Jump to content

Mutesi Jolly

Kubijyanye na Wikipedia
Jolly Mutesi
Mutesi Jolly
Nyampinga w'u Rwanda 2016 Hindura Wikidata
Umuntu Hindura Wikidata
Igitsinafemale Hindura Wikidata
Country of citi­zens­hipRwanda Hindura Wikidata
Family nameMutesi Hindura Wikidata
Date of birth15 Ugushyingo 1996 Hindura Wikidata
Occu­pa­tionmodel, entrepreneur, women's rights activist Hindura Wikidata

Mutesi Jolly yavutse taliki 15 Ugushyingo 1996, akaba yarize amashuri ye y'incuke n'abanza mu gihugu cya Uganda akaba ari naho yavukiye. umwaka wa gatandatu we w'amashuri abanza yawize mu Rwanda ku kigo cya Remera Academy ya mbere.[1]

MUTESI JOLLY NYAMPINGA W'U RWANDA WA GATANU

[Hindura | hindura inkomoko]

Mutesi jolly ni umwe mu bakobwa batangiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa y'ubwiza. kurwego mpuzamahanga, ndetse no mu bindi bintu byinshi bitandukanye mu gihugu nyuma yaho atorewe kuba nyampinga w'u Rwanda wa gatanu nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi 1994 mu Rwanda, akaba yarambitswe ikamba taliki 27 Gashyantare 2016.[2]

IBIKORWA YAKOZE

[Hindura | hindura inkomoko]

Yakiriwe na ambasaderi w'u Rwanda Gen.Maj Charles Karamba muri Tanzaniya ubwo yaragiye gutegura umushinga we w'irushanwa ry'ubwiza rya miss East Africa.[3]

Igihugu cya Uganda Mutesi Jolly yavukiyemo akaba ari naho yize amashuri ye abanza

Mutesi Jolly wambaye ikamba ry'ubwiza nk'umukobwa wahize abandi mu bwiza[4] umuco ndetse n'ubwenge umwe muri ba nyampinga bazwiho kugira ibitekerezo cyane kandi bakabishyira mu bikorwa niwe kandi wagaruye irushanwa rya Miss East Africa ritaherukaga gututumba akaba yarashyizemo imbaraga uko ashoboye kandi byatanze umusaruro kuko ryaje kwegukanwa n'umunyarwandakazi Shanitah muri 2021. Ibyo birori byakataraboneka byabereye mu gihugu cy'abaturanyi cya Tanzaniya ahitwa Milimani cityhall [5]

AMASHAKIRO;

[Hindura | hindura inkomoko]
  1. https://inyarwanda.com/inkuru/67869/menya-byinshi-kuri-miss-rwanda-2016-67869.html
  2. https://inyarwanda.com/inkuru/67869/menya-byinshi-kuri-miss-rwanda-2016-67869.html
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2021-10-27. Retrieved 2021-10-27.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://www.ktpress.rw/2021/06/mutesi-jolly-lands-a-juicy-deal-as-vice-president-of-miss-east-africa-beauty-pageant/
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-21. Retrieved 2022-02-21.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)