Mukanyirigira Didacienne

Kubijyanye na Wikipedia

Docteur Mukanyirigira Didacienne, ni umwe mu mubagore b'abanyarwanda b'indashyikirwa akaba ari umwe mu bahanga mu myuga w'ikoranabuhanga mu Rwanda.

UBUZIMA BWITE[hindura | hindura inkomoko]

Docteur Didacienne Mukanyirigira ni umwarimu muri kaminuza nkuru [1] yu Rwanda mu ishami ryikoranabuhaga,[2][3] akaba n'umuyobozi w'icyiciro cy'akabiri mukigo nyafurika gishizwe interinete ikora hagati y' ibintu, uyu umugore akaba n'umubyeyi wabana 3, yagiye akora amasomo itandukanye muri urwo rwego ubu akaba afite impamyabushobozi y'icyirenga [PHD][4] mu ikoranabuhanga[5][6] n'itumanaho ariko mbere yibyo byose akaba atigeze arota kuzagera kuri urwo rwego .[7]

AMASOMO YIZE[hindura | hindura inkomoko]

Docteur Mukanyirigira Didacienne kuri ubu ni umuyobozi w’amasomo mu Ishuri rya ICT akaba n’umuyobozi w'icyiciro cy'akabiri m'ikigo nyafurika gishizwe interinete ikora ku bintu (ACEIoT)[8] muri kaminuza nkuru yu Rwanda.Yabonye impamyabumenyi ya BSc[9] muri Electromechanical Engineering[10] yakuye mu Ishuri Rikuru ry'ubumenyi n'Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST)[11], ubu ni kaminuza nkuru ya Rwanda, Ishuri Rikuru ry'ubumenyi n'ikoranabuhanga (UR-CST[12]).Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya siyansi mu bijyanye n'amakuru n'itumanaho yakuye muri kaminuza ya Huazhong y’ubumenyi n’ikoranabuhanga (HUST[13]), mu Bushinwa, na PhD[14] mu bijyanye n’amashanyarazi, ubushakashatsi bw’itumanaho yakuye muri kaminuza ya Cape Town, Afurika y'Epfo. Docteru Mukanyirigira Didacienne Inyungu zubushakashatsi bwe ni ugukoresha interineti y'ibintu kugirango ibone ibisubizo by'igihugu mubibazo bitandukanye, harimo ubwikorezi, ubuhinzi, ubuzima.[15]

IMIRIMO AKORA[hindura | hindura inkomoko]

Docteur Mukanyirigira Didacienne Kugeza ubu ni Umusesenguzi Mukuru muri Komisiyo y’igihugu ishinzwe ubumenyi n’ikoranabuhanga (NCST[16]), u Rwanda akaba na Perezida w’Inama y'ubutegetsi muri Rwanda Energy Group Limited.[17][18]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. Kaminuza nkuru y’u Rwanda
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-06-20. Retrieved 2022-05-10.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://www.kigalitoday.com/ikoranabuhanga/
  4. https://en.wikipedia.org/wiki/Doctor_of_Philosophy
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2022-06-20. Retrieved 2022-05-10.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  6. https://www.kigalitoday.com/ikoranabuhanga/
  7. https://www.bbc.com/gahuza/51742739
  8. https://ieeexplore.ieee.org/author/37088880573
  9. https://www.bcs.org/
  10. https://en.wikipedia.org/wiki/Category:Electromechanical_engineering
  11. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-22. Retrieved 2022-05-10.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  12. https://cst.ur.ac.rw/
  13. http://english.hust.edu.cn/
  14. https://en.wikipedia.org/wiki/Doctor_of_Philosophy
  15. https://digitalaroundtheworld.org/speakers/didacienne-mukanyiligira/
  16. https://www.ncst.gov.rw/
  17. https://www.reg.rw/about-us/board-of-directors/
  18. https://aceiot.ur.ac.rw/?Dr-MUKANYIRIGIRA-Didacienne