Umwali Aurore

Kubijyanye na Wikipedia

Izina ryabaye ikimenyabose ni Claire[cyangwa Kerere], umukobwa wa Kankwanzi na Bushombe bo mu Ikinamico Urunana, amazemo imyaka irenga cumi n’ibiri amazina ye nyakuri ni Umwali Aurore.

Ubuzima[hindura | hindura inkomoko]

claire cyangwa Kerere Ubusanzwe yitwa Umwali Aurore akaba yaramamaye nka Claire mu ikinamico[1] urunana[2] yanyuraga kuri BBC ,[3] [British Broadcasting Corporation],[4] iri zina ni naryo abaturanyi bamuhamagara iwabo i Nyamirambo kuri 40. Yatangiye gukina Urunana[5] yiga mu kiburamwaka mu mwaka wa 2005.Icyo gihe ajya gukina Urunana[6] ntiyari azi ibyo arimo neza nk’umwana wari umaze igihe gito atangiye kwiga kugenda no guca akenge. Yinjiye mu ikinamico ajyanwe n’umubyeyi we Muhutukazi Marie Mediatrice [uwo bakinana nka Kankwanzi [Muhutukazi Marie Mediatrice] ari na we umubyeyi we mu Runana]. Umwali Aurole, ubu yiga mu umwaka wa kane mu ishuri rya Saint Philippe Gikondo[7] riherereye m'Umurenge wa Kigarama mu akarere ka kicukiro, mu ishami ry’ibaruramari. Yavukiye mu umujyi wa Kigali, i Nyamirambo aho ni mu akarere ka Nyarugenge ari naho abana n’umubyeyi we Muhutukazi Marie Mediatrice [Kankwanzi].[8]

Gukina Ikinamico[hindura | hindura inkomoko]

Umwali Aurore w’imyaka 17 avuga ko atajya agorwa no gukina ari umukobwa wo mu cyaro, icyamufashije cyane ngo ni uko yatangiye kubikina akiri muto bityo abikuriramo bikiyongeraho ko yumva akunze icyaro.Ati “Uretse ko dukina ibyanditse ariko nubwo navukiye mu umujyi wa Kigali ubuzima bw’icyaro ndabukunda, mu gukina ndabanza nkishyira mu buzima bw’icyaro nkabona gukina nk’umwana wo mu cyaro. Iyo Umwali na nyina bari mu rugo mu buzima busanzwe ntiwapfa kumenya ko bakinana mu Runana[9] gusa hari igihe baterura ikiganiro ukumvamo amajwi yo kwa Bushombe na Kankwanzi (Muhutukazi Marie Mediatrice) i Nyamirambo. Umwali avuga ko kuba yarahawe gukina ari umwana wa Kankwanzi [Muhutukazi Marie Mediatrice] ari na we nyina w’amaraso ngo “Bimfasha kwirekura mu gukina.”[10]

Urunana[hindura | hindura inkomoko]

Umwali Aurore nka Kerere cyangwa Claire yibuka ko akinjira mu ikinamico[11] Urunana,[12] amafaranga ya mbere bamuhembye nyina yamuguriyemo igipupe, gusa amaze guca akenge ari we bacishaho amafaranga yabashije kwigurira telefone igezweho.Hejuru y’inyungu nyinshi yakuye mu Runana, Umwali Aurore avuga ko igikomeye yungutse umuryango mushya ndetse ngo ni byo bimwishyurira ishuri.Ati “Igikomeye nungukiye mu ikinamico Urunana ni uko hari inyigisho batanga ku rubyiruko nanjye ngafataho, harimo n’inyungu z’amafaranga, mbasha kwiyishyurira ishuri kubera gukina.”Umwali avuga ko i Nyamirambo ahafite inshuti z’urungano banafitanye umubano ukomeye hanze y’ikinamico[13] nka Petero, Mutesi, Obama musaza we nabandi.[14]

Inzozi[hindura | hindura inkomoko]

Umwali Aurore nka Kerere cyangwa Claire Inzozi afite harimo kwagura impano ye akazavamo umuntu ukomeye mu ikinamico.[15] Ikindi gikomeye yifuza ni ukuzaba umucuruzi uzwi mu Rwanda agakoresha ubumenyi yakuye mu ishuri.Ati “Numva nacuruza ibintu byo kurya, ngashinga nka alimentation[16] cyangwa byazanshobokera ngashinga hoteli.”[17]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.bbc.com/gahuza/podcasts/p07yjfjq/p098qrz0
  2. https://www.bbc.com/gahuza/podcasts/p07yjfjq/p0c54wg1
  3. https://www.bbc.com/
  4. https://www.bbc.com/
  5. https://www.bbc.com/gahuza/podcasts/p07yjfjq/p0c54wg1
  6. https://podcasts.apple.com/gb/podcast/ikinamico-urunana/id1492479210
  7. http://hanga.rw/read_article.php?article=1789&art=Kigali:Umurenge%20wa%20Gikondo%20ukomeje%20.html
  8. https://www.eachamps.rw/article/5604/Shira-amatsiko-kuri-Kankwanzi-ukinana-numukobwa-we-mu-Runana
  9. https://www.bbc.com/gahuza/podcasts/p07yjfjq/p0c54wg1
  10. https://yegob.rw/ibiteye-amatsiko-wibaza-kuri-kankwanzi-wo-mu-runanaumubano-we-na-bushombe-icyo-apfana-na-claire/
  11. https://www.bbc.com/gahuza/podcasts/p07yjfjq/p098qrz0
  12. https://podcasts.apple.com/gb/podcast/ikinamico-urunana/id1492479210
  13. https://rw.cultureoeuvre.com/10561828-what-is-theater
  14. http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/menya-claire-umukobwa-wa-kankwanzi-mu-maraso-akaba-uwa-bushombe-mu-runana
  15. https://www.bbc.com/gahuza/podcasts/p07yjfjq/p098qrz0
  16. https://fr.wikipedia.org/wiki/Alimentation
  17. http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/menya-claire-umukobwa-wa-kankwanzi-mu-maraso-akaba-uwa-bushombe-mu-runana