Umunyana Shanitah
Umunyana Shanitah ni umunyarwandakazi witabiriye amarushanwa ya Nyampinga w'u Rwanda cyangwa umukobwa uhiga abandi
mubwiza no m'ubwenge mu Rwanda nubwo ataryegukanye ariko ntago byamubujuje kwegukana irushanwa ry'umukobwa
wahize abandi muri East Africa bwambere mumateka iri rushanwa ryari ribaye. rikabera mugihugu cyabaturanyi cya Tanzaniya[1]
== Miss Umunyana Shanitah ==
Umunyana Shanitah ni umukowa wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss East Africa ryaberaga muri Tanzaniya akaba ari nawe[2]
wegukanye ikamba rya Miss Suprenational 2019 mu gihugu cye cy'u Rwanda sibyo gusa kuko yagiye yitabira amarushanwa yubwiza menshi
atandukanye mu Rwanda ndetse no hanze yarwo kugeza nubwo ariwe watwaye ikamba rya Miss East Africa 2021 bwambere ubwo yahatanaga nabandi bakobwa nabo bahagarariye ibihugu byabo.[3]
Akamaro (Empowerment)
[hindura | hindura inkomoko]Ubusanzwe Irushanwa rya Nyampinga ni Irushanwa ryitabirwa nu mukobwa uhiga abandi mu bwiza mu mico no mumyitwarire[4]
bavuga ko kandi ari irushanwa ritera abana babakobwa ikizere kwisobanukirwa ndetse no gutinyuka bakanagaragaza imishinga yabo
itandukanye maze igaterwa inkunga nababifite munshingano ni irushanwa kandi ritinyura abana babakobwa mukuvuga ndetse no gukora
ndetse no kongerera ubushobozi abagore binyuze binyuze mubuhanga bwimibereho ndetse no kwihangira imirimo
Ubwitabire
[hindura | hindura inkomoko]Miss East Africa ni irushanwa ryitabiriwe nibihugu bigera kuri 16 byo mu karere ndetse nibindi birimo nka[5]
Tanzaniya, Burundi, Rwanda, Uganda, Malawi, Kenya, Djibut, Eritrea, Comors
Sauth sudan, Ethiopie, Reunion, Mauritius, Seychelles, Madagascar,
Ibihembo
[hindura | hindura inkomoko]Umunyana Shanitah watwaye ikamba rya Miss East Afrika yahawe imodoka yo mubwoko bwa Nissan x trail ihagaze akayabo [6]
ki ibihumbi 44$ byamadorari bingana na Million 44 z'amafaranga yu Rwanda ndetse akazajya ahembwa akayabo kamadorari 1500$
buri kwezi ahwanye na million imwe nigice y'amafaranga yu Rwanda ndetse nibindi,
naho uwabaye Igisonga cyambere agahabwa akayabo kamadorari ibihumbi 5000$ naho Igisonga cya kabiri
kigahabwa akayabo kangana namadorari 3000$.[7]
Agashya muri Miss East Africa 2021
[hindura | hindura inkomoko]Ibi birori byakataraboneka byabereye mu Igihugu cya Tanzaniya ahitwa Milimani City ku itariki ya 24 Ukuboza 2021[8]
byari ibirori byitabiriwe nabatari bake mu karere cyane ko byanyuze kunsakaza mashusho imwe yo muri Tanzaniya
izwi cyane nka WASAFI TV bivugwa ko ari iy'icyamamare Diamond Platnumz byari ibirori kandi byaririmbyemo
Abahanzi batandukanye bafite izina nka Mbosso nabandi. Ikindi cyatangaje abatari bake nuburyo uwari
umusangiza wamagambo yahamagaye cyangwa se yatangaje uwari wegukanye Ikamba ubwo yavugaga ati
Nyampinga wa East Africa ni uwo mugihugu cya Perezida Kagame Shanitah Umunyana.[9]
Imyaka ye
[hindura | hindura inkomoko]Umunyana shanitah wegiye yegukana amakamba y'ubwiza menshi mu Rwanda nka Miss Supernational [10]
muri 2019 mu Rwanda ndetse no muri 2018 nabwo yegukanye Ikamba ryi Igisonga cyambere mu Rwanda
muri 2021 nibwo byari ibicika ubwo yegukanaga Ikamba rya miss East Africa kumyaka ye 22 yamavuko.
Ibyavuzwe
[hindura | hindura inkomoko]Nyampinga umunyana Shanitah mumwaka wa 2019 ubwo yari yitabiriye irushanwa rya Nyampinga uhiga abandi mubwiza
ni umwe mubakobwa bavuzweho byinshi mu Rwanda muri icyo gihe kuko hari amakuru yavugwaga ko yahanuriwe numwe
mubavugabutumwa bari bafite izina rizwi i Kigali uzwi nka Pasiteri Rugajyi ko azaba nyampinga wu Rwanda muri icyogihe
nubwo atariko byagenze ariko ubuhanuzi bwa Rugajyi bwarangiye busohoye Shanitah yitabira irushanwa rya miss EAST AFRICA
mu mwaka wa 2021 birangira abaye umukobwa uhize abandi araryegukana.
Reba amakuru
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://www.newtimes.co.rw/entertainment/what-you-need-know-about-miss-east-africa-2021
- ↑ https://inyarwanda.com/inkuru/112908/umunyana-shanitah-yegukanye-ikamba-rya-miss-east-africa-2021-amafoto-112908.html
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-21. Retrieved 2022-02-21.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-21. Retrieved 2022-02-21.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://www.ippmedia.com/en/sport/16-countries-set-2021-miss-east-africa-pageant%C2%A0%C2%A0%C2%A0
- ↑ https://www.thecitizen.co.tz/tanzania/news/entertainment/queen-mugesi-to-represent-tanzania-in-miss-east-africa-2021--3623594
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-21. Retrieved 2022-02-21.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://allafrica.com/stories/202111190104.html
- ↑ https://www.africa-press.net/rwanda/culture-and-art/rwandas-umunyana-crowned-miss-east-africa-2021
- ↑ https://www.africa-press.net/rwanda/culture-and-art/rwandas-umunyana-crowned-miss-east-africa-2021