Gisozi nk' iminota icumi uvuye hagati mu mugi wa Kigali. [3]

Amavu n'amavuko[hindura | hindura inkomoko]

Muri Mata 1994, raporo z’ubwicanyi bwibasiye imbaga mu Rwanda zatangiye kwandikwa no gukwirakwizwa ku isi yose. Hakozwe bike kugirango jenoside ihagarare mu Rwanda. Ku bantu bo hanze, itsembabwoko ryagaragajwe nk'ihohoterwa rishingiye ku moko, abatutsi bishwe n'Abahutu. Umubare wabantu bishwe mubyukuri ntushobora kumenyekana; ibigereranyo bitandukanye bigaragaza hagati ya 500.000 na miliyoni Irenga. Umubare w'abantu bishwe wemejwe ko ari hafi ya 800.000 bishwe mu gihe k'iminsi ijana jenocide yamaze iri gukorwa[4] .

Amateka[hindura | hindura inkomoko]

Ibimenyetso simusiga by'abazize Jenoside muri iki kigo

Mu 2000, Njyanama y'Umujyi wa Kigali yatangiye umurimo wo kubaka iyi nyubako, amaherezo yagombaga guhinduka Urwibutso. Aegis Trust yaratumiwe kugirango ifashe iki cyifuzo cyikigo kibe impamo. Aegis Trust noneho yatangiye gukusanya amakuru aturutse kwisi yose kugirango ikore Ibishushanyo bitatu mbonera kuri iyi nzu. Buri gishushanyo cyasohowe mu ndimi eshatu, byatunganirijwe mu gihugu cy' U Bwongereza ku cyicaro gikuru cya Aegis n'itsinda ryabo ryashushanyaga, hanyuma byoherezwa mu Rwanda kugira ngo ishyirwe mu bikorwa.

Uru rwibutso ni kimwe mu bigo bitandatu bikomeye byo mu Rwanda bifasha mu kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Ibindi ni Urwibutso rwa Murambi, Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero, n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama hamwe na Nyamata na Nyarubuye. [5]

Imibiri y'abazize jenocide yazanywe muri uru rwibutso ivanywe mu murwa mukuru wose nyuma yo gusigara mu muhanda cyangwa gutabwa mu ruzi. Bashyinguwe hamwe bangana 100.000. Urwibutso rwafunguwe mu 1999. [6]

Iki kigo cyatangiye igihe Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali na Komisiyo y’igihugu y’u Rwanda ishinzwe kurwanya Jenoside bafatanyaga n'umuryango wo mu Bwongereza ushinzwe gukumira jenoside witwa Aegis Trust mu gufungura ikigo cy’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Muri Mata 2004, ku isabukuru y'imyaka 10 jenoside ishegeshe u Rwanda, hafunguwe urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Igisubizo cy’abacitse ku icumu rya jenoside ku ishyirwaho kwiki kigo nticyari giteganijwe. Mu cyumweru cya mbere, abarokotse barenga 1.500 basuye buri munsi iki kigo. Mu mezi atatu ya mbere iki kigo cyafunguwemo, abantu bagera ku 60.000 baturutse mu nzego zitandukanye barahasuye. Abashyitsi barenga 7,000 bari baturutse mu mahanga.

Ikigo[hindura | hindura inkomoko]

Urwibutso rwa Gisozi

Iki kigo cyashyizweho nk'Urwibutso, ariko kandi gisobanura amateka yu Rwanda rwabanjirije iki gikorwa. ugereranyije nizindi nzibutso zitandukanye kwisi harimo nko mu Budage, Ubuyapani, Kamboje, na Bosiniya . Bitandukanye n’inkambi zahoze zikoranyirizwagamo imfungwa ahitwa Auschwitz Birkenau, urwibutso rwa Gisozi rurimo ibisigazwa by’abantu n’ibikoresho n’intwaro byakoreshejwe mu gusenya no kwica bagenzi babo. [7]

Igorofa yo hejuru yiki kigo irimo aho bakorera imurikagurisha hatatu hahoraho, amashusho menshi agaragaza itsembabwoko ryabaye mu 1994, agafasha mu kwerekana amateka mabi yaranze U Rwanda. ahabanza hari urwibutso rw'abana, hamwe namafoto y'ubuzima bwabo, aherekejwe nibisobanuro byimbitse kubyerekeye ibikinisho bakundaga, amagambo yabo yanyuma nuburyo bishwe. Ahandi uhasanga kandi imurikagurisha ku mateka y’ihohoterwa ryakozwe muri jenoside ku isi. Ahandi hagizwe nikigo cy’Uburezi aho bigishiriza amateka, Ubusitani bw’Urwibutso n’ikigo cy’igihugu cyita ku nyandiko za Jenoside zigira uruhare mu guha icyubahiro abapfuye kandi zagizwe igikoresho gikomeye cy’uburezi ku gisekuru kizaza.

Urwibutso rwa Kigali ni mpuzamahanga. cyakira ingeri zose zabantu kandi gifite akamaro mu buryo mpuzamahanga, kigenewe kurinda no guhangana n’ibibazo mpuzamahanga byibasira inyoko muntu.

kigali memorial site

Imishinga ya Audiovisual na GPS y'inyandiko yerekana kandi igatanga ubuhamya bwabacitse ku icumu no kwandika inzira y'inkiko Gacaca . Urwibutso rwagize abashyitsi ibihumbi magana birenga. Urwibutso rusozwa n’ibice byerekana uko u Rwanda rwashakishije ubutabera binyuze mu rukiko mpuzamahanga rwa Arusha ndetse n’inkiko zacu zihariye za Gacaca (inkiko gakondo ziyobowe n'abakuru b'imidugudu).

Urugendo rwamajwi rurimo amateka y'ubukoroni bwafashwe nk'intandaro yo kubiba amacakubiri mu Rwanda narwo ruboneka muri iki kigo. Kandi uko gusura bigenda bitera imbere, imurikagurisha rigenda rikomera, niko abashyitsi bumva ’ibyaha byabereye hano no gukwirakwiza ubuhamya bwa videwo ku barokotse jenocide.

Komisiyo yaturutse mu Nama Njyanama y'Umujyi wa Kigali yagombaga guteza imbere urwibutso, aho abazize jenoside bagera ku 250.000 bashyinguwe mu mva rusange mu kigo cy’urwibutso n’imurikagurisha rihoraho hagamijwe inyungu z’abacitse ku icumu n’urubyiruko. Aegis Trust icunga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kandi ikaruteza imbere nk'ishuri ry’uburezi ku rubyiruko rwejo hazaza.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

 

  1. https://aegistrust.enthuse.com/profile
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2021-06-08. Retrieved 2021-06-08.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. Kigali Genocide Memorial, KGM.rw, Retrieved 2 March 2016
  4. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hagaragaye-imibare-mishya-y-abishwe-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi
  5. Sites mémoriaux du génocide : Nyamata, Murambi, Bisesero et Gisozi, UNESCO, Retrieved 2 March 2015
  6. "Archive copy". Archived from the original on 2021-06-30. Retrieved 2021-06-08.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  7. "Archive copy". Archived from the original on 2021-06-08. Retrieved 2021-06-08.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)

Ihuza ryo hanze[hindura | hindura inkomoko]