Akarere ka Kicukiro

Kicukiro ni Akarere kamwe mu Turere dutatu (3) tugize Umujyi wa Kigali. Gaherereye mu burasirazuba bw’amajyepfo by’Umujyi wa Kigali. Icyicaro cy’Akarere kiri mu Murenge wa Kagarama, mu Kagari ka Rukatsa n’Umudugudu wa Rukatsa. Akarere ka Kicukiro gahana imbibi n’uturere tune aritwo ;

Akarere ka Bugesera: mu Majyepfo
Akarere ka Gasabo: mu Majyaruguru
Akarere ka Rwamagana: mu burasirazuba
Akarere ka Nyarugenge: mu burengerazuba
Imirenge icumi (10) igize akarere ka Kicukiro;
[hindura | hindura inkomoko]


AKARERE KA KICUKURO KANDI GAFITE IBYIZA NYABURANGA[1]
Akarere ka Kicukiro gafite ahantu Nyaburanga hagizwe n’Amahoteli, Ikibuga Mpuzamahanga cy'indege cya Kigali n’ahandi hagizwe n’ubusitani bubereye amaso hakunze gusurwa ndetse no gukorerwa ibirori by’ubukwe, ibiterane by'Amadini n'Amatorero n'ibifasha abantu kuruhuka. n’ibindi.[2]
Kandi muri aka karere ka kicukiro dusangamo ibibuga by'imikino itandukanye kandi dufite amashuri afasha abanyeshuri mu myigire yabo ya buri munsi.
KANDI GAFITE IBYIZA NYABURANGA HARIMO:
-AMASOKO
-AMAZU Y'UBUCURUZI
-AMAHOTERI
-IKIBUGA MUZA MPUZAMAHANGA CY'INDEGE CYA KIGALI
-UBUSITANI BWIZA
-AMASHURI
-AMAVURIRO,ndetse nibindi,..
- ↑ https://www.kicukiro.gov.rw/akarere/menya-akarere
- ↑ https://www.kicukiro.gov.rw/akarere/menya-akarere n'ibikorwa remezo bihakorerwa